RFL
Kigali

Prince Kiiiz wakoranye na Coach Gael agatunganya Funga Macho ya Bruce Melodie yahishuye ibishya-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2023 10:05
0


Irasubiza Prince Moise [Prince Kiiizi] umaze gushinga imizi mu kwandika no gutunganya umuziki, kuri ubu ubarizwa muri nzu itunganya umuziki ya Country Record ya Noopja nyuma yo kuva mu zirimo 1:55AM ya Coach Gael, yatangaje byinshi kuri izi nzu, abahanzi bamaze gukorana n’ibindi wibaza kuri we.



Ushobora kuba uzi indirimbo zitandukanye nziza zirimo kunyura benshi muri iyi minsi zirimo iz’abahanzi nka Alyn Sano, Kenny Sol, Bruce Melodie n'abandi. 

Ndetse muri iyi mpeshyi uzumva n'izindi zabo bahanzi n'abandi banyuranye kandi bamaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda. Ariko hirya y'ibyo ntabwo uzi uzitunganya. 

InyaRwanda yagiranye ikiganiro kirambuye na Prince Kiiz, uri mu batanga icyizere muri iki gihe muri 'Production'. 

Uyu musore w'imyaka 21 wize muzika mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, avuga ko n'ubwo amaze gukorana n'abahanzi benshi, ariko hari abamaze kuba urufatiro rwe.

InyaRwanda: Winjiye ute mu muziki, izina Prince Kiiiz kubera iki ariryo wahisemo gukoresha?

Prince Kiiiz: Izina Kiiiz ryavuye ku kuba nacurangaga Piano muri Band biza kurangira gutyo kuko Kiiizi ubusanzwe iba isobanuye Piano.

Imiziki narayikundaga cyane ku buryo ku myaka 3 nacurangaga ingoma mu rusengero. Bigenda bizamuka gacye gacye kugeza ubwo nagiye ku ishuri ry’umuziki niga gucuranga.

InyaRwanda: Amashuri yose wayize he?

Prince Kiiiz: Amashuri abanza nayize ku kigo cyaba Catholic giherereye muri Karuruma, icyiciro rusange ngikomereza muri Groupe Scolaire Shyogwe nsoreza kuri Nyundo Music School. 

Niga ku Nyundo, nibandaga ku bijyanye na Live, mba muri band ncuranga piano nkanakora 'arrangement' y’umuziki kimwe no kuzandika.

InyaRwanda: Watangiye ute gutunganya umuziki?

Prince Kiiiz: Ni ibintu ninjiye (mo) nabipanze kuko nari maze iminsi mfasha abahanzi kwandika indirimbo, nza rero gufata umwanzuro bitewe n'uko nari maze kubona uko abahanzi bakora kandi mbona ari naho namenera mpita mpitamo kwinjira muri ‘Music Production’.

InyaRwanda: Ni abahe bahanzi wandikiye indirimbo? Ese indirimbo yawe ya mbere watunganije ni iyihe?

Prince Kiiiz: Hari abahanzi bamwe na bamwe nagiye mfasha nka Papa Cyangwe kubera ko twabanaga no muri karitsiye, nagiye mufasha kwandika indirimbo zimwe na zimwe, kimwe na Okkama akiri kuzamuka muri 2020 na 2021 n’abandi benshi gusa abo nibo b’ingenzi kuko bari ni inshuti zanjye cyane.

Indirimbo nakoze bwa mbere ikajya hanze ni iyo Okkama yakoze mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan, niyo ya mbere yagiye hanze nubwo itamenyekanye cyane.

InyaRwanda: Gukorana na Alyn Sano byari bimeze gute? Ababyeyi bakira gute intambwe ukomeje gutera?

Prince Kiiiz: Nyuma rero ni bwo naje gukora indirimbo ya Alyn Sano ari nayo ndirimbo navuga ko ari iya mbere cyane kuko ari nayo yamenyekanye cyane.

Byari na byiza tuyikora kuko atagiraga kwikomeza cyane, buriya hari ukuntu abahanzi iyo nta kintu urakora bigorana kugira ngo akwizere ariko we yahise anyizera.

Ababyeyi barabyishimiye cyane kubona urugendo natangiye bigoranye kuko biragorana kugira ngo umubyeyi abyumve ko ugiye mu muziki ariko bari barageze aho barabyumva baramfasha. Kubona rero ibintu byanjye bigenda bizamuka yaba bo n’abavandimwe baterwa ishema na we.

InyaRwanda: Mwigana na Okkama mwabonaga azaba umuhanzi ukomeye?

Prince Kiiiz: Okkama wapi ntabwo icyo cyizere twari tukimufitiye, ni kwa kundi nyine umuntu aba ari mu ishuri ariko ukabona ntabwo afite amahirwe menshi, ntabwo ari mu bantu mubara ko yazagera hanze agakora ibintu. 

Ntabwo ku ishuri yari afitiwe icyizere cy’umuntu uzabikora ahubwo byatunguye benshi ageze hanze agashyira hanze indirimbo irenze.

InyaRwanda: Kenny Sol wakoreye Addicted byaje gute?

Prince Kiiiz: Ntabwo ari we wansabye kubera ko hariya ku ishuri iyo twizeyo tuba tumeze nk’abavandimwe tuba tugikundana dushyigikirana no mu buzima bwo hanze, rero birakomeza, rero naramubwiye nti mfite beat waza tukagora, na we arankundira araza. Mu kuri biba byoroshye nk’umuntu mwize hamwe we arakorohereza.

InyaRwanda: Wisanze ute muri 1:55AM?, Gukorera Bruce Melodie indirimbo irimo no kwegukana ibihembo byaje gute? Ubyakira gute?

Prince Kiiiz: Ninjiyemo kubera ko nari narakoranye indirimbo na Bruce Melodie kandi ariyo label yabarizwagamo, nta mu producer wakoragamo, icyo gihe bari bakiri kubaka studio bakiri gutangira.

Munyakazi ugize ngo sinamuhamagaye ntabwo twahuye mwahurira hehe. Njyewe nigiriye icyizere mfata telefone ndamuhamagara mwoherereza beat nari mfite arazumva arambwira ati iyi ngiyi nzaza tuyikore, ahita aza turayitunganya kandi neza.

Urumva mbivuga nk’umugisha ugitangira gukora ufite indirimbo imwe hanze ukagira amahirwe yo gukorana n’umuhanzi nka Bruce Melodie umwe mu bakomeye abantu benshi bahita batangira kuguhanga amaso. Kuko baba bamenye icyo ushoboye. Funga Macho ni indirimbo yakunzwe cyane binzamurira izina bimpesha n’amahirwe.

InyaRwanda: Kubona uri gukorera indirimbo Bruce Melodie, tubwire uko wiyumvaga?

Prince Kiiiz: Akenshi ntabwo uba ubyumva, yego ntiwajya hariya ngo usare ngo nahuye n’umuhanzi urenze, ariko ni ishema kubona mu ba producer bose bo mu Rwanda yabarenze akaba ari wowe aza ngo mukorane.

Byaranshimishije binantera umuhate mwinshi cyane, mukorera neza, mwitwaraho neza kuko akenshi iyo wahuye na Bruce uba uzi ko ibintu byawe bigiye kukubera neza abantu bagiye kukumenya.

InyaRwanda: Wabanye na Coach Gael uri mu bari kuvugwa cyane kenshi usanga anavugwa nabi, wowe wamubonye ute?

Prince Kiiiz: Twabanye amezi agera muri atandatu, ariko igihe kinini yari ari muri Amerika. Ibintu byinshi byaberaga kuri telefone, ariko navuga ko nta kibazo cye kabisa ibintu byagendaga neza biri ku murongo.

InyaRwanda: Kuki wavuye muri studio ya 1:55AM ukajya muri Country Record kandi ibintu byari bihagaze neza?

Prince Kiiiz: Izi studio zose ndazizi kuko nazibayemo, imwe yamaze kubaka izina rikomeye imbere mu gihugu, indi iri gushakisha cyane uko yamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Kandi njyewe icyo nashakaga kwari ukubanza gukorana cyane n’abahanzi bo mu Rwanda nkamenyekana imbere mu gihugu, ubundi nkazamukira aho ndi tukagerana n'ibwotamasimbi.

InyaRwanda: Uvuye muri studio, Element ayijyamo, na we aho avuye ni wowe bamusimbuje, ibyo bintu ubisobanura ute?

Prince Kiiiz: Element ari hejuru cyane, sinavuga ko njyewe hari icyo namuhereza cyeretse we agize icyo ampereza kuko we ari hejuru cyane kunduta, urumva rero ni ibintu byahuriranye.

Mbifata nk’icyubahiro gikomeye cyane kubona mu ba producer bose mu Rwanda bashobora kuvuga bati aha ngaha uyu nguyu atari reka tuhasimbuze uyu nguyu. Kandi bintera imbaraga zo gukora kugira ngo nereke abangiriye icyizere ko nari mbikwiye.

InyaRwanda: Ni iki urimo wigira kuri Noopja nyiri Country Record murimo gukorera none?

Prince Kiiiz: Ikintu navuga kuri Noopja, sinamumenye nje muri Country Record, nari muzi kuva cyera, yubatse izina tukiri abana twese. Ikintu mwigiraho ni ugukora cyane kandi agira intego, iyo yafashe ikintu akavuga ko agiye kugikora, akora iyo bwabaga kugera icyo kintu kigezweho.

InyaRwanda: Umuziki nyarwanda ubona ugeze ku ruhe rwego ku ruhande rwawe ubona habura iki ngo ugere kure hifuzwa?

Prince Kiiiz: Umuziki nyarwanda ugeze ahantu heza ugereranije n'aho wahoze. Ugenda uzamuka, hari abantu benshi bagenda baza mu muziki ukabona ko biri kuba byiza, aba producer b'abahanga, abahanzi b'abahanga, abantu bari gukora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga.

Gusa ikintu mbona umuziki nyarwanda ubura kandi duhuje n'abantu benshi ni ubufatanye kuko akenshi abantu usanga niba nkorera aha, sinakorera aha, niba uyu muhanzi ari muri iyi ndirimbo njyewe nyisohotsemo, ibintu nk'ibyo, kandi twe twiga batubwiye ko umuziki ari umuryango kandi birazwi iyo abantu bahuje imbaraga ni bwo bagera kure.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA INYARWANDA NA PRINCE KIIIZ

">

Nyuma yo gusoza amasomo y'umuziki ku Nyundo akanafata umwanya wo kunoza umwuga wo gutunganya umuziki Prince Kiiiz ageze kureUmugisha uri kumugendaho ku bwinshi aho mu gihe gito cyane amaze gukorera studio zikomeye zirimo 1:55AM kuri ubu akaba abarizwa muri Country Record yareze igahagarika ElementPrince Kiiiz amaze gukora ku mishinga y'indirimbo zitandukanye zirimo iz'abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwoPrince Kiiiz ashima byimazeyo Alyn Sano watumye impano ye igera kure ubwo yemeraga ko amutunganyiriza indirimbo "Fake Gee"Prince Kiiiz yavuze ko Bruce Melodie ari we wamubereye imbarutso yo kwinjira muri 1:55AM ya Coach GaelFunga Macho indirimbo ya Bruce Melodie yatunganijwe na Prince Kiiiz iherutse kwegukana igihembo muri The Choice Awards 2022Prince Kiiiz yavuze ko gutunganya 'Addicted' indirimbo iri mu zigezweho ya Kenny Sol, byari byoroshye kuko yahuzaga ururimi n'uyu muhanzi nk'abantu bize hamweYavuze ko ari inshuti ya Okkama banize mu ishuri rimwe ariko batunguwe cyane n'ukuntu yahise aba icyamamare kuko ntawabikekagaPrince Kiiiz yashimye Danny Nanone yakoreye indirimbo 'Iminsi minshi' muri studio ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND