RFL
Kigali

Finland: Coach Mwizerwa Japheth afite umushinga yitezeho kuzateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2023 21:57
0


Mwizerwa Japheth ni umunyarwanda kavukire mu mujyi wa Kigali, usigaye atuye mu gihugu cya Finland, wahisemo umwuga wo gutoza nyuma yo guhagarika gukina mu kibuga hagati.



Mu buzima bwo gutoza, Mwizerwa avuga ko yafasha ruhago y’u Rwanda haba mu gutegura abato ndetse no kubyaza umusaruro abakinnyi b’u Rwanda baba hanze.

Ni umusore ukiri muto ndetse ufite inzozi zo gufasha ruhago y’u Rwanda. Iyo uganira nawe wumva ari umutoza wifitiye icyizere bitewe n’uburyo aba yateguye umukino.

Coach Mwizerwa Japheth akiri umukinnyi yakinaga hagati mu kibuga (Attacking Midfielder). Muri uyu mwaka 2023 ni umutoza mu ikipe ya VJS yo mu cyiciro cya gatatu muri Finland, mu mikino y’igikombe cy’igihugu barakomeje mu ijonjora rya 4.

Aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda, Mwizerwa Japheth yavuze ko afite umushinga (project) wo kuzamura umupira w’u Rwanda yizera ko watanga umusanzu ntagereranywa.

“Mfite umushinga (project) wo guhuza football ya Finland n’iyu Rwanda, harimo icyo nakwita ‘Player movements’ abakinnyi bava mu Rwanda baza gukina inaha ndetse n’abakinnyi bakina inaha bakaba bagera muri National team y’u Rwanda.” - Coach Mwizerwa Japheth

Uyu mutoza ufite uburambe (experience) buhagije mu kubaka imishinga miremire yerekeranye n’umupira w’amaguru, avuga ko ruhago y’u Rwanda ayigezemo akongeraho ubumenyi amaze, kugeraho byatanga umusaruro.

Avuga ko kandi muri uyu mushinga ateganya ko hakongerwaho amahugurwa y’abatoza mu gihugu hose mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo byo guteza imbere icyo yita ‘development phase’ yabakinnyi bo mu Rwanda.


Umutoza Japheth aba yambariye guhatana

Coach Mwizerwa Japheth amaze imyaka irenga 9 mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihugu wa Finland. Mu 2014 nyuma y’imyaka mike yimukiye muri iki gihugu yakiniye ikipe y’abato ya HJK (academy of HJK) iyi ikaba ikipe y’ikigugu muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya Finland. Iyi kipe yayigiriyeho amahirwe iza ku muzamura mu ikipe nkuru yayo akina mu kiciro cya mbere ubwo yarafite imyaka 15.

Mu 2016 ikipe ya HJK yamutije mu yindi ikipe yitwa FC Viikingit , yabarizwaga mu kiciro cya 2, maze ayikinira kugeza mu 2018, ubwo yagiraga imvune ikomeye yamugejeje ku guhagarika ibikorwa by’umupira w’amaguru nk’umukinnyi.

Muri uwo mwaka wa 2018 yahisemo guhagarika gukina, atangira kwiga ibijyanye no gutoza. Ikipe ya FC Viikingit yamuhaye inshingano zo gutoza abana bayo batarengeje imyaka 11 (U11) ariko kubera umusaruro mwiza yaje kongererwa inshingano ahabwa n’abana batarengeje imyaka 15 (U15).

Mu Myaka 3 yahamaze nibwo yakoze, amasomo yibanze mu gutoza (Finnish FA basic coaching course), amasomo ajyanjye no guteza imbere imikino y’abato (Finnish FA U-8- U12 development phase course). Aya masomo yamuhesheje ibyangobwa birimo UEFA D, UEFA C ‘licence’.

Mu 2019 Mwizerwa Japheth yagizwe umutoza wungirije mu ikipe yo mu kiciro cya gatatu yitwa PUIU FC anahabwa ikipe y’abatarengeje imyaka 16 (U-16). aha niho yakoreye lisanse ya B (Finnish FA UEFA B licence).

Ikipe ya Japheth Mwizerwa

Mu 2020 yahawe ikipe y’abatarengeje imyaka 20 b’ikipe ya Atlantis FC, agirwa n’umutoza wungirije mu ikipe nkuru (First team assistant). Muri iyi kipe yahamaze umwaka umwe n’igice, mu 2023 ahabwa ikipe ya VJS yo mu kiciro cya gatatu aho ari kwigira lisanse A (UEFA A Licence).

Coach Japheth avuga ko akunda umupira w’amaguru byakarusho ruhago yo mu gihugu cye cy’amavuko akaba afite intego yogukomeza kwiyubaka kandi yunguka ibitekerezo bishya.

Mu buzima busanzwe Coach Mwizerwa Japheth, asanzwe atanga umusanzu mu bikorwa bya ruhago bihuza umuryango w’abanyarwanda baba muri Finland (RCFF).

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 Coach Mwizerwa Japheth yafashije ikipe y’umuryango w’abanyarwanda baba Filnland (RCFF FC) kugera muri ¼ muri shampiyona yo mu bukonje (Winter League ), ihuza Diaspora zituriye iki gihugu.


Umutoza Japheth asaba rutahizamu we kugira ibyo ahindura mu mikinire ye

Umunyarwanda Mwizerwa atoza ikipe y'i Burayi ikina mu cyiciro cya 3 muri Finland


Mwizerwa Japheth avuga ko afite umushinga uzateza imbere umupira wo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND