RFL
Kigali

Bari bamaranye imyaka 3! Mukamazimpaka yasohoye igitabo ku mugabo we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2023 11:13
0


Me Mukamazimpaka Hilarie yamuritse igitabo yise “Ntuzazima” gishingiye ku mugabo we Aaron Rudahunga wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gukomeza kuzirikana urukundo rwamuranze, umurage yasize n’ukuntu yamwitangiye mu bihe by’icuraburindi mu Rwanda.



Yamuritse iki gitabo mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe na Visi- Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance wari umushyitsi Mukuru, abayobozi mu nzego zinyuranye nka Dr Karangwa Charles uyobora Rwanda Forensic Laboratory (RFL), abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe n’abandi.

Iki gitabo yacyanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi yagituye Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, by’umwihariko imiryango yishwe umugenda, ikaba yarazimye;

Ababyeyi b’intwaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abiciwe abo bashakanye batari babasha kwibaruka abana ndetse n’abandi bose bahuye n’akarengane n’abaharanira iteka kukarwanya.

Ni igitabo yanditse mu gihe cy’imyaka itanu. Kandi yagishyize hanze ku itariki imwe (Tariki 8 Gicurasi 1994) n’iyo umugabo we yiciweho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro abicanyi bamwambuye.

Asobanura iki gitabo, Me Mukamazimpaka yavuze ko yagize imbaraga zo kwandika inzira iruhije umutima we n’umugabo we banyuze muri Jenoside kubera urukundo yamukundaga ari narwo rwamuranze mu gihe yari akiriho.

Uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we “Yari umuntu nyamuntu, agakunda imiryango yombi, ni umuntu wari ufite urukundo, muri Jenoside itangiye ubwo yari i Nyanza yagendaga ahamagara abantu bari i Kigali abasaba guhunga ngo bamusanga i Nyanza, ibyo byagaragazaga urukundo yari afitiye abantu".

Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance wari Umushyitsi Mukuru mu kumurika iki gitabo ‘Ntuzazima’, yavuze ko iki gitabo ari ‘Umusanzu ukomeye Me Mukamazimpaka Hilarie atanze mu rugamba turimo rwo guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nyirasafari yavuze ko ubuzima Mukamazimpaka yanyuranyemo n’umugabo we ari amasomo akomeye, kugeza ubwo yiyemeje no kubisangiza abandi kugira ngo bumve neza urugendo rw’urukundo yagendanye n’umugabo we wishwe afite imyaka 33.

Yavuze ko ‘Aron Rudahunga nk’uko wabitubwiye yishwe afite imyaka 33, yari muto, yari umusore wari ukwiriye kuba yishimira ubuzima, mukabwishimanamo ariko politiki mbi yivangura ntiyatumye abaho kimwe n’abatutsi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

Akomeza ati “Kugira igitaramo nk'iki, Me Hilarie ukagaragaza urukundo umugabo wawe yagukundaga n'urwo wamukundaga, harimo amasomo menshi yo gushyira hamwe, gukundana, gushyigikirana, no kugira ubumwe mu muryango, ndetse nk'Abanyarwanda. Ni nabyo twiyemeje nk'igihugu.”

Nyisafari avuga ko izina ry’iki gitabo ‘Ntuzazima’ ari ryiza kuko ‘hari ababashije kurokoka bakabara inkuru, abashoboye bakabyandika, abacu rero ntibazazima’. Ashimangira ko iki gitabo cyongeye gufasha ‘mu kuzirikana abacu’.

Muri iki gitabo, uyu mugore avugamo uburyo mu gihe cya Jenoside, umugabo we yamusabaga kujya ku ruhande kugirango aticwa, akanagaruka ku rukundo rwamuranze.

Nyirasafari avuga ko igikorwa nk’iki kigaragaza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugezeho. Ati “Biratanga icyizere cy’uko kwibuka no kwiyubakla tugenda tubigeraho.”

Uyu muyobozi yasabye ko iki gitabo cyazashyirwa no mu zindi ndimi kugirango bifashe mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Nyirasafari kandi yashimye Perezida Kagame n’Ingabo zari iza RPA yari ayoboye zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga avuga ko gusohoka kw'iki gitabo cya Hilarie ari ‘kimwe mu bikorwa GAERG iba yarateguye muri iyi minsi ijana yo Kwibuka’. Ati “kuba cyasohotse ni umuhigo Hilarie yesheje kandi ni n'umuhigo GAERG yesheje."

Yavuze ko Mukamazimpaka ari inkoramutima ya GAERG, kandi ko bamenyanye ubwo bari muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye. Yagaragaje uburyo Mukamazimpaka yababereye urufatiro rw’uyu muryango kuva ushinzwe kugeza n’uyu munsi.

Nkuranga yavuze ko izina ry’iki gitabo ‘ricecekesha’ buri wese ugifite urwango, uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi bose biyemeje kutavuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri rusange iki gitabo kiri kuri paji 126 kivuga ku mugabo we, haba uko bamenyanye yiga mu mashuri yisumbuye i Gicumbi, uko baje gukundana ndetse n’inzira banyuranyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza bamwishe.

Bamwe mu batanze ibitekerezo nyuma y’imurikwa ry’iki gitabo, barimo Umushakashatsi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Hon. Antoine Mugesera, bagaragaje ko iki gitabo gifite umwihariko, kuko bishoboka ko ari ubwa mbere hasohotse igitabo cyanditswe n’umugore ugaruka ku rukundo rw’uwo bari barashakanye.

Abandi bashimye Me Mukamazimpaka kubera ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo, biba umukoro ku bandi benshi kugira ngo nabo bazandike kubo bashakanye, babyaye ndetse n'ibinndi.

Dr Vincent Ntaganira avuga ko nyuma yo kunyuza amaso muri iki gitabo yabonye ibintu bikomeye birimo ‘Ukwemera kutajegajega kwaranze Aaron kandi nabonyemo ubudaheranwa bw'abarokotse."

Mbere yuko yicwa yagize ati "Uzasigara ntazanakondane abishe kandi uzarokoka ntaziyahure."       

Uyu mugabo avuga ko impano ikomeye tugomba guha ‘abatwiciye ni ugukomeza gutwaza’ no gusiga amateka meza. Ati “Twumve ko nyuma yo gupfa ubuzima burakomeza, ariko ni wowe bivaho.”


Incamake y’ibikubiye muri iki gitabo ‘Ntuzazima’:

Kuri Paji ya Gatandatu ijyanye no gushimira, avugamo uburyo abo mu muryango w’umugabo we barimo Esther Mukamurenzi na Jaël Nirere, bafatanyije n’abo bashakanye, Dr Kagame Abel na Hon. Nsabimana Emmanuel, bamubaye hafi iminsi yose kandi muri byose.

Ati “Iyo ntabagira nk’abavandimwe, mpamya ko ntari gushobora kwihanganira ubuzima bukomeye nasigayemo maze kubura Rudahunga twakundaga akanakunda. Mbashimira ko barenze isano yaduhuzaga nk’umukazana na muramukazi wabo, ahubwo bakamfata nk’umuvandimwe.”

Mu ijambo ry’ibanze avugamo ko gikwiriye ‘gusomwa n’umuntu wese kugira ngo yumve uburyo abashakanye batandukanywa n’urupfu ariko urukundo bagiranye rugahoraho’.

N’ubwo uru rupfu rubi rwatwaye umugabo we nta nteguza, igihe gito yamaranye n’uwo yari yarihebeye cyamubereye impamba y’ubuzima nyuma y’aho arokokeye ku buryo butangaje nk’uko abigarukaho muri iki gitabo.

Mukamazimpaka ajya guhitamo umutwe wacyo yarabyitondeye, ati: «Ntuzazima». Yafashe inshinga kuzima ayishyira mu mpakanyi ayitondagura mu ntegeko abwira Rudahunga, ati : «Ntuzazima». Yashoboroga no kuvuga ati : «Ntuzazime», aho kuba itegeko bikaba icyifuzo.

Ni ukuvuga ko Mukamazimpaka yihaye itegeko ryo kutazibagirwa umugabo igihe akiriho. Kandi n’igihe azaba atakiriho, iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa n’iki gitabo binyuze mu bazagisoma, yaba ari abari bamuzi n’abatari bamuzi.

Iki gitabo kandi cyanditse mu buryo bwiza, nk’aho Hilarie arimo kuganira na Aaron, bibukiranya ubuzima bwiza babayemo, amakuba yibasiye Abatutsi banyuzemo. Anamugezaho ubutumwa bw’abo mu muryango we babashije kurokoka.

Muri iki gitabo, Mukamazimpaka ntahugira ku mugabo we gusa. Na we ubwe avuga uburyo yabayeho n’uko yatotejwe cyane cyane guhera mu Kwakira 1990, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangizwaga na FPR-Inkotanyi.

Yabonye akaga Abatutsi bahuye na ko, dore ko yakoraga aho baje kubabarizwa bikomeye. Mukamazimpaka aheraho agatanga ubuhamya ku itotezwa ry’abo Batutsi akanavuga ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.

Iki gitabo kirimo amazina n’amafoto ya ba nyakwigendera n’ababo barokotse, ku buryo ugisoma abona ko na cyo ubwacyo ari urwibutso.

Umwarimu n’Umushakashatsi ku Mateka, Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Dr Philbert Gakwenzire wanditse ijambo ry’ibanze ry’iki gitabo avuga ko ‘kizabera impamba abazagisoma bakanagikundisha abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda no kwereka ikiremwa muntu inzira iboneye yo kugera ku cyiza’.

Mu iburiro rya mbere, Me Mukazimpaka avuga ko “Ntekereza kwandika iki gitabo, nifuzaga gusigasira umurage w’urukundo nahawe na we, nyakwigendera Aaron Rudahunga. Twashakanye mu 1991 (Ubukwe bwabaye ku wa 25 Nzeri 1991), wicwa mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Avuga ko nyuma y’iminsi itatu gusa bakoze ubukwe, batangiye gutotezwa kugeza ubwo bimutse aho bari batuye batangira ubuzima bwo kwihisha mu bihuru, kuva tariki ya 21/04/1994 bakomezanya na Rudahunga Aaron kugeza yishwe tariki ya 8/05/1994. Avuga ko yasohotse mu gihuru ku ya 9/7/1994.

Hari aho agira ati “Mu gihe cya Rudahunga, twari dufite umugambi wo kutihisha kure y’inzira cyangwa kure y’umuhanda. Icyangombwa ni uko habaga hihishe kandi twari twarasezeranye ko batuvumbuye nta n’umwe muri twe uzahakana ko ari Umututsi.”

Akungamo ati “Yarinze apfa(Rudahunga) afite ikizere ko n’ubwo Abatutsi n’abandi bafite ibitekerezo bidashyigikiye kwica no gukandamiza bashira, nta kabuza ibintu bizahinduka mu Rwanda uko Imana izabigena. Ni ko byagenze.”

Yihishe mu rutoki rwo kwa Sebanani Andre!

Kuri Paji ya 86, Mukamazimpaka avuga ko tariki 8 Gicurasi 1994, ari nawo munsi umugabo we yiciweho mu rucyerera batewe n’igitero, binjira mu nzu bakingura icyumba bari bicayemo babasohora hanze bababwira amagambo mabi, banabatera ubwoba, bamukubita ikibatira cy’umuhoro, babangahisha kubatema.

Avuga ako ‘twari twicecekeye tureba ibyo barimo, nsenga mu mutima, Aaron ashobora kuba na we yarasengaga, n’ubwo tutari tucyemerewe kuvugana ngo umwe amenye icyo undi ariho atekereza.’

Avuga ko uwitwa Munyamashara yaravuze ngo “sha byamenyekanye ko muri hano tugende ujye kwisobanura.”

Mukamazimpaka avuga ko yasohokanye na Aaron akomeza amukurikiye ubwo yari agiye kwisobanura. Munyamashara abwira Mukamazimpaka ati “wowe turagusanga ukwawe, subirayo.” Ati “nushaka usubire kwa mukecuru cyangwa ujye iwanjye, nava kwisobanura turaza tukubwire na we.”

Mukamazimpaka avuga ko yibajije gato icyo ajya kwisobanura, asanga nta cyo ni ugushinyagura gusa barimo. Ati “Ni bwo nabiyatse ndamukurikira aho bamujyanye. Aaron arahindukira andeba nabi nk’aho muhemukiye kutemera ibyo bambwiye, ati “jyenda.” Nuko ndamanjirwa, ndasigara.”

Avuga ko aho Munyamashara yamwohereje kwihisha atari ho yagiye, yaribajije ati ese “abaye agiye kumwica akagaruka akansanga iwe kandi barahanyirukanye rugikubita nabyifatamo nte?”

Bityo yaciye iy’umucyamo aho kujya kwa Munyamashara njya mu rutoki atari azi nyirarwo. Muri iki gitabo, avuga ko yaje kumenya ko rwari urwa nyina wa Sebanani Andereya, umuhanzi wari wishwe muri Jenoside na we i Kigali.

Abahanga mu bumenyi berekana ko nta wubasha kuvuga kuri Jenoside akoresheje ubumenyi n’imitekerereze bisanzwe.

Umudagekazi wafashe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi, Hannah Arendt, yaranditse ati “Jenoside ni icyaha kidashobora guhanwa cyangwa ngo kibabarirwe.’’

Undi Umuhanga mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Faustin Rutembesa amwunganira agira ati “impamvu tutabasha kumva no gusobanura ibya Jenoside, ni uko ibyayo byose ari bibi. Nta wabasha kumva ibibazo n’akababaro abishwe bajyanye, cyangwa ngo yumve agahinda abarokotse basigaranye.’’ 

Mukamazimpaka Hilarie, umunyamategeko wabigize umwuga yamuritse igitabo yise ‘Ntuzazima’ kigaruka ku rukundo n’ubwitange byaranze umugabo we Aaron wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 


Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance yavuze ko iki gitabo 'Ntuzazima' ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Ingabire Egidie Bibio wabazaga ibibazo Mukamazimpaka Hilarie bijyanye n’iki gitabo cyanditse kuri Paji 126 

Umushakashatsi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Hon. Antoine Mugesera yashimye Mukamazimpaka ku bw’ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo 


Mukamurenzi Esther [Muramukazi wa Mukamazimpaa] yavuze ko Jenoside ikirangira, yahuye na Mukazimpaka muri Nyakanga 1994, icyo gihe ngo yari afite ibiro nka 30, kandi ni nawe wamubwiye ko musaza we yishwe 

Dr Vincent Ntaganira yasabye buri wese gutekereza inkuru nziza azasiga imusozi nk’uko Aaron Rudahunga yabikoze, aharanira urukundo no kubana n’abandi neza 

Umuyobozi wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Karangwa Charles [Uri iburyo] mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo ‘Ntuzazima’ kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 

Nyuma ya Jenoside, Mukamazimpaka yariyubatse- Ubu afite Impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, imwe mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mu bukungu n’ubucuruzi indi mu bijyanye no kumenya Jenoside no kuyikumira 

Muri iki gihe, Mukamazimpaka ni umwunganizi mu matageko, akaba anikorera 

Mukamazimpaka yareze imfubyi z’abavandimwe be, zimaze gukura ndetse hafi yazose amaze kuzishyingira yongeye gushaka, arushinga na Ndaruhutse Janvier mu 2007 


Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre yagaragaje uburyo Mukamazimpaka yabaye urufatiro rw'uyu muryango, amushimira ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo

Umwanditsi w’iki gitabo, avuga ko ‘Aaron yamanuwe ahitwa i Shori akubitwa, arinda yicwa umubiri we wamaze kuba ibisebe’. Ati “Ni aho twamukuye umubiri we waramaze kwangirika.” 

Muri iki gitabo, Mukamazimpaka abwira urubyiruko ati “Rubyiruko rw’u Rwanda muri rusange, “utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.” Uzabigisha, akababwira, akabatoza gukora ibyo mwumvise haruguru n’ibisa na byo muzange. 

Umuhanzi JP Zed yaririmbye indirimbo igaruka ku budaheranwa bw’abanyarwanda 


Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance asuhuzanya na Dr Vincent [Uri hagati ni Mukamazimpaka wamuritse igitabo 'Ntuzazima']

Muri uyu mugoroba wo kumurika iki gitabo, hazirikanwa ubuzima buzima bwaranze Aaron













Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika igitabo 'Ntuzazima'

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND