RFL
Kigali

Umuvumo wari kuri Manchester City wo kudatwara Champions League wakuweho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/05/2023 17:03
0


Dimitri Seluk ushinzwe kureberera inyungu Yaya Toure, yatangaje ko umuvumo wari uri kuri Pep Guardiola no ku ikipe ya Manchester City utuma badatwara igikombe cya Champions League wakuweho.



Dimistri Seluk ukomoka mu Burusiya ni we uhagarariye inyungu za Yaya Toure, umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Manchester City mu 2018.

Uyu mugabo muri uriya mwaka, yari yavuze ko Pep Guardiola atazongera gutwara igikombe cya Champions League mu buzima bwe asigaje gutoza mu mupira w'amaguru.

Aha yavugaga ko uwo muvumo ari uwa bakinnyi bakomoka muri Afurika bitewe n'ukuntu Pep Guardiola abafata nabi ndetse akaba yaramaze no kubikorera Yaya Toure bikarangira yibagiranye kandi yari umuhanga.

Dimistri Seluk yabwiye ikinyamakuru The Mirror ko ntagushidikanya ko Manchester City izatwara Champions League.

Ati “Ndashaka gusaba imbabazi kuri iki kibazo. Ndatekereza ko igihe kigeze kugira ngo uburakari buhagarare kandi nzi ko Yaya Toure abyumva nkanjye kuko nta kindi yifuza uretse gutsinda kwa Manchester City. Ndashobora kuvuga ko ubu amarozi yakuweho kandi nibaza ko Manchester City iri kumwe na Pep Guardiola izatwara Champions League".

Yavuze ko iyi kipe ifite amahirwe menshi yo gutwara iki gikombe byanze bikunze mu myaka itatu iri imbere bazatwara Champions League’.

Akomeza ati “Muribuka ko igihe nenga Manchester City byari ukubera ko batari bahaye YaYa Toure 'Cake' ku munsi w'amavuko? Nibyiza, umunsi wanjye w'amavuko uri muri uku kwezi, uruhare rwanjye mu kuvuma Manchester City rurarangiye. Mu byukuri, nizeye ko Manchester City izatsinda izatwara ibikombe 3 muri uyu mwaka w'imikino.”

Ikipe ya Manchester City yagiye ibura uburyo bwo gutwara igikombe cya Champions League mu bintu bitumvikana akaba ari nayo mpamvu abantu batekerazaha ko uyu muvumo waba warayifashe.

Muri 2021 bageze mu mukino wa nyuma batsindwa na Chelsea abantu batabikekaga ndetse no mu mwaka ushize yasezerewe na Real Madrid muri 1/2 bitunguranye.

Mu gihe Manchester City yitegura kwesurana na Real Madrid mu mikino ya 1/2 muri Champions League, Dimitri Seluk noneho yavuze ko umuvumo wo kudatwara igikombe cya Champions League wavuye kuri Pep Guardiola bityo ko n'icyuyu mwaka yagitwara noneho.


Pep Guardiola utarabaniye Yaya Toure mbere y'uko ava muri Manchester City


Dimitri Seluk uvuga ko umuvumo kuri Manchester City wakuweho


Pep Guardiola ashobora gutwara igikombe cya Champions League

Yaya Toure usigaye atoza ikipe y'abato ya Tottenham


Erling Haaland witezwe ku kuba yafasha Man City gutwara Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND