Kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, muri parikingi ya Camp Kigali, habereye igitaramo cya Nyega
Nyega na Skol Lager, cyari cyatumiwemo abaraperi bakunzwe barimo Logan Joe,
Zeo Trap, Papa Cyangwe, Fireman, Danny Nanone, Bushali na Riderman.
Iki gitaramo kitabiwe n’umubare utari muto wiganjemo
urubyiruko rwaryohewe n’umuziki ruwusomeza ikinyobwa cya Skol Lager. Cyayobowe na MC Tino umushyushyarugamba ubirambyemo ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru.
DJ Sonia, umukobwa ufite uburanga butangaje n’ubuhanga budasanzwe mu
kuvanga umuziki, ndetse ukiri muto mu myaka nyamara ibikorwa bye bikomeza
kwivugira umunsi ku wundi, yongeye kwerekana ko ageze kure ibyo akora.
DJ Sonia yafashije abahanzi bose kuvanga umuziki akanyuzamo akanajya imbere y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ikinyobwa cya Skol Lager, akabyina ibintu yirekuye. Ni ibintu byarushagaho gutuma abantu banyurwa cyane.
Umuraperi Logan Joe ni we wabimburiye abandi, akurikirwa na
Zeo Trap, berekanye ko bashoboye. Aba bose bakurikiwe na Papa Cyangwe wafashijwe
ku rubyiniro na Ndahiro Valens Papy witegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba.
Fireman yakoze ibintu bitangaje ku rubyiniro ajyanirana ijambo ku rindi n'abakunzi be, yajya kuva ku rubyiniro bakamusaba gukomeza bamwe bati: "Iyi ni Nyega Nyega na Fireman." Na we ariko yabibukije ko nta kinyobwa kimeze neza nka Skol Lager.
Ibi byatumye ubwo yarimo asoza, umukozi wa Skol witwa Kenzman yamusanze ku
rubyiniro amuhundagazaho ibandari y'amafaranga.
Danny Nanone na we yari yateguye ari kumwe n'itsinda ry'abasore n'inkumi rigari
ryari rimugaragiye. Nta gukoza isoni yabaye ntagukoza isoni, bayikinamo
umukino mu mbyino, binyura benshi. Abakobwa bazunguje amabuno karahava.
Riderman wari kumwe na Karigombe anaherekejwe n’umugabo w'ibigigira
wari umucungiye umutekano anamutwaje amazi, yashimangiye ko rusake izahora ibika
mu ndirimbo nshya n'iza cyera zanyuze abakunzi ba Skol Lager.
Yashimiye abanyabirori b’i Nyamirambo, maze Bushali asozanya
imbaraga zo hejuru ari na ko akina umukino n'abakunzi be batari bacye bamusanze ku rubyiniro, bagasubira mu bandi batera siporo abandi basimbukira hejuru.
Skol Lager ni kimwe mu binyobwa bya kompanyi ya
Skol imaze gushinga imizi mu kwenga ibinyobwa bikundwa na benshi. Yatunganijwe hahujwe ubuhanga mu kwenga bwo ku mugabane w’uburayi, umwihariko wa kinyafurika n’uburyohe bwo mu gihugu cya Brazil.
Irahendutse kandi ivugwa imyato n'uwayisomye wese.
Logan Joe ni we wabimburiye abandi yinjiza neza mu gitaramo abafana batari bacye bari baje ku Nyega Nyega na Skol Lager
Zeo Trap mu ndirimbo zirimo Umwanda yerekanye ko akwiye rugari agaha abantu umuziki
Skol Lager yizihiye benshi ibyishimo birabasaga
Skol Lager ni kimwe mu binyobwa bisembuye buri wese akwiye guhitamo
Izamura akanyamuneza ibyishimo bikaba byose
Inkumi zakaraze umubyimba karahava
DJ Soni yanyuzagamo akabyina umuziki yavangaga ari na ko abafana bamuha amashyi y'urufaya
Papa Cyangwe mu ndirimbo zirimo Saana yerekanye ko akiri wese
Umujyanama wa Papa Cyangwe, Ndahiro Valens Pappy mu ikabutura witegura gushyira hanze indirimbo yatunguranye ku rubyiniro
Fireman yatumye Nyega Nyega na Skol Lager iba Nyega Nyega koko
Abakunzi ba Skol Lager, akanyamuneza kari kose
Microjeni, Rocky Kimomo na Sean Briz nabo bakurikiranye iki gitaramo banasoma kuri Skol Lager
Kenzman yashimiye Fireman wavuye ku rubyiniro abafana bakimwifuza
Umunyamakuru Emmy Ikinege afata amashusho y'urwibutso, MC Tino afasha Fireman kwegeranya amafaranga yahawe na Kenzman

Danny Nanone yazanye ku rubyiniro inkumi n'abasore bamubyiniraga
Riderman yishimiwe cyane maze Karigombe uri mu baraperi bakomeje kuzamuka neza amufasha kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma


Bushali ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Nyega Nyega na Skol cyongeye gushimangira ko Abaraperi nyarwanda bashoboye kandi bakwiriye urubuga kuko bakunzwe
AMAFOTO: SANGWA JULIEN & NDAYISHIMIYE NATHANAEL
