Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada, Kaneza Sheja yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Rurakarama’, ni nyuma y’uko asinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Lea Entertainment.
Niyomugabo
Leandre yabwiye InyaRwanda ko yashinze iyi Label nyuma y’uko asezeye muri World Star Entertainment yari abereye umuyobozi, akiyemeza gukomeza gushyira itafari
ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.
Uyu musore
avuga ko iyi Label itazakora umuziki gusa kuko ‘iteganya kuba yakora n’ibindi
bizatuma umuziki n’Abanyarwanda n’abawukunda bidagadura’
Niyomugabo
avuga ko Kaneza Sheja ari we muhanzi wa mbere wa Lea Entertainment ukora
gakondo ariko harimo n’abandi babiri basigaye azatangaza igihe bazaba bashyize
hanze indirimbo zabo.
Kaneza Sheja
yize umuziki ku Nyundo ubu agiye kuwukora mu buryo bw’ubucuruzi ‘Business’ cyane
ko asanzwe aririmba mu bukwe n'ibindi bitaramo bishingiye ku muco.
Niyomugabo
asobanura Lea Entertainment nk’’umuyoboro wo kwereka abanyarwanda impano nshya
n'umusanzu wanjye nk'umunyamakuru w'imyidagaduro kugira ngo umunyarwanda
yizerere mu maraso mashya.’
‘Rurakarama’
ni indirimbo gakondo y'urukundo ishimangira urukundo hagati y'umuntu n’undi
ariko byaba akarusho bikaba ku musore n'umukobwa bahuza imiryango mu birori
by'abo babyaye.’
Kaneza Sheja
winjiye mu muziki, avuga ko ashaka gushyira itafari ku muziki gakondo cyane ari
‘ahantu hasa nahambaye ubusa kuko abahanzi ba gakondo benshi badakunze
kugaragara cyane mu bikorwa byo kugeza umuziki gakondo hirya y’imbibi z’u
Rwanda’.
Niyomugabo
avuga ko guhitamo umuhanzi ukora gakondo agatingira kumufasha kumenyekanisha
umuziki we biri mu murongo wo kuzamura umubare w’abakora gakondo mu Rwanda.
Ati “Impamvu n’uko gakondo mu Rwanda abahanzi bayo abenshi bibagora cyane mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano byabo. Ni uburyo bwo kongera amaraso mashya muri muzika nyarwanda.”
Keneza Sheja
yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Rurakarama’
Kaneza avuga ko ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda binyuze muri gakondo
Kaneza
asanzwe abarizwa muri Canada, aho aririmba mu bitaramo byubakiye ku muco n’ibindi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RURAKARAMA’ YA KANEZA SHEJA
TANGA IGITECYEREZO