RFL
Kigali

Mukecuru yerekeje kuri sitade - Amafoto agaragaza imyiteguro y'umukino wa Mukura na Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/05/2023 12:39
0


Harabura amasaha ane gusa kugira ngo umukino w'igikombe cy'Amahoro Mukura yakiramo Rayon Sports utangire, gusa imyiteguro yo irarimbanyije.



Abanyamakuru ba InyaRwanda bamaze gusesekara mu mujyi wa Huye, umujyi ugiye kwakira umukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, aho Mukura yakiriye Rayon Sports.

Ni umukino karundura ugomba gutanga ikipe izahura n'izarokoka hagati ya Kiyovu Sports na APR FC nazo ziza guhurira i Bugesera. Abaturage bo mu mujyi wa Huye bari mu mirimo ariko bitegura amasaha y'umukino ugomba gutangira saa cyenda zuzuye (15:00 PM).

Ikirere cyo mu Karere ka Huye kimeze neza cyane 

Umujyi wa Huye, ni umwe mu mijyi yunganira Kigali 


Sitade ya Huye niyo iri bwakire uyu mukino w'amateka hagati y'amakipe yombi 



Bamwe mu bafana ba Mukura bazindukanye imyenda ndetse n'ibirango by'ikipe, basa n'aho basubira mu rugo umukino urangiye 



Umujyi wose ni umuhondo 

Ibirango by'ikipe ya Mukura bimanitse mu bice bitandukanye by'umujyi wa Huye



Inzu y'isoko rya Huye itangirwamo serivise hafi ya zose z'ubucuruzi 


Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabukereye ngo yiteguye kubabaza Rayon Sports. Aha twahuriye mu mujyi ari mu nzira zigana kuri sitade 



Fan Club y'abamotari bo mu mujyi wa Huye 

AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND