Umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo Nemeye Platini [Platini P] yasusurukije abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu karere ka Bugesera bwatanzwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC.
Platini
nk'umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, yataramiye abanyeshuri bo mu
mashuri abanza n'ayisumbuye bo mu Bugesera bahawe ubukangurambaga mu kurwanya
icyorezo cya virusi itera SIDA bahamwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC)
ndetse banigishwa uburyo butandukanye bayirindamo.
Ku wa Gatanu
tariki 5 Gicurasi 2023 nibwo aba banyeshuri bahuriye mu kigo cya GS Catholic
Nyamata harimo n'abavuye muri APEBU Nyamata, bakimara kwigishwa ibijyanye no
kwirinda SIDA bahawe n'ibitabo mfashanyigisho bibafasha kumenya byinshi kuri
iki cyorezo ndetse banataramirwa n'umuhanzi Platini.
Ubwo Platini yageraga ku rubyiniro
yakiriwe neza n'aba banyeshuri maze atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze
zakunzwe na benshi zirimo nka 'Veronika', 'Atansiyo', 'Ntabirenze’ yafatanije
na Knowless', 'Shumuleta n'izindi'.
Platini kandi yanabasubije inyuma mu
bihe abaririmbira indirimbo za kera za Dream Boys zirimo mu 'Mu Mutashye',
'Isano', Uzambarize Mama', 'Romeo na Juliette' hamwe n'izindi zatumye aba
banyeshuri bamufasha kuziririmba.
Uyu muhanzi kandi uretse kuririmbira
aba banyeshuri yanabibukije ko icyamuzanye atari kubataramira gusa ahubwo ko
yazanywe no kubibutsa kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse anabakangurira kwifata
byabananira bagakoresha agakingirizo.
Platini kandi yanahaye impanuro abana
b'abakobwa ko bakwiriye kujya bamaganira kure ababashukisha uduhenda bana
bagamije kubashora mu busambanyi. Yababwiye ko bakwiye kwirinda aba bantu
kugirango batazabatera inda zitateganijwe bakabavutsa ahazaza habo cyangwa
bakanabanduza SIDA.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye baganirijwe ku kwirinda SIDA
Platini yakiriwe neza n'abanyeshuri akigera ku rubyiniro
Yabaririmbiye indirimbo ze za vuba hamwe n'iza kera akiba muri Dream Boys
Abanyeshuri bamuzamuriye ibiganza bamufasha kuririmba
Yanafashe umwanya abibutsa ko bagomba kurwanya HIV/SIDA kandi ko bagomba kubitangira bakiri bato
Platini yataramiye abanyeshuri bo muri Bugesera biratinda binyuze mu ndirimbo ze n'iza Dream Boys
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBEGA BYIZA' YA PLATINI
TANGA IGITECYEREZO