RFL
Kigali

AS Kigali yagarikiye Gasogi United i Bugesera

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/05/2023 18:26
0


Ikipe ya AS Kigali yatsinze Gasogi United mu mikino yo ku munsi wa 28 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda



Kuri uyu wagatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, saa kenda kuri sitade y'akarere ka Bugesera habereye umukino AS Kigali yakiriyemo Gasogi United.

Uko umukino wagenze

Ikipe ya Gasogi United niyo yatangiye neza umukino kuko uburyo bwa mbere babonye bahise babubyaza umusaruro Ngono Helve atsinda igitego cya 1 ku makosa y'abamyugariro ba AS Kigali.

Nubwo Gasogi United yatangiye ibona igitego ariko wabonaga itarajya mu mukino neza mu minota ya mbere.

Ku munota wa 6 gusa Manzi Thierry yahise atsinda igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Amakipe yombi yakomeje gukina umupira ariko akinira mu kibuga hagati ubona ntayirekura ngo isatire cyane.

Ku munota wa 15 umuzamu wa Gasogi United yakoze akazi gakomeye cyane akuramo igitego cyabazwe ku mupira waruremereye wari utewe na Tchabalala. 

Nubwo yakuyemo uyu mupira ariko ntabwo byahise birangira kuko yawushyize muri koroneri iterwa neza na Akayezu Jean Bosco maze umupira uragenda usanga Bishira Latif ahita atsinda igitego cya 2.

Abasore ba Gasogi United nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 bagerageje gusatira nabo bashaka igitego cyo kwishyura ndetse bakabona n'imipira y'imiterekano imbere y'izamu ariko ntibayibyaze umusaruro.


Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego

Rutahizamu wa Gasogi United Djoumekou yakomeje gutenguha bagenzi be kuko yabonaga uburyo imbere y'izamu ku mipira yabaga ahawe n'abarimo Malipangu ariko ntagire icyo ayimaza.

Igice cya kabiri abasore ba AS Kigali batangiye  bahererekanya neza ariko bakinira mu rubuga rwabo inyuma. 

Ku munota wa 55 Tchabalala yabonye uburyo ari imbere y'izamu aho yari ahawe umupira na Rucogoza Ilias ariko ananirwa gutereka umupira mu nshundura. 

Gasogi United ku munota wa 63 yashoboraga kubona igitego, Bugingo Hakim yazamuye koroneri nziza maze isanga Djoumekou nawe arekura umutwe uremereye ariko Ntwali Fiacre awukuramo gusa ntiyawugumana ba myugariro ba AS Kigali bahita bawukuraho bituma abakinnyi ba Gasogi United baburana bavuga ko bawukojejeho intoki bashaka penariti.

Mu minota 80 ba myugariro ba AS Kigali bakinnye barwana n'ubuzima cyane bitewe nuko Gasogi United yariri gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 90+3 Tuyisenge Jaques winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ariko umusifuzi acyanga avuga ko yari yabanje gukoza intoki ku mupira. Umukino warangiye AS Kigali ibonye amanota 3 itsinze ibitego 2-1.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi ikipe ya Mukura VS yatsinze Etincelles 3-0, Marine FC itsinda Bugesera FC 1-0, Rutsiro FC itsinda 1-0 Sunrise FC naho Rwamagana City yanganyije 0-0 na Police FC.

Bishira Latif yishimira igitego cya 2 yatsinze










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND