Kigali

Heineken yafashije abakunzi bayo kureba umukino wahuje Real Madrid na Man City-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/05/2023 14:51
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa, rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Heineken, rwafashije abakiriya bayo kureba umukino wahuje ikipe ya Real Madrid na Man City bari no kwica icyaka.



Byari mu mukino wa 1/2 cya Champions League, umukino wahuje ikipe ya Real Madrid yari yakiriye Manchester City yo mu Bwongereza. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, akazisobanura bwa nyuma, mu mukino wo kwishyura. 

Bralirwa yari yahisemo kwifatanya n'abakiriya bayo mu gusangira ikinyobwa cya Heineken gisanzwe gitera inkunga iyi mikino ya Champions League, igikorwa cyabereye Chillax Lounge i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Gatabazi Martine, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa yabwiye InyaRwanda ko bishimira kuba Heineken ari umuterankunga w'irushanwa rikuru nka Heineken. 

Yagize ati "Nk'uko mubizi, Heineken ni umuterankunga w'imikino ya Champions League. Uyu munsi rero twari twahisemo iki gikorwa, kugira ngo twinjize abakiriya bacu mu mikino ya 1/2 ndetse iganisha ku mukino wa nyuma nawo twitezemo byinshi".

Martine avuga ko abakunzi b'ikinyobwa cya Heineken yaba igisembuye, n'ikidasembuye, bahishiwe byinshi, by'umwihariko ku mukino wa nyuma w'iyi mikino uteganyijwe tariki 10 Kamena uyu mwaka


Bralirwa yemeza ko itewe ishema no kuba u Rwanda ruri mu bihugu bibasha gukora ikinyobwa cya Heineken kandi cyujuje ubuziranenge

Mu gice cya mbere, abantu begeranye baraganira bungurana ibitekerezo 

Abakunzi ba Real Madrid na Man City batashye batikiranuye 




Ku mukino wa nyuma, nabwo bizaba ari ibicika kuri Heineken itera inkunga UCL 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND