RFL
Kigali

Mu Buhinde: Umukobwa wihinduye umuhungu atwite inda y'amezi umunani

Yanditswe na: NIGABE Emmanuel
Taliki:8/05/2023 9:19
0


Biravugwa ko ari bwo bwa mbere bibaye muri iki gihugu aho umugabo yabashije gusama akaba agiye no kubyara.



Ziya Paval ufite imyaka 21, yavutse ari umuhungu ariko ubu yihinduye umukobwa. Undi babana witwa Zahad ufite imyaka 23, yavutse ari umukobwa nyuma aza kwihindura umuhungu.

Bombi bahinduranyije imisemburo mu mibiri y'abo igihe bahinduraga uko bavutse, bakaba barabikoze kugira ngo bagerageze kureba uko bazibaruka umwana. 

Ubwo bakiraga inkuru nziza ko basamye, bahise babitangaza ku mbuga nkoranyambaga, bagira bati: "Bwa nyuma na nyuma gutegereza bigize iherezo, ubu turitegura kwakira umunyamuryango mushya".


Uyu muryango w'aba bana bihinduranyije ibitsina, wasabye ibitaro ko Zahab (uwavutse ari umukobwa akihindura umuhungu) ariwe wazandikwa nka se w'umwana, naho Ziya (uwavutse ari umuhungu akihindura umugore) akaba nyina w'umwana. 

Nkuko tubikesha Lime Light Media, mu kiganiro uyu Ziya yakoze, yavuze byinshi ku mwana bagiye kwakira nuko bamwiteguye nk'abantu bagiye kuba ababyeyi bwa mbere.

Ati:"Ku nshuro ya gatatu yo kwipimisha, umwana yapimaga ibiro bitatu. Ibintu byiza cyane. Se w'umwana (Zahad) ndetse n'umwana bameze neza. Gusa ntiturabasha kumenya niba ari umukobwa cyangwa niba ari umuhungu".


Dr. C Sreekumar, umuganga uhagarariye ishami rya jinekoloji (department head of Gynecology) mu bitaro, yatanze amakuru meza ku bijyanye n'ivuka ry'umwana, akaba yaravuze ko umwana akomeje kumera neza.

Yavuze kandi ko uwo muziranenge na Zahab bazashobora gusohoka mu bitaro nyuma yo kuruhuka bihagije no gutora akabaraga. 

Ku bijyanye no kwandika ababyeyi b'umwana, Dr. Sreekumar, yavuze ko bazagisha inama inzobere muri ibyo ku bijyanye no "kugurana kw'ababyeyi (umugore akitirirwa se naho umugabo akitirirwa nyina w'umwana wavutse".


Nk'uko ikinyamakuru kimwe gikomeza kibivuga, Zahad yaba ari we mugore wa mbere wihinduye umugabo ugiye kubyara umwana muri iki gihugu cy'u Buhinde. 

Ziya avuga ko zaba ari inzozi zabo zibaye impamo, aho we yifuzaga kuba mama w'umwana naho Zahad akifuza kuba papa w'umwana. 

Yongeraho ko ubu umwana wabo agejeje amezi umunani mu nda ya Zahad kandi ko ari bwo bwa mbere bizaba bibaye, cyane ko ari bo ba mbere bihinduye ibitsina maze uwihinduye umugabo akabasha gutwita, ibibaye bwa mbere mu gihugu cy'u Buhinde.


Bombi Ziya na Zahad bari baratereranywe n'imiryango yabo baza guhura muri ibyo bihe byari bibakomereye ku mpande zombi.

Bombi baturuka mu miryango ya gikirisito itarabemereraga ibyo kwihindura ibitsina, ariko ubwo bamenyaga ko batwite, umuryango wa Zahad watangiye kumushyigikira ndetse wakira nuwo ari ari we.

Uyu muryango ukaba waratangaje ko abandi bihinduye nka bo, bakomeje guha ikaze gutwita kw'abo babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.


Src: Lime light Media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND