RFL
Kigali

Rayon Sports ibuze umugongo uheka igikombe, igisiga kwa Pele - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/05/2023 14:45
0


Gorilla FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-1, ibuza igikombe cya shampiyona Rayon Sports yabibarutse.



Wari umukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona, aho Rayon Sports ariyo yabanje igitego, gusa iza kucyishyurwa ndetse itsindwa n'ibindi bibiri.

Uko umukino wagenze

97" Umukino urarangiye

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC, urangiye Gorilla inyagiye Rayon Sports ibitego 3-1.

90+7" Umusifuzi yongeyeho iminota 7, nyuma yaho ku munota wa 90 Adeshora yahawe ikarita y'umutuku ku ikosa yari akoreye Onana, umukino ugatinda.

86" Rayon Sports yahushije igitego ku mupira watewe na Rudasingwa ariko yamurura izamu.

84" Kufura ya Rayon Sports 

Bamyugariro ba Gorilla FC bakoreye ikosa kuri Ojera ribyaye kufura, itewe na Osaluwe, umupira ugwa mu biganza bya nyezamu.

80" Rayon Sports ikoze impinduka aho Mucyo Didier yavuye mu kibuga, asimburwa na Rudasingwa Prince

70" Rayon Sports iri gushaka uko yishyura igitego, gusa inzira zigana izamu zanze.

63" Rayon Sports, ubuzima bukomeje kuba bubi nyuma yaho yari yizeye amanota atatu ariko ibintu bikaba bikomeje kwicurika.

58" Igitego cya 3 cya Gorilla FC

Gorilla FC ibonye igitego cya 3 gitsinzwe na Iradukunda Simeon wari watsinze n'igitego cya mbere.

Gorilla FC iri kurusha umupira mu kibuga hagati ikipe ya Rayon Sports, ndetse abakinnyi nka Onana na Ojera bari bamaze kunanirwa.

50" Kufura ya Gorilla FC

Gorilla FC ibonye kufura itewe na Jonhoson Adeyaga, umupira ukurwamo na Hakizimana wari ahagaze mu gice umupira wagiyemo.

45" Igice cya kabiri kiratangiye

Twongeye kubaha ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, turacyari kuri sitade ya Pele, ahari kubera umukino uhuza Rayon Sports yakiriye Gorilla FC.

45" Igice cya mbere kirarangiye

igice cya mbere mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC, kirangiye Gorilla FC ifite ibitego 2-1 cya Rayon Sports.


38" Igitego cya kabiri cya Gorilla FC

Twizerimana atsinze igitego cya kabiri ku mupira uvuye kuri kufura, kubera abakinnyi ba Rayon Sports bari bahagaze nabi, Onesme atereka mu izamu.

32" Igitego cya Gorilla FC

Gorilla FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Iradukunda Simeon ku mupira uturutse mu kibuga hagati, awakira neza ahita atereka mu izamu rya Hakizimana.

23" Gorilla FC ihushije igitego ku mu mupira Camara ateye, ariko umunyezamu Hakizimana awukuramo.

Ku bindi bibuga, APR FC imaze kubona igitego kimwe ku busa bwa Espoir FC, mu gihe Kiyovu Sports nayo yabonye igitego 1.0 bwa Musanze FC. 

15" Amakipe yombi atangiye gukinira mu kibuga hagati, gusa Rayon Sports ikanyuzamo igatera udutero shuma ariko tutagira icyo dutanga.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Matumel Arnold

Nshiyimana Emmanuel

Nsengiyumva Samuel

Byukusenge Jean Micheal

Uwimana Emmanuel

Adeaga Johnson Adeshora

Nshimiymana Tharcisse

Bobo Camara

Twizerimana Onesme

Iradukunda Simeon

09" Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Musa Esenu ku mupira uturutse mu kibuga hagati urenga ba myugariro usanga Esenu, awugenzura neza, yubura amaso areba uko umunyezamu ahagaze, atereka mu izamu.

15:00" Umukino uratangiye

Rayon Sports itangije umukino nk'ikipe yakiriye

14: 55" Abakinnyi binjiye mu kibuga

Abakinnyi ku mpande zombi binjiye mu kibuga, aho Rayon Sports yambaye imyenda yayo y'umweru n'uburu, mu gihe Gorilla FC yambaye umukara n'icyatsi kibisi.

14: 50" Abakinnyi 11 Rayon Sports igiye kubanza mu kibuga

Hakizimana Adolphe

Rwatubyaye Abdul

Ndizeye Samuel

Mucyo Didier Junior

Ganijuru Ishimwe Elie

Ngendahimana Eric

Raphael Osaluwe

Luvumbu Heritier Nzinga

Musa Esenu

Ojera Joackiam

Esomba Willy Leandre Onana

Ni umukino simusiga ufite uruhare kuri shampiyona y'u Rwanda, aho Rayon Sports ishaka gukomeza gutsinda ikotsa igitutu Kiyovu Sports iri gukinira i Musanze.

Hakizimana yagarutse mu izamu nyuma y'imvune

Ojera umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze Iminsi bagora andi makipe

Gorilla FC irakoresha imyenda yenda gusa n'iya Rwamagana City


Ni inshuro ya kane Rayon Sports igiye guhura na Gorilla FC, aho mu mikino 3 iheruka, Rayon Sports yatsinze imikino 3 banganya umwe. 

Ku munsi nk'uyu, umwaka ushize, ubwo ni ukuvuga umunsi wa 28 wa shampiyona, Kiyovu Sports yanganyije na Etoile de L'est, naho Gorilla FC itsindwa na APR FC ibitego 2-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND