Kigali

Inganzo Ngari bagiye muri Zimbabwe gufasha Jah Prayzah kumurika album-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2023 9:19
0


Itorero Inganzo Ngari ryerekeje mu Mujyi wa Harare mu gihugu cya Zimbabwe, aho bagiye kuririmba mu gitaramo batumiwemo na Jah Prayzah cyo kumurika album kizaba ku wa 12 Gicurasi 2023.



Iri torero ryahagarutse mu Rwanda ahagana saa saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, ryerekeza muri iki gihugu.

Ubutumire bahawe na Jah Prayzah bugaragaza ko bagombaga kugera muri Zimbabwe, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023 kugira ngo batangire imyiteguro izarangira ku wa 11 Gicurasi 2023, ikurikirwe n'igitaramo bazakora ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023.

Ubu butumire kandi bunagaragaza amazina y'ababyinnyi bagizwe n'abasore n'inkumi 13 berekeje muri iki gihugu.

Umuyobozi w'iri torero, Nahimana Serge wajyanye n'ababyinnyi, yabwiye InyaRwanda ko Jah Prayzah yanyuzwe n'imbyino n'indirimbo by'umuco w'u Rwanda bagaragaza yiyemeza kubatumira muri iki gitaramo cyo kumurika album ye.

Ati “Ni umuhanzi ukomeye cyane muri Zimbabwe, akaba yarifuje kuzakorana n’’Inganzo Ngari mu gitaramo cye. Yaradukunze cyane yiyemeza ko twamufasha muri iki gitaramo nyuma yo kunyurwa n’imbyino n’indirimbo by’umuco w’u Rwanda.”

Iri torero rizwi cyane mu mbyino z’umuco gakondo, rigiye muri Zimbabwe mu gihe baherutse gutangaza igitaramo bazakora ku wa 4 Kanama 2023 kizaba gishingiye ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori "Abundura u Rwanda”.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali kigamije “gukumbuza abakunzi b’amateka y'igihugu cyacu, abakunzi b'injyana gakondo n'umuco nyarwanda ndetse n'abakunzi b'itorero Inganzo ngari muri rusanze ko bazataramana bigatinda.”

Iki gitaramo kizaba ku munsi w'Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho abanyarwanda bishimiraga umwero w'ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego rw'ubumwe n'ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.

Muri uyu mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y'amahano yagwiriye u Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'imiyoborere myiza.

Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006. 

Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w’u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah watumiye Inganzo Ngari aheruka i Kigali ubwo yari kumwe na Patoranking baririmba mu nama nyafurika y’Urubyiruko izwi nka "Youth Connekt Africa Summit, yabaye mu Ukwakira 2022.

Jah Prayzah mu itangazamakuru n’abandi bakunze kumwita ‘Musoja’. Uyu mugabo yavutse ku wa 4 Nyakanga 1987, yujuje imyaka 35 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Uzumba Maramba Pfungwe muri Zimbabwe. Yarushinze na Rufaro Chiworeso.

Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Dangerous' na 'Dzamutsana' yo mu 2018, 'Hokoyo' n'izindi. 

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko Jah azamurika album ebyiri, mu gitaramo kizaba ku wa 12 mu Mujyi wa Harare, ikindi kizaba ku wa 13 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Bulawayo.

Inganzo Ngari berekeje mu Mujyi wa Harare mu gihugu cya Zimbabwe gufasha Jay kumurika album ye 

Inganzo Ngari bagaragaza ko bishimiye ubutumire bahawe na Jah nyuma yo guhurira i Kigali 

Bamwe mu bakobwa bo mu Itorero Inganzi Ngari bagiye muri Zimbabwe 

Jah Prayzah [Ubanza iburyo] asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Zimbabwe, aheruka i Kigali mu Nama yahuje urubyiruko- Aha yari kumwe na Patoranking n’Itorero ry’Igihugu, Urukerereza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TICHENEKE' YA JAH PRAYZAH

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND