RFL
Kigali

England: Umwana yavutse afite uturemangingo ndangasano dukomoka ku bantu batatu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:10/05/2023 11:17
0


Ku nshuro ya mbere, umwana mu Bwongereza yavutse afite uturemangingo ndangasano tw'ababyeyi batatu.



Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy' u Bwongereza, umwana yavutse hakoreshejwe uturemangingo  ndangasano (ADN/DNA) tw'abantu batatu.

Ibice byinshi by'uturemangingo byavuye ku babyeyi babiri, mu gihe ikindi gice kingana kuri 0.1% cyavuye ku mubyeyi wa gatatu, w'umugore, watanze uturemangingo ndangasano twe.

Ubu buryo bwakoreshejwe mu igerageza ryo kwirinda ko abana bavukana indwara zikaze zo kudakora neza kw'uturemangingo tw'umubiri, tuzwi nka 'mitochondrial diseases'. Abana batanu bamaze kuvuka hifashishijwe ubu buryo, ariko nta yandi makuru yatangajwe kuri bo.

Izo ndwara zo kudakora neza kw'utunyangingo ntizikira kandi zishobora kwica mu gihe cy'iminsi cyangwa ndetse no mu gihe cy'amasaha nyuma yuko umwana avutse.Imiryango ifite abana nk'abo imaze gupfusha abana benshi kandi ubu buryo bw'ikoreshwa rya DNA bubonwa nk'uburyo bwonyine bwo gutuma iyo miryango igira umwana wayo bwite ufite ubuzima bwiza.

'Mitochondria' ni uduce duto cyane tuba hafi muri buri turemangingo k'umubiri w'umuntu duhindura ibiryo mo ingufu umubiri ukoresha.Utwo duce iyo tudafite ingufu tunanirwa guha ingufu umubiri bigatuma ubwonko bwangirika, imitsi igacika intege ndetse igacikagurika, umutima ugahagarara ndetse bigatera n'ubuhumyi.

Utwo turemangingo Dutangwa gusa n'umubyeyi w'umugore, ubuvuzi bwo kudutanga ni uburyo buhinduwe bw'ikizwi nka IVF [In Vitro Fertilisation], gituma abantu bafite ibibazo by'urubyaro babona umwana, bukoresheje uduce (mitochondria) two mu igi ryatanzwe n'ufite ubuzima bwiza.

Ariko utu duce na two tugira amakuru yatwo bwite ajyanye utruremangingo ndangasano DNA, bivuze ko urebye abana bavutse muri ubwo buryo bakura DNA ku babyeyi babo ndetse n'igice gito kiva no ku watanze utwo duce. Iyi ni impinduka ihoraho igenda ihererekanywa mu bisekuru (ibiragano) by'abantu.

Iyi DNA yatanzwe ivuye ku wundi muntu ituma gusa utwo duce (mitochondria) dutanga umusaruro, nta ngaruka igira ku bindi bice nk'isura kandi ntabwo ituma habaho "umubyeyi wa gatatu".

Ubu buryo bwatangiriye mu mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ndetse mu 2015 mu Bwongereza hashyizweho amategeko yo gutuma haremwa abana nk'abo.Ariko Ubwongereza ntibwahise bukomerezaho. Umwana wa mbere wavutse hifashishijwe ubu buryo yavutse mu muryango w'Abanya-Jordania, wakoreweho ubu buryo muri Amerika mu 2016.

Urwego rushinzwe kugenzura imyororokere mu Bwongereza, rwitwa Human Fertilisation and Embryology Authority (HFEA), ruvuga ko abana "batagera kuri batanu" bamaze kuvuka muri ubwo buryo kugeza ku itariki ya 20 Mata muri uyu mwaka wa 2023.

Urwego HFEA, nta mubare nyawo rutanga mu kwirinda ko iyo miryango imenyekana. Aya makuru make yamenyekanye nyuma y'ubusabe bujyanye n'uburenganzira ku kumenya amakuru bwatanzwe n'ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

Sarah Norcross, umuyobozi  w'umuryango ufasha abafite ibibazo by'imyororokere witwa Progress Educational Trust, yagize ati:

"Amakuru yuko umubare muto w'abana bahawe uduce tw'uturemangingo [mitochondria] ubu bavutse mu Bwongereza ni intambwe ikurikiyeho, mu gishobora kuzaguma kuba igikorwa kigenda gahoro kandi kirimo kwigengesera cyo gusuzuma no gutunganya uburyo bwo gutanga uduce tw'uturemangingo".

Kugeza ubu nta cyo amatsinda yo muri Newcastle yari yatangaza, rero biracyari urujijo niba ubu buryo bwaragenze neza.

Profeseri Robin Lovell-Badge, ukora  mu kigo cy'ubushakashatsi ku buvuzi, Francis Crick Research Institute, yagize ati: "Bizaba biteye amatsiko kumenya ukuntu ubuvuzi bwo gusimbuza uduce tw'uturemangingo bwagenze ku rwego rw'ishyirwa mu ngiro;

Niba abana nta ndwara y'uturemangingo tw'umubiri [mitochondrial disease] barwaye, kandi niba hari ibyago ibyo ari byo byose byuko bashobora kugira ibibazo nyuma yaho mu buzima bwabo".

Urebye, hari ibyago byo kugaruka kw'indwara, aho uduce utwo ari two twose tudafite ingufu tugumye mu mubiri dushobora kwiyongera umubare, tukaba tugishobora kuvamo iyo ndwara.

Byaguzwe ko abana nk'abo bagera ku 150 umwaka ushobora gushira  bavutse buri mwaka mu gihugu Bwongereza.


Inkomoko: BBCNEWS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND