Kigali

Ntabwo yari umuzamu w'umugabo wanjye! Zari yanyomoje ibihuha byibasiye umukunzi mushya

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:9/05/2023 21:55
0


Zari Hassan yanyomoje ibihuha byavugaga ko umukunzi we mushya Shabib Cham Lutaaya yaba yarahoze ari umuzamu w'umugabo wa mbere bamaze imyaka irenga 10 baciye ukubiri.



Umuherwekazi Zari Hassan yanyomoje amakuru yavugaga ko umukunzi we mushya Shakib Cham Lutaaya arusha imyaka 10 atigeze aba umuzamu w’umugabo we wa mbere Ivan Semwanga [Ibumoso].

Pulse Uganda yatangaje ko uyu mugore umaze kuzenguruka abagabo barenga 3, yavuze ko uyu musore bakundana ukomoka muri Uganda atigeze abera umuzamu umugabo we wa mbere ahubwo ko bigeze gukundana nyuma bakarekana. 

Zari yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana n’abagabo babiri barimo Ivan Semwanga na Diamond Platnumz yaje gusubirana n’uyu musore bagiye no kurushinga. 

Zari Hassan yashakanye n’umuherwe Ivan Semwaga mu 2011, batandukana mu 2013 babyaranye abana 3, nyuma arongorwa n’umuhanzi Diamond Platinumz nawe baza gushyira iherezo ku mubano wabo mu 2018. 

Ivan Semwanga wari umunyemari ukorera mu bihugu bya South Africa na Uganda, yitabye Imana nyuma y'imyaka ine atandukanye n'uyu mugore ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.


Ivan Semwanga na Zari babyaranye abana batatu mbere yo gutandukana mu 2013 nyuma y'imyaka ibiri bashyingiranywe


Zari yabanye n'umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gupfusha umugabo 


Umuherwekazi Zari amaze iminsi yambitswe impeta n'umusore Shakib Cham ufite inkomoko muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND