RFL
Kigali

Adele na Harry Styles mu byamamare byanze kuririmba mu birori byo kwimika Umwami

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/05/2023 8:54
0


Icyamamarekazi Adele na Harry Styles, bari mu byamamare byanze kuririmba mu birori bikomeye byo kwimika Umwami w’u Bwongereza nyuma yo gusuzugura ubutumire bwe.



Kuririmba mu birori byo kwimika umwami w'u Bwongereza, ni iby'agaciro ku bahanzi batari bake ku isi, ariko hari ababisabwe kuri iyi nshuro barabyanga.

Ni umuhango ukomeye ku rwego rw'isi aho Umwami Charles III yimitswe hamwe n'umwamikazi we Camilla, ariko byatangaje benshi kuba hari abahanzi b'abongereza banze kuririmbamo.

Katy Perry na Lionel Richie bari bayoboye mu gutaramira abitabiriye ibi birori, ariko hari urutonde rurerure ruriho abahanzi b'amazina abyibushye banze aya mahirwe yahawe abo babiri nk'uko byatangajwe na Rolling Stone.

1.Adele

Adele ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri iyo myaka ku butaka bw'u Bwongereza no ku isi yose muri rusange, ndetse mu mwaka ushize yaririmbye mu birori bya Platinum Jubilee celebrations byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elizabeth II yari amaze ayobora Bwongereza.

Uyu nawe ni undi mu bavugwa ko banze kuririmba mu birori byo kwimika Umwami Charles III n'ubwo impamvu zitazwi.

2.Harry Styles

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka The Watermelon Sugar nawe bivugwa ko yanze kuririmba muri ibi birori n'ubwo nawe yaririmbye mu birori bya Platinum Jubilee celebrations mu mwaka ushize.

Ubwo ikipe ye yabazwaga impamvu yabateye kwanga aya mahirwe abonwa na bake banze kugira icyo babivugaho.

3.Robbie Williams

Uyu nawe yamenyekanye mu ndirimbo nka Angels ndetse akaba ari inshuti ikomeye y'umuryango w'i Bwami, gusa nawe yanze kuririmba muri ibi birori ndetse ikipe ye yanga kugira icyo ibivugaho.

Nyuma yo kwanga aya mahirwe kw'ibi byamamare byaje kurangira byemejwe ko Katy Perry na Lionel Richie aribo baririmba muri ibi birori byabereye mu Bwongereza tariki 06/05/2023.

4.Sir Elton John


Elton John asanzwe azwiho kuba inshuti n'umuryango w'i Bwami ndetse akaba yaramenyekanyeho ubucuti cyane n'Igikomangoma Diana ndetse n'umwamikazi Elizabeth.

Uyu mugabo yatumiwe mu bukwe bw'igikomangoma William ndetse n'igikomangoma Kate mu 2011, ndetse yanaririmbye mu kwiyakira nyuma y'ubukwe bw'igikomangoma Harry na Duches Meghan mu 2018.

John kandi asanzwe ari inshuti y'umwami Charles III ndetse n'umufasha we Camilla dore ko yanabatumiye mu bukwe bwe mu 2005, ariko ibi byose yabirenzeho yanga kuririmba mu birori by'iyimikwa by'Umwami Charles III.

5.The Spice Girls

Iri tsinda ry'abakobwa [ubu babaye abagore] ryakanyujijeho mu myaka yashize, byari byitezwe ko ryongera guhura n'ubwo bitari bizwi niba Victoria Beckham araba arimo, ariko aba nabo banze aya mahirwe yo kuririmba muri ibi birori.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND