Ku wa 23 Werurwe 2023 wari umunsi w’amateka mu muryango w’abarimo Miss Naomie, Kathia Kamatali, Brendah na Kelly Madla washyingiranwe kuri
iyo tariki n’umusirikare mu ngabo z’u Rwanda Lt David Nsengiyumva.
Ni ubukwe bwari
butegerezanijwe amatsiko cyane ko Lt David ari umwe mu basirikare bagarutsweho basozaga amasomo yabo mu ishuri ryo mu bwami bw’u Bwongereza hamwe
n’umuhungu wa Perezida Kagame, Lt Ian Kagame.
Ubwo Lt David yarushingaga na Kelly Madla umuryango wa
Perezida Kagame ukaba waritabiye ubu bukwe birushaho gutuma nubwo bitari byoroshye
ko amakuru yabwo amenyekana ariko macye arimo amashusho n’amafoto byabonetse
byizihiye benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’ukwezi kurenga Kelly Madla yararyumyeho yagize icyo avuga ashimangira ko atewe ishema n'amahitamo yafashe mu buzima bwe yemera gusezerana kubana akaramata nuwo yihebeye Lt David.
Mu magambo ye yagize ati "Ubu mfite iri
zina umugore turyoherwe mugabo wanjye Sengi."
Birumvikana Sengi ko ari akazina yita umugabo we kanaturuka
uko bigaragara ku izina ry’ikinyarwanda rye rya Nsengiyumva ubwo ubukwe bwabo
bwabaga bambariwe na Lt Ian Kagame na Brian Kagame ubukwe kandi bukaba bwaritabiwe
na Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma na Yvan Kagame.
Perezida Kagame na Madamu nabo
bakaba bari muri ibi birori byabereye mu Intare Arena.Ibyishimo byabatembaga ku maso kandi Kelly Madla yahamije ko ntacyabarutira urukundo
Lt Ian atunganya neza imyambaro ya Lt David yongera no kumwibutsa ku mugeni bamubaha adakwiye kugira igihunga
Lt Ian Kagame yari yateguriye ubutumwa Lt David n'umugore we Kelly Madla
Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma ubuheta bwa Perezida Kagame yari yabucyereye
Yvan Cyomoro Kagame ari mu bitabiye ubukwe bwa Lt David Nsengiyumva
Madamu Jeannette Kagame n'abandi babyeyi ibyishimo byari byose ku munsi w'ubukwe bwa Lt David
Brian Kagame bucura bwa Perezida Kagame ari mu basore bambariye Lt David
Bwari ubukwe bw'amateka kandi n'urugo Kelly yahamije ko yamaze kurushima