Niba waragize amahirwe yo kumva album ‘Essence’ ya Muyombo Thomas cyangwa se Tom Close wumvise uburyo atandukanye kure na Tom Close wo mu myaka 15 ishize mu muziki! Wanumvise uburyo arangamiye isoko Mpuzamahanga.
Kuyumva amaze kuyishyira ku mbuga zitandukanye
zicururizwaho umuziki, ushobora kwirengagiza ko yari amaze imyaka hafi itatu
ayitegura, uhereye muri Covid-19.
Ukoze neza imibare, ubona ko iyo agenda asohora buri
ndirimbo igize iyi album, byari gufata igihe cy’imyaka itatu kugira ngo
indirimbo zose zibe zisohotse.
Bivuze ko buri nyuma y’amezi atatu yari kujya ashyira
hanze indirimbo. Ibi biri mu byatumye abafana bamukumbura bibaza impamvu uyu
Muyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC atagisohora
indirimbo, n’aho yari ahugiye mu gutegura iyi album ye ya cyenda.
Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi.
Iriho indirimbo 'A voice note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na
Wezi wo muri Zambia, 'Fly away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo
muri Uganda, 'Superwoman' yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher',
'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye
an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.
Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri
rusange yagizweho uruhare n’abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob
Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso.
Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho
zikoze mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki rw’uyu
muhanzi.
Uko
yahisemo abahanzi bakoranye kuri iyi album
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Tom Close yavuze
ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album ‘Essence’ yari amwitezeho
kuyishyiraho umutima.
Avuga ko mu bahanzi yifuzaga gukorana n’abo harimo na
Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu bitaramo mu Burayi ku buryo
bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.
Ashingiye ku bitekerezo yakiriye, avuga ko ari kugera
ku ntego ze. Ati “Sat-B sibwo bwa mbere dukoranye indirimbo kuko hari n’indi
twakoranye mbere igihe nticyatuma tuyikorera ibyo twifuzaga kuyikorera, iby’indirimbo
iba ikeneye kugirango ibe yamenyekana.”
“Kuko nta kuntu byumvikana ko Tom Close na Sat-B
bahurira mu ndirimbo ntibe ‘Hit’ byabaye ngombwa rero ko dusubiramo tugakorana
iyindi. Ntekereza rero umuntu tuzakorana i Burundi, i Burundi mpagira inshuti ebyiri,
mpagira inshuti yitwa Farious nkagira inshuti yitwa Sat-B, Farious igihe narimo
gukora album we ntiyari anahari yari mu Burayi.”
Tom Close avuga ko asanzwe afitanye indirimbo na Sat-B
ndetse na Farious, ku buryo byamworoheye kongera kubavugisha ashaka gukorana
nabo.
Avuga ko kwifashisha B-Threy kuri album ye, yashingiye
ku kuba ari ‘umuraperi mwiza unakora’. Kandi yabanje kumva ibihangano bye mbere
y’uko amusaba ko bakorana indirimbo.
Tom avuga ko yitaye cyane ku guhitamo abahanzi
bazamufasha gukora album nziza igizwe n’ibihangano byiza, biri mu byatumye
yifashisha B-Threy na Bull Dogg.
Uyu munyamuziki avuga ko imyaka 15 ishize ari mu
muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw’igihe kirekire no ‘kugerageza
kujyana n’igihe’.
Biri mu byatumye izi ndirimbo ziri kuri album
yaragerageje kujyanya n’ibigezweho. Avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ifite
‘umwihariko wayo’.
Tom avuga ko buri muhanzi wese akwiriye kujya muri studio
atekereza ku kintu gishya agiye kuzana ‘gitandukanye n’icyo yari yaratanze
mbere’.
Uyu muhanzi avuga ko imirimo akora n’inshingano z’urugo
byuzuzanya, ari nayo mpamvu buri kimwe akibonera umwanya. Ati “Urumva buri
kimwe cyuzuzanya n’ikindi.”
Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo Covid-19 yagize ingaruka ku mibereho ya muntu, ariko yasize abahanzi batekereje ubundi bwo gucuruza no kumenyakanisha ibihangano byabo.
Uruhare
rw’umugore we kuri album n’ibanga rikomeje urugo
Tom Close avuga ko ubwo yategura iyi album umufasha we
Ange Ingabire Tricia yagize uruhare rungana na 100%, kuko yagiye amwumvisha
indirimbo yabaga avuye gukorera muri studio akamuha ibitekerezo bijyanye n’uko
yanozwa ikaba nziza.
Tom Close avuga ko yagishije inama umugore we mu
itegurwa ry’iyi album kubera ko ari inshuti ye kandi ‘ambanira neza’. Ati “Icya
gatatu ntambangamira mu bikorwa by’ubuhanzi.” Akomeza ati “Icya kane ni n’umujyanama.”
Uyu muhanzi avuga ko indirimbo zose uko yazishyize
kuri album, yabanje kuzumvisha umugore we ubwo yabaga avuye muri studio hanyuma
akamuha ibitekerezo. Ati “Inshuro zose iyo natahaga mvuye muri studio, haba
nijoro, haba muri weekend, niwe muntu wa mbere wumvaga indirimbo nakoze.”
Tom avuga ko hari ‘ibyo’ umugore we yamubwiraga
guhindura. Avuga ko buri gihe iyo ari gukora igihangano yumva ibitekerezo bya
buri muntu ariko ‘by’umwihariko ibye narabyumvaga cyane nk’umuntu tubana.”
Mu Ugushyingo 2013, nibwo Tom Close yarushinze na Ange
Tricia mu birori byari bibereye ijsiho. Imana yabaye umugisha babyara abana be,
ariko bafite undi umwe barera.
Urugo rw’abo rufatwa nk’urugero rwiza kandi rwihariye
mu ngo z’ibyamamare cyangwa se abantu bazwi. Tom Close yabwiye InyaRwanda ko
imyaka 10 ishize arushinze n’umufasha we, nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe,
ahubwo byose bitangwa n’Imana.
Ati “Ntarindi (ibanga) ni amahirwe. Buriya ugize
amahirwe wenda ukaba ufite ibintu bigenda neza iyo uzi ubwenge icyubahiro ugiha
uwo kigomba. Icyubahiro n’icy’Imana, ni Imana yacu twese ariko njyewe Imana
yaramfashije nta bwenge bwanjye nshyiramo, ikindi nshima Imana ko mfite umuntu
twuzuzanya, ni Imana ibitanga ibyo ng’ibyo no muri Bibiliya byanditsemo, ko
ubutunzi ubuhabwa n’ababyeyi ariko umufasha mwiza ukamuha n’Imana.”
Igitaramo
cyo kuyimurika ashobora gutumiramo Tiwa Savage
Tom Close aherutse kugaragara agirira uruzinduko mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, ndetse yahuye n’abafatanyabikorwa
batandukanye barimo sosiyete ya Tecno.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘So Fine’, avuga ko
zimwe muri serivisi umuhanzi atanga harimo no gutaramira abakunzi be.
Akavuga ko igihe azatekereza gukora igitaramo amurika
iyi album azakora igitaramo cyiza, kandi ashobora guhuriramo n’undi muhanzi
ukomeye.
Ati “Ashobora kuba Tiwa Savage, ashobora kuba n’undi
muhanzi, ushobora kuba n’undi n’undi cyagwa nkabikora njye nyine. Njye ndifuza
kuzakora igitaramo abafana babona ko icyo gitaramo gikwiriye.”
Tom avuga ko iyo abakunzi b’umuziki babona ko igitaramo
cyari gikenewe ‘ushobora kugikora uri wenyine muri Arena abantu bakaza’.
Uyu muhanzi avuga ko azakoresha imbaraga ze, kandi mu
gihe azaba ashyigikiwe n’abafana bashaka ko abakorera igitaramo ntakizamubuza
kubataramira.
Tom Close asobanura ko Tiwa Savage bataziranyi, ariko
bitewe n’uko ari ibyo abantu bamaze igihe bavuga, yizeye ko igihe azaba agiye
gukora igitaramo azakora uko ashoboye akajyanisha n’ibyifuzo by’abafana. Ati “Njye
ndifuza kuzakora igitaramo abafana babona ko icyo gitaramo gikwiriye.”
Tiwa Savage ushobora gutumirwa na Tom Close, aherutse
kuririmba mu muhango wo kwimika Charless III nk’umwami na Camilla nk’umwamikazi
b’u Bwongereza.
Uyu mugore yasangije abamukurikira uko byari bimeze,
maze yandika avuga ati “Ighe kimwe nzabwira umwana wanjye ko uyu ari Tiwa
Savage.”
Ibigitsikamiye
umuziki w’u Rwanda n’inama ze ku rubyiruko
Muri iki gihe, umuziki wa
Afurika wihariwe n’abahanzi bo muri Nigeria, ndetse benshi mu bahanzi bo mu
bindi bihugu bifuza gukorana n’abo.
Gutera imbere ku muziki
wabo, byatumye aba bahanzi bihagararaho mu bijyanye no kubatumira mu bitaramo.
Kandi, uko bucyeye n’uko bwije barigwizaho uduhigo.
Tom Close yabwiye
InyaRwanda kimwe mu bigutuma umuziki w’u Rwanda utagera ku rwego rwiza, harimo
imbaraga za buri wese mu gushyigikira abahanzi.
Uyu muhanzi avuga ko itangazamakuru
rigomba gushyigikira abahanzi, ariko inzozi zabo ari uko umuziki wagera ku
rwego Mpuzamahanga.
Tom avuga ko mu muziki ‘nta
mpuhwe zibaho’ ari nayo mpamvu nta muntu ushobora kumva indirimbo yawe kubera
ko agakunda gusa, ahubwo hari n’ibindi abantu bashingiraho bumva cyangwa se
bashyigikira umuhanzi.
Ibi avuga ko biri mu
bituma, n’abategura ibitaramo bita cyane ku kureba umuntu batumira kandi
ushobora kubinjiriza.
Tom Close avuga ko
ashingiye kubimaze gukorwa, yifuza ko ‘ubuyobozi dufite bwakomeza kuba ubu’. Avuga
ko uko imyaka ishira indi igataha, ibintu bigenda bihinduka ku muvuduko utari
usanzwe, ku buryo buri wese asabwa kujyana n’iterambere.
Yavuze ko hamwe n’ubuyobozi
burangajwe imbere na Perezida Kagame ‘uko imyaka ihita n’indi igenda iza umuvuduko
tugenderaho ugenda wikuba’.
Akomeza ati “Dukeneye kugira
Umukuru wacu w’Igihugu, agakomeza kutuyobora niko njye mbyumva.”
Mu gihe bamwe bumvikana
bagaragaza ko nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, Tom Close avuga ko buri
wese akwiye guharanira kwiyumvamo impinduka muri we.
Uyu munyamuziki avuga ko biri kimwe gihinduka uretse ‘impinduka zose muri rusange’. Agasaba buri wese kugendana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiba kigezeho. Ati “Mbese wumva y’uko abantu bose baguteraniyeho. N’ah’umuntu ku giti cye.”
Tom Close yatangaje ko umufasha we Ange Ingabire Trica yagize uruhare rw’100% mu ikorwa rya Album ‘Essence’
Tom Close avuga ko yashakaga gukorana indirimbo na Big Farious kuri iyi album ariko asanga yagiye mu bitaramo mu Burayi
Tom avuga ko nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo Imana yamuhaye umufasha umukwiriye
Tom avuga ko yifashishije abahanzi yari akeneyeho kuryosha izindi ndirimbo 13 zigize album ye
Tom avuga ko ataratangira ibiganiro na Tiwa Savage, ariko ko igihe azakorera igitaramo cyo kumurika album ye azajyanisha n’ibyifuzo by’abafana be
Urutonde rw’indirimbo 13
zigize album ‘Essence’ ya Tom Close
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA TOM CLOSE
KANDA HANO UBASHE WUMVAALBUM YOSE Y’INDIRIMBO 13 YA TOM CLOSE
VIDEO: Nyetera Bachir-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO