Harabura amasaha ane gusa kugira ngo umukino w'igikombe cy'Amahoro Mukura yakiramo Rayon Sports utangire, gusa imyiteguro yo irarimbanyije.
Abanyamakuru
ba InyaRwanda bamaze gusesekara mu mujyi wa Huye, umujyi ugiye kwakira umukino
wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, aho Mukura yakiriye Rayon Sports.
Ni
umukino karundura ugomba gutanga ikipe izahura n'izarokoka hagati ya Kiyovu
Sports na APR FC nazo ziza guhurira i Bugesera. Abaturage bo mu mujyi wa Huye
bari mu mirimo ariko bitegura amasaha y'umukino ugomba gutangira saa cyenda zuzuye (15:00 PM).
Ikirere cyo mu Karere ka Huye kimeze neza cyane
Umujyi wa Huye, ni umwe mu mijyi yunganira Kigali
Sitade ya Huye niyo iri bwakire uyu mukino w'amateka hagati y'amakipe yombi
Bamwe mu bafana ba Mukura bazindukanye imyenda ndetse n'ibirango by'ikipe, basa n'aho basubira mu rugo umukino urangiye
Umujyi wose ni umuhondo
Ibirango by'ikipe ya Mukura bimanitse mu bice bitandukanye by'umujyi wa Huye
Inzu y'isoko rya Huye itangirwamo serivise hafi ya zose z'ubucuruzi
Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabukereye ngo yiteguye kubabaza Rayon Sports. Aha twahuriye mu mujyi ari mu nzira zigana kuri sitade
Fan Club y'abamotari bo mu mujyi wa Huye
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO