RFL
Kigali

Ronaldo asanga Mbappe na Haaland atari bo bakinnyi beza isi ifite

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/05/2023 20:15
0


Cristiano Ronaldo yatunguranye atangaza ko Mbappe, Haaland ndetse na Rashford nta n'umwe abona wavamo umukinnyi mwiza Isi ifite kugeza ubu.



Uyu munya Portugal mu byumweru bishyize byaravuzwe cyane ko yaba ari kwicuza icyatumye ajya gukinira ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Nasir.

Ikimutera kwicuza ngo ni uko atishimiwe n’abafana ibyo bigatuma nta musaruro atanga mu ikipe.

Ubwo Cristiano Ronaldo yaganiraga n’ibinyamakuru byo muri Saudi Alabia, abanyamakuru bamubajije umukinnyi abona mwiza kugeza ubu.

Abanyamakuru batunguwe no kumva igisubizo cya Ronaldo. Ronaldo ngo yabanje yitegereza mu kirere nyuma y’akanya gato areba umunyamakuru mu maso.

Ronaldo kuri we ngo umukinnyi urusha abandi ni Messi

Ibyo Ronaldo yasubije umunyamakuru byamutunguye kuko nta zina Mbappe, Vinicius, Halland cyangwa se Rashford yavuze. 

Ronadlo yagize ati “Njye nk’umukinnyi mbona Lionel Messi ari umukinnyi udasanzwe. Njye nawe twamaze imyaka 16 dutoranywamo abakinnyi beza isi ifite, kandi kugeza ubu we aracyahatanira uyu mwanya."

"Dufite byinshi byaduhuje ariko ntabwo turi inshuti, ni umukinnyi ukora byose mu kibuga kandi aba ari inshuti na buri wese bakinana. Messi ni umugabo nubaha kuburyo ntashobora kumuvuga ngo murangize.

Ubu Ronaldo ari mu karuhuko gato ubwo hari gukinwa imikino y’igikombe cya Saudi Pro League. 

Imikino izagaruka ku wa mbere ubwo ikipe ye izaba imanuka mu kibuga na Al-Khaleej

Uyu mukino Ronaldo nabanza mu kibuga azaba amaze imikino 26 abanza mu kibuga kuva yagera muri Saudi Alabia.


Ronaldo yubatse ibigwi muri Real Madrid, naho Messi we yabyubatse muri FC Barcelona 

Ronaldo yatwaye ibihembo bya balloon d'or bitandukanye 

Messi yatwaye ibihembo bya balloon d'or bitandukanye 

Ronaldo na Messi bicaranye, baganira Kandi banaseka









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND