Kigali

Se ni Apotre! Umunyarwandakazi Jemimah w'imyaka 12 wabaye umuhanzi muto w'umwaka muri Uganda ni muntu ki?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2023 20:55
0


Rinic Jemimah, ni umwana muto cyane uri gutangarirwa i Kampala kubera igikundiro afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba amaze kwegukana ibikombe byinshi birimo n'icy'umuhanzi w'umwaka muri Uganda.



Se ni umunyarwanda witwa Apostle Kyambadde Eric Ngoboka, naho nyina ni umunya-Uganda-kazi witwa Ayinebyona Doreen. Rinic yabonye izuba tariki 23.09.2011, ibisobanuye ko afite imyaka 12 y'amavuko. Yavukiye i Makindye mri Kampala mu bitaro bya Nsambya Hospital.

Ni umukristo, umuramyi, umubyinnyi, umucuranzi wa gitari akaba n'umuhanzikazi umaze kwegukana ibikombe binyuranye muri Uganda. Yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza muri Gombe Junior School. Umuziki yawutangiriye muri 'Sunday school'.

Amaze kugaragara kuri stage zikomeye i Kampala aho twavugamo igitaramo yahuriyemo na Adda wo muri Nigeria. Yakoranye indirimbo na Levixone bise "Lift Him High", ikaba yarakunzwe cyane ndetse igaragaza ko ari umuhanzikazi wo kwitega muri Gospel mu Karere kose.

Rinic Jemimah utuye muri Kampala hamwe n'umuryango we, afite ubwenegihgu bw'u Rwanda na cyane ko Se ari umunyarwanda. Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze gukora indirimbo 8 zikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.


Jemimah amaze kwibikaho ibikombe byinshi ku myaka ye 12

Mu kiganiro na inyaRwanda, Ev. Fred Kalisa ufitanye isano ya hafi na Rinic Jemimah, yavuze ko ababyeyi b'uyu mwana bifuza kumubona ageza ubutumwa bwiza mu mpande zose z'Isi aririmba kandi ibihangano bye bigakiza abantu.

Jemimah nubwo akiri muto, ariko afite intumbero ikomeye nk'uko ababyeyi be babitangaza. Uyu mwana w'umukobwa ufite impano itangaje yifuza "Kubona indirimbo ze zigera ku Isi hose abantu bakamenya Kristo ndetse bagahemburwa nawe".

Rinic ufatira icyitegererezo ku muhanzikazi Adda wo muri Nigeria ndetse na Levixone wo muri Uganda, amaze gutwara ibihembo bitari bicye kandi bikomeye ku rwego rw'Igihugu. Igihembo gikomeye yegukanye ni icy'umuhanzi w'umwaka muri Uganda mu bakiri bato.


Rinic ni we wkiriye Adda ku kibuga cy'indege cya Entebbe

Ibihembo yatwaye harimo Royal Gospel Music Award mu cyiciro cya "Junior category of the year 2022", Katika Music Award mu cyiciro cya "New Upcoming Artist of the Year", High School Award, na Hiskool Award mu cyiciro cya "Country’s New Generation Award".

Yegukanye kandi igikombe mu bihembo bihabwa urubyiruko mu irushanwa ryitwa Famous Teens Award aho yahize abandi mu cyiciro cya "Next Big Thing Category". Muri Viga Awards naho yahize abandi bose aba umuhanzi muto w'umwaka mu 2022 (Young Artist of the year 2022).

Rinic Jemimah ntarabasha gukora igitaramo cye bwite ariko aratumirwa mu bitaramo by'abandi bahanzi bakomeye i Kampala. Ni we watoranyijwe kwakira Adda ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege agiye gutaramira i Kampala. Biteganyijwe muri uku kwezi kwa Gicurasi, Jemimah azaza mu Rwanda.


Jemimah ku myaka ye 12 yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka mu bakiri bato mu irushanwa rya Viga Awards 2022


Rinic ubwo yegukanaga igikombe cya Royal Gospel Music Award


Atumirwa mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye


Rinic yegukanye ibikombe birimo na Katika Music Award nk'umuhanzikazi mushya w'umwaka


Jemimah abitse igikombe cy'umuhanzi wahize abandi bose mu biga mu mashuri yisumbuye

REBA INDIRIMBO "KEEP ON MOVING" YA RINIC JEMIMAH


REBA IKIGANIRO RINIC JEMIMAH YAGIRANYE NA ALLAN CRUZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND