Ni itsinda rigizwe n'abahanzi bane barimo Mazo, Kimzer, Chakratang na Baano. Binjiye muri uru rugendo rw'umuziki muri 2017 mu mwaka wabo wa nyuma w'amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.
Aganira na InyaRwanda.com, Mazo yavuze ko "iri tsinda ryahujwe n’ubucuti bumaze igihe kinini hagati yabo ndetse iby'umuziki byaje nyuma biturutse mu gukunda cyane ibijyanye n’ubujyeni byose (Fine arts and graphic design)."
Kuri we, ikibagira abadasanzwe ni aho bavuye ndetse n’uko barezwe bitandukanye.
Ati" Nkanjye kuba narakuriye hanze y'u Rwanda mu Budage no mu Bubiligi, Kimzer akagira inkomoko muri Tanzania, Chakratang nawe akagira inkomoko bu Budage (half German), ni cyo gisobanura neza umuziki wacu. Kuko duhuriza hamwe imico itandukanye mu majwi yacu".
Yakomeje agira ati"Ikindi kibihuriza hamwe byose ni uko twese turi abanyarwanda"
Nk'uko bitangazwa na bamwe mu bagize itsinda, ubwo batangiraga uru rugendo rwo kurema ibintu, bafataga umuziki nk'ikintu cyo kwishimisha.
Basohoye indirimbo nyinshi buri wese ku giti cye mu myaka yashize, ndetse banafata igihe cyo gusobanukirwa ibyo bifuza kuririmba n'itandukaniro ry'amajwi n’uburyo bwabo bwo kuririmba.
Iri tsinda rimaze iminsi risohoye “Money on My Mind ", imwe mu ndirimbo zikunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse zinasubirwamo n’abatari bake.
Mu ntangiriro za 2020, icyorezo cya COVID 19 kigitangira, ni bwo iri tsinda ryatangiye gufata amajwi y'indirimbo zabo no kuyungurura amajwi ari byo byabagejeje ku gushinga inzu yabo ikorerwamo ibintu bitandukanye, irimo n'ahatunganya umuziki (studio), bise YNK studio.
Aho niho banakoreye banasohorera indirimbo zabo za mbere nk'itsinda zasohotse ku muzingo w'indirimbo bise “Midnight ".
Indirimbo nka "A letter written in drill" yanditswe mu buryo bwa Trap, ikabamo amagambo akomeye, hamwe na "Foot on the gas" zazamuye itsinda ku rwego ryatangiye kubahwa mu ruhando rw'umuziki.
Mu rugendo rwo kurema uburyo, batangiye gukorana numwe mu bareberera inyungu z'abahanzi, Teta Tecla, banatangira gukorana n'utunganya umuziki wabo uturuka mu mujyi wa Baltimore muri USA, witwa JoMÃ .
Iri tsinda ryahuriye muri Kigali rinakorana n'izindi mpano nshya mu muziki nka Capitalinda, Kenny K-Shot, Zed, Paintedblvk, ET, Vinci, 99 Gang, Arnaud Gray, Sema Sole n'abandi.