Kigali

NBA Play offs: Inkuba za ntebo zavuzaga ubuhuha mu mujyi wa Boston

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/05/2023 12:49
0


Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu NBA: national Basketball Association yakinwaga muri kimwe cya kabiri cya Conference. Mu gace k’uburasirazuba habaye imikino ibiri. Ikipe ya Boston Celitics yakinnye na Philadelphia76ers, naho Phoneix Suns ikina na Denver nuggets



Umukino wabimburiye indi ni uwahuje ikipe ya Boston Celitics yakinnye na Philadelphia76ers.

Uyu mukino igice cya mbere cyawo cyarangiye Boston Celitics ifite amanota 28 kuri 29 ya Philadelphia76ers. 

Agace ka kabiri, karangiye Boston Celitics ifite 29 kuri 21 ya Philadelphia76ers. 

Agace ka gatatu karangiye Boston Celitics ifite 31 kuri 27 ya Philadelphia76ers. 

Agace ka kane karangiye Boston Celitics ifite 26 kuri 25 ya Philadelphia76ers. 

Uyu mukino muri rusange warangiye ikipe ya Boston Celitics itsinze Philadelphia76ers amanota 114 ku 112.

Boston Celitics yatsinze Philadelphia 76ers

Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Philadelphia76ers ni Harris, Tucker, embiid, Maxey ndetse na Harden. Kuruhande rwa boston celitics abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Tatum, brown, Harford, white ndetse na smart.

Undi mukino ni uwo ikipe ya Phoneix Suns yaramutse ikina na Denver nuggets. 

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye Phoneix Suns ifite 29 kuri 31 ya Denver nuggets. 

Agace ka kabiri karangiye Phoneix Suns ifite 38 kuri 31 ya Denver nuggets.

 Agace ka gatatu karangiye Phoneix Suns ifite 23 kuri 36 ya Denver nuggets. Agace ka kane Phoneix Suns yari ifite 31 kuri 26 ya Denver nuggets. 

Uyu mukino muri rusange warangiye Phoneix Suns itsinze Denver nuggets amanota 121 kuri 114.

Denver Nuggets yatsinze Phoenix Suns 

Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Phoneix Suns ni Okogie, Durant, Ayton, Booker ndetse na Payne. Ku ruhande rwa Denver nuggets abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Goldon, Porter, Jokic, murray ndetse na Caldwell-Pope.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu munsi uraza kuba saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda. Ikipe ya Miami Heat iraza kwakira ikipe ya New York Knicks. 

Uyu uraba ari umukino wa gatatu. Kuko buri imwe yatsinze umukino umwe. Abakinnyi bataza gukina uyu mukino ku ruhande rwa Boston celitics ni Herro wavunitse ikiganza, Oladipo wavunitse mu ivi ndetse na butle nawe wavunitse urutoki.

 Ku ruhande rwa New York Knicks abakinnyi bataza kugaragara ku mukino ni Sims wavunitse urutugu ndetse na Brunson wavunitse ivi.



NBA niyo shampiyona ya basketball 🏀 ikunzwe ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND