Mu minsi ibiri ishize abakunzi ba ruhago bari bizihiwe kubera imikino ya UEFA Champions League. Iyo mikino yari iya kimwe cya kabiri yahuje amakipe ya Real Madrid na Machester City, ndetse na AC Milan n’ikipe ya Inter Milan. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ntabwo ari Champions League ahubwo ni Europa League iraba ikomeza.
Amakipe ane niyo akiri mu mikino ya Europa League. Ayo makipe araza gucakirana ku isaha ya saa tatu za hano mu Rwanda. Uko imikino iteganyijwe, ni Juventus iza kwakira ikipe ya FC Sevilla, naho ikipe ya Roma yakire Bayer Leverkusen.
Umukino uza guhuza ikipe ya Juventus na Sevilla urabera mu gihugu cy’u Butaliyani kwa Juventus, kuri Allianz Arena Staduim, ukaba uri buze gusifurwa n’umudage witwa Daniel Siebert.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Juventus ni Wojciech Szczesny, Alex Sandro, Bremer, danilo, Juan Cuadrado, Nicolo Fagioli, Manuel Locatelli, Adrien Rabiot, Fiip kostic, Dusan Vlahovic ndetse na Angel Di Maria.
Angel Di Maria ni umwe mu bakinnyi bitezweho kugora FC Sevilla
Ku ruhande rwa Sevilla abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ni Marco Dmitrovic, Alex Telles, Karim Rekik, Loic Bade, Jesus Navas, Fernando, Ivan Raktic, Erik Lamera, Lukas Ocampos, Bryan Gil ndetse na Youssef En-Nesyri.
Undi mukino ni uwo ikipe ya Roma iraza kwakira ikipe ya Bayer Liverkusen. Uyu mukino nawo urabera i Roma mu Butalitani. Stadio olimpico du Rome ni cyo kibuga uyu mukino uraza kuberaho. Uyu mukino kandi uraza gusifurwa n’umwongereza Michael Olivier.
Abakinnyi cumi n’umwe bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Roma ni Rui Patricio, Gianluca Mancini, Chris Smalling, Roger Ibanez, Nicola Zalewski, bryan Cristante, Nemanja Matic, Leonaldo Spinazzola, Paulo Dybala ndetse na Lorenzo Pellegrin
Ku ruhande rwa Bayer Leverkusen abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ni Lucas Hradecky, Piero Hincapie, Jonathan Tah, Edmond Tapsoba, Jeremie Frimpong, Exequiel Palacios, Robert Andrich, Mitchel Bakker, Florian Wirtz, Moussa Diaby ndetse na Adam Hlozek.
Abasore ba Juventus barashaka kugera ku mukino wa nyuma
Alexis Telles ni umwe mu bakinnyi baraba bari gufasha FC Sevilla mu bwugarizi
AS Roma imbere y'abakunzi bayo iraba yesurana na Bayer Leverkusen
TANGA IGITECYEREZO