Kigali

Byafashe intera: Harmonize ufitiye igishyuhira cy’urukundo Yolo aramureshyeshya amayeri nk'ayatumye yegukana Frida Kajala

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/05/2023 18:17
0


Yolo The Queen yasabye abafite kompanyi zicuruza inyubako ko akeneye iy'agatangaza ya Harmonize watangaje ko yifuza ko yaza kuba hafi ye mu buryo buvuguruye busa n'ubwatumye yegukana Frida Kajala batandukanye.



Ibintu bikomeje gufata intera aho Harmonize yarahiriye kwegukana umunyarwandakazi Yolo The Queen uvugisha abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga kubera uko ateye mu mayeri menshi avuguruye nk'ayatumye yegukana Frida Kajala.

Byatangiye mu myaka 4 ishize ubwo Harmonize yatangiraga gushyira inyunganizi [Comment] ku mafoto ya Yolo The Queen, biza gukura kugera ubwo byaje gukomera cyane ubwo Frida Kaja yatandukanaga n’uyu muhanzi.

Ubwo yazaga mu Rwanda mu ntangiriro za 2023, yavuze ko agomba kuhakura umugeni. Icyo gihe Harmonize yavugishije bikomeye imyidagaduro nyarwanda, atanga amafaranga mu mihanda ya Kigali n'ibindi.

Yaje no kugaragaza ko n'ubwo Yolo The Queen adahari, agomba kugenda ahuye na nyina, uyu mukobwa na we arabimwerera. Nyuma yaho, umunsi ku wundi Harmonize yakomeje kugaragaza ko anyurwa cyane n'iki kizungerezi.

Ubwo mu minsi ishize Yolo yajyaga muri Tanzania, uyu muhanzi yagaragaje ko bitamushimishije kuba atari yamubwiye dore ko uyu muhanzi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye.

Kuwa 07 Mata 2023 Harmonize yabishyize ku rundi rwego abwira amagambo meza umubyeyi wa Yolo, bidatinze uyu muhanzi n'iy’inkumi baje guhurira mu kiganiro Harmonize yavugiyemo amagambo akomeye.

Mu byo baganiriye, harimo ko akunda byimazeyo Yolo. Bidatinze, yahise ashyira hanze ubutumwa atangaza ko agiye kugura inzu mu Rwanda.

Uyu muhanzi w’Umunyatanzaniya, yavuze ko yifuza kuba hafi ya Yolo kuko ngo atuma yiyumva nk’Umunyarwanda.

Si ibyo gusa kandi kuko yavuze ko mu gihe kitari icya kure aza kuba yamaze kwishyiraho tattoo igaragaza isura y’uyu mukobwa ubwo inashimangira ko yamwihebeye.

Mu kanya gashize, akoze agashya ashyira ubutumwa bweruye kuri Instagram ye anifashisha indirimbo yasubiranyemo na Element yitwa ‘Kashe’ itarajya hanze, avuga ko uyu mukobwa ari we wabaye intandaro yo kugira ngo hasubirwemo iyo ndirimbo.

Ibyo Harmonize ari gukora, abazi neza amezi ya mbere y’umwaka wa 2022, bazi uko yayatangiranye imbaraga nyinshi zo kongera kwigarurira Kajala nyuma yo gutandukana na Briana bari bamaranye iminsi micye.

Icyo gihe Harmonize yanditse ubutumwa butandukanye bwavamo igitabo, asaba imbabazi Frida Kajala amubwira ko yiteguye kuba umuntu mwiza, kubana na we n'ibindi byinshi.

Ikintu gikomeye kuri uyu muhanzi ni uko atitiriza bikomeye kandi bitari mu magambo gusa, ahubwo avugisha n'ibikorwa. Urugero ni uko byarangiye amuguriye Range Rover anatangira kumuha impano zirimo n’imikufe ihenze.

Ibi byaje gutuma muri Mata aba bombi basubiranye ndetse byihuse Harmonize ahita yishyiraho Tattoo ya Frida Kajala n’umukobwa we Paula Kajala, avuga ko ari uburyo bwo kwerekana agaciro aha uyu mugore.

Bidatinze yanashyize ivi hasi amusaba ko bazabana, Frida Kajala wari waramaze kwerekwa guhinduka bikomeye na Harmonize wari wanamugize umwe mu bajyanama be, ntiyazuyaje kuko yahise amubwira ko yiteguye.

Nyamara ibi byaje kurangira bibaye umuyonga mu mpera za 2022 baratandukana aho Harmonize aherutse gutangaza ko yafashe Frida Kajala wari ugiye kumubera umugore amuca inyuma, undi agashaka ko barwana bikarangira amuretse kuko atarwana n’abagore.

Uko yakuruye Frida Kajala bisa neza n’uburyo akomeje gukoresha akurura Yolo n'ubwo yongeyeho n'utundi dushya. Bamwe mu bazi neza imikorerwe y’umuziki w’abahanzi bakomeye bazi neza ko urukundo rwabo ruri mu bituma bacuruza.

Uko abantu bakuvugaho cyane ni ko n'umuziki wawe uba urushaho gukundwa cyane. Ibi wabihuza no kuba igihe cyegereje ngo Harmonize ashyire hanze nyinshi mu ndirimbo yakoranye n’abanyarwanda.

Uku kwiyegereza Yolo The Queen bikaba bishobora kureberwa mu nguni y’ubucuruzi nubwo bwose Harmonize mu mashusho ye n’ubutumwa ashyira hanze asa n'uri gutwikwa n’urukundo afitiye uyu munyarwandakazi.

Frida Kajala yahundagajweho imitoma ishyushye n'impano birangira asubiranye na Harmonize bitegura kurushinga ariko byarangiye batandukanyeYolo The Queen akomeje gutuma Harmonize atanga amasezerano anavuga ibikomeye Harmonize yamaze gutangaza ko yifuza kuba hafi y'uwo yihebeye ndetse Yolo The Queen utaragira icyo asubiza uyu mugabo yasabye abafite inyubako nziza kumubwira kuko ifaranga rihari ngo uyu musore aze ature hafi ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND