RFL
Kigali

Abaraperi bakoreye udushya mu gitaramo cya Skol Lager, DJ Sonia azunguza umubiri karahava-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2023 11:24
0


Nyega Nyega na Skol Lager, igitaramo cyari gitegerejwe na benshi cyongeye gushimangira imbaraga n’ubuhanga bw’abaraperi nyarwanda.



Kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, muri parikingi ya Camp Kigali, habereye igitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager, cyari cyatumiwemo abaraperi bakunzwe barimo Logan Joe, Zeo Trap, Papa Cyangwe, Fireman, Danny Nanone, Bushali na Riderman.

Iki gitaramo kitabiwe n’umubare utari muto wiganjemo urubyiruko rwaryohewe n’umuziki ruwusomeza ikinyobwa cya Skol Lager. Cyayobowe na MC Tino umushyushyarugamba ubirambyemo ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru.

DJ Sonia, umukobwa ufite uburanga butangaje n’ubuhanga budasanzwe mu kuvanga umuziki, ndetse ukiri muto mu myaka nyamara ibikorwa bye bikomeza kwivugira umunsi ku wundi, yongeye kwerekana ko ageze kure ibyo akora.

DJ Sonia yafashije abahanzi bose kuvanga umuziki akanyuzamo akanajya imbere y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ikinyobwa cya Skol Lager, akabyina ibintu yirekuye. Ni ibintu byarushagaho gutuma abantu banyurwa cyane.

Umuraperi Logan Joe ni we wabimburiye abandi, akurikirwa na Zeo Trap, berekanye ko bashoboye. Aba bose bakurikiwe na Papa Cyangwe wafashijwe ku rubyiniro na Ndahiro Valens Papy witegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba.

Fireman yakoze ibintu bitangaje ku rubyiniro ajyanirana ijambo ku rindi n'abakunzi be, yajya kuva ku rubyiniro bakamusaba gukomeza bamwe bati: ”Iyi ni Nyega Nyega na Fireman.” Na we ariko yabibukije ko nta kinyobwa kimeze neza nka Skol Lager. 

Ibi byatumye ubwo yarimo asoza, umukozi wa Skol witwa Kenzman yamusanze ku rubyiniro amuhundagazaho ibandari y'amafaranga.

Danny Nanone na we yari yateguye ari kumwe n'itsinda ry'abasore n'inkumi rigari ryari rimugaragiye. Nta gukoza isoni yabaye ntagukoza isoni, bayikinamo umukino mu mbyino, binyura benshi. Abakobwa bazunguje amabuno karahava.

Riderman wari kumwe na Karigombe anaherekejwe n’umugabo w'ibigigira wari umucungiye umutekano anamutwaje amazi, yashimangiye ko rusake izahora ibika mu ndirimbo nshya n'iza cyera zanyuze abakunzi ba Skol Lager.

Yashimiye abanyabirori b’i Nyamirambo, maze Bushali asozanya imbaraga zo hejuru ari na ko akina umukino n'abakunzi be batari bacye bamusanze ku rubyiniro, bagasubira mu bandi batera siporo abandi basimbukira hejuru.

Skol Lager ni kimwe mu binyobwa bya kompanyi ya Skol imaze gushinga imizi mu kwenga ibinyobwa bikundwa na benshi. Yatunganijwe hahujwe ubuhanga mu kwenga bwo ku mugabane w’uburayi, umwihariko wa kinyafurika n’uburyohe bwo mu gihugu cya Brazil.

Irahendutse kandi ivugwa imyato n'uwayisomye wese.Logan Joe ni we wabimburiye abandi yinjiza neza mu gitaramo abafana batari bacye bari baje ku Nyega Nyega na Skol LagerZeo Trap mu ndirimbo zirimo Umwanda yerekanye ko akwiye rugari agaha abantu umuziki Skol Lager yizihiye benshi ibyishimo birabasaga Skol Lager ni kimwe mu binyobwa bisembuye buri wese akwiye guhitamoIzamura akanyamuneza ibyishimo bikaba byose Inkumi zakaraze umubyimba karahava DJ Soni yanyuzagamo akabyina umuziki yavangaga ari na ko abafana bamuha amashyi y'urufayaPapa Cyangwe mu ndirimbo zirimo Saana yerekanye ko akiri weseUmujyanama wa Papa Cyangwe, Ndahiro Valens Pappy mu ikabutura witegura gushyira hanze indirimbo yatunguranye ku rubyiniroFireman yatumye Nyega Nyega na Skol Lager iba Nyega Nyega kokoAbakunzi ba Skol Lager, akanyamuneza kari kose Microjeni, Rocky Kimomo na Sean Briz nabo bakurikiranye iki gitaramo banasoma kuri Skol LagerKenzman yashimiye Fireman wavuye ku rubyiniro abafana bakimwifuzaUmunyamakuru Emmy Ikinege afata amashusho y'urwibutso, MC Tino afasha Fireman kwegeranya amafaranga yahawe na KenzmanDanny Nanone yazanye ku rubyiniro inkumi n'abasore bamubyiniragaRiderman yishimiwe cyane maze Karigombe uri mu baraperi bakomeje kuzamuka neza amufasha kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma

Bushali ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Nyega Nyega na Skol cyongeye gushimangira ko Abaraperi nyarwanda bashoboye kandi bakwiriye urubuga kuko bakunzwe 

AMAFOTO: SANGWA JULIEN & NDAYISHIMIYE NATHANAEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND