Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje imbaraga na Nelson Mucyo bashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Ndaje’ basubiyemo bayishyira mu rurimi rw’igiswahili bayita "Nakuja Mbele Zako."
Igiswahili cyangwa Igiswahiri ni ururimi rwa Kenya
rukoreshwa cyane muri Tanzania, Uganda, u Rwanda, Burundi ndetse na Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ku rwego Mpuzamahanga ni rumwe mu zihuza abaturage benshi ku Isi
cyane mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba (EAC).
Iyi ndirimbo yayisohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa
Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, anayiherekeresha amagambo ari mu rurumi rw’icyongereza
mu rwego rwo gufasha buri wese ushaka kumva ubutumwa bwiza bw’Imana yakubiye
muri iyi ndirimbo.
Patient yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe kinini
yakira ubutumwa bw’abantu cyane cyane abo mu mahanga bamubwira ko bakunze iyi
ndirimbo ariko ko batumva neza ubutumwa bukubiyemo, yiyemeza kuyishyira mu
Giswahili, akanasiyobanura mu cyongereza.
Ati “Kuko yakunzwe cyane muri iyo myaka twifuje kuyishyira
mu giswahiri kugirango n’abantu batunva ikinyarwanda bavuga igiswahiri ibafashe kwegera Imana.”
Iyi ndirimbo uyu munyamuziki yayishyize hanze mu 2005,
bivuze ko imaze imyaka 18 isohotse. Avuga ko kuva yajya hanze yakiriye ubuhamya
bw’abantu banyuranye, bagiye bamubwira ko ‘yasubije intege mu buzima bwabo’.
Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Mana yanjye sinifuza
gutaha uko naje, ungirire ubuntu nsakazaho urukundo. Muri wowe nziko ariho
nzaruhukira iteka imiruho y’isi n’imisozi nurira.”
Agakomeza ati “Ndaje mubwiza bwawe, Ndaje ungirire
neza, Ndaje nunve icyo umbwira. Rya jwi ryawe ryongorera. Ndaje nteze ugutwi umbwire.
Ngaho ngenza ukushaka. Hari impanvu ituma mpora imbere yawe ndamya, ndirimba
zaburi nshya. Wakoze umurimo, wambereye inshungu ubwo nari uwo kuzapfa. Umpindura
umwana wawe, ndaje nshima.”
Patient Bizimana amaze imyaka irenga 20 akora umuziki
wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye
igikundiro cye mu ngeri zose.
Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’
yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye
mu Burayi.
Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.
Patient Bizimana yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ndaje’ yashyize mu rurimi rw’igiswahili ayita ‘Nakuja Mbele Zako’
Patient Bizimana avuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira iyi ndirimbo mu Giswahili biturutse ku busabe bwa benshi
Nelson Mucyo [Uri ibumoso] umaze iminsi afasha Patient Bizimana gusubiramo indirimbo ze zo hambere
TANGA IGITECYEREZO