Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ko yigeze kugirira ishyari mugenzi we Christopher Muneza ndetse ko impamvu nyamukuru ituma adakorana indirimbo n’abahanzi Meddy na The Ben ari uko isoko bamugezaho arifite.
Itahiwacu Bruce [Bruce
Melodie] avuga ko kuva yatangira umuziki yagiriye ishyari umuhanzi umwe mu
myaka yo ha mbere ubwo basaga nk'aho bahataniye umwanya w’umuhanzi mushya mu
muziki nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie ukubutse
muri Nigeria yavuze ko Christopher yigeze kumutera ishyari ubwo yashyiraga
hanze indirimbo ‘Habona’ ikaba ikimenyabose, abari bamwegereye bakajya
bamubwira ko yasigaye kandi abandi bageze kure.
Bruce asubiza ikibazo cy’umufana wari umubajije impamvu atagira ishyari cyane
ko ngo agaragara nk’utarigira, yavuze ko abarimo
umuraperi Amani Hakizimana uzwi nka Ama G The Black bakoranaga icyo gihe bamwumvishije
ko ari gusigara mu gihe Christopher ari gukora cyane bituma yumva amugiriye
ishyari.
Ati "Kuba nta shyari ngira, ntekereza ko biba mu migisha ngira. Mu
bijyanye n’akazi dukora sinibaza ko hari uwo nkwiye kugirira ishyari, undushije
uba wandushije bimeze nko kurwana. Ishyari ntacyo ryafasha umuntu urifite kuko ntirifata
amajwi, ntirifata amashusho nta kintu warimaza."
Akomeza akomoza ku muhanzi yigeze kugirira ishyari mu myaka
yatambutse ati “Kera nigeze kugirira umuntu ishyari, nigeze kugirira ishyari
Christopher. Kera yabaga muri Kina Music kandi iyi nzu itunganya umuziki yari
yarafatishije bya hatari. Icyo gihe nta shyari nagiraga, Christopher asohora
indirimbo ‘Habona’, Ama G akajya aza akambwira ngo wabumvishe abandi bana naho
wowe uraho, nanjye ntangira kubitekerezaho. “
“Umutwe waragiye urabyimba noneho mu gihe uri kubyimba nkumva ahantu hose
irahari, Ama G akajya ambwira ngo abandi bana bari gukora indirimbo nziza naho
wowe uri muri 'yakoyo we'. Icyo gihe naragiye ndasara nta murongo n’impano Imana
yanyihereye yo gukora byose”.
Melodie mu rwenya rwinshi yakomeje avuga ko nyuma yaje gusanga atari ishyari yari
yifitemo ahubwo ko ryaterwaga na Ama G The Black wamwoshyaga kandi ko nyuma yaje
kwegera umuhanzi Christopher akamubwiza ukuri ko yari arimufitiye kandi ko yamenye
uwamushukaga.
Uyu muhanzi kandi yagarutse ku mubano afitanye n’abahanzi
nyarwanda Meddy na The Ben bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utavugwaho
rumwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Bruce Melodie
ashobora kuba yishyura umunyamakuru wo kuri YouTube uzwi nka Fatakumavuta kugira
ngo asebye ndetse anibasira abo bahanzi bombi bubatse izina rikomeye mu muziki.
Bruce Melodie yavuze ko aba uko ari babiri ari abantu
baziranye bisanzwe atari inshuti za hafi ariko ko ku ruhande rw’akazi bashobora
gukorana kuko nta kindi kibazo cyihariye kiri hagati yabo. Uyu muhanzi kandi yavuze
ko atabona amafaranga yo kwishyura uwo munyamakuru ngo asebye bagenzi be kuko
afite byinshi yashoramo amafaranga kandi ko ayakunda bihambaye ku buryo
atayapfusha ubusa.
Asubiza umufana wari amubajije ku mubano uri hagati ye, Ngabo
Medard uzwi nka Meddy na Benjamin Mugisha wamamaye nka The Ben ndetse n’impamvu
nta ndirimbo barakorana, Melodie yavuze ko ari gushaka irindi soko ritari riyo
mu Rwanda kuko ryo arisanganywe.
Ati”Ntabwo bishoboka ko nta umwanya wo kwanga umuntu nta n’umuntu
nakwishyurira gusebya abantu kuko mfite byinshi nayakoresha. Umubano wanjye na
The Ben na Meddy ntawo, ntabwo turi inshuti cyane ariko duhuye twasuhuzanya kandi
twakorana akazi.”
Akomeza agira ati “Impamvu tudakorana umuziki ni uko
badakorera inaha mu Rwanda ntabwo tubonana umunsi ku wundi ikindi kandi Meddy
na The Ben bagiye kumpa isoko mfite, ndigushaka gufatisha n’ahandi tutaragera. Ibyo
nari gukorana n’aba bahanzi bombi barabikoze kuko bahuriye mu ndirimbo
zitandukanye bityo abakunzi b’umuziki barabyakiriye”.
Uretse ibi uyu muhanzi yahishuye ko Televiziyo ISIBO TV yamwitiriwe
atari iye ndetse ko yamaze gukuramo ake karenge ubu atakibarizwa mu bakorana n’iyi
nsakazamashusho ishingiye ku myidagaduro ndetse ko amasezerano ya miliyari
yasinye yo kwamamaza kompanyi ya Food Bundles yaheze mu kirere.
Avuga ko nawe ubwe aheruka aya masezerano asinywa ko atigeze ahabwa amafaranga
yasinyiye arenzaho ko uwahoze ari umujyanama we Lee Ndayisaba ari kubikurikirana
mu nkiko.
Bruce Melodie yahakanye ibyo gutunga televiziyo ya ISIBO TV- Ubanza ibumoso ni Kabanda Jean De Dieu, Umuyobozi Mukuru wa Isibo Tv- Uri iburyo ni Mike Nshuti, umunyamafaranga w'inshuri ya Bruce Melodie
Melodie aherutse kwegukana ibihembo bibiri muri The Choice Awards 2022 bya ISIBO TV
Bruce yavuze ko yigeze kugirira ishyari Christopher Muneza- Icyo gihe yari akibarizwa muri Kina Music yavuyemo akarwara 'Depression'
TANGA IGITECYEREZO