RFL
Kigali

Michael, Rufendeke na Merci batembagaje abarimo ibyamamare mu gitaramo cy’urwenya- AMAFOTO 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2023 14:15
0


Umunyarwenya Mpuzamahanga Michael Sengazi ari kumwe na bagenzi be barimo Michael Sengazi, Fred Rufendeke na Fally Merci batanze ibyishimo mu ruhererekane rw’ibitaramo by’urwenya bizwi nka ‘Gen-Z Comedy’ bigamije gushyigikira impano z’abakiri bato muri uyu mwuga utunze benshi mu buzima.



Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, kuri Mundi Center-Rwandex ari nabwo bwa mbere cyari kihabereye.

Ibi bitaramo bimaze imyaka ibiri bibera ku butaka bw’u Rwanda, bitegurwa na CIM ya Fally Merci, umunyarwenya wigaragaje cyane kuva yatangira gukorana na Nkusi Arthur.

Uyu musore amaze iminsi akoze amavugurura muri ibi bitaramo abyimurira kuri Mundi-Center nyuma y’igihe cyari gishize bibera kuri ArtRwanda-Ubuhanzi, imbere ya Centre Culturelle Francophone.

Bimaze kugaragaza impano z’abakiri bato batanga icyizere. Ndetse, basigaye batumira umwe mu bantu bafite ibyo bagezeho cyangwa batangije akaganiriza urubyiruko.

Intwari Christian washinze Umuryango ‘Our Past Initiative’ ni we wari umutumirwa w’umunsi. Yagarutse ku rugendo rw’imyaka ishize atangije uyu muryango uhuza urubyiruko ukabafasha kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imbogamizi bagihura nazo, imishinga bari gukoraho muri iki gihe n’ibindi.

Uyu musore yavuze ko ‘nakuriye mu rugo rw’ababyeyi babuze ababo muri Jenoside’ byatumye ashishikarira kumenya icuraburundi u Rwanda rwanyuzemo.

Avuga ko mu gihe bamaze bahuriza urubyiruko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu mugoroba wo kwiga amateka yaranze u Rwanda hari byinshi bishimira.

Nyuma yo gutanga ikiganiro, yakurikiwe n’abanyarwenya barimo Muhinde wibanze cyane ku barimo Junior Giti wari mu bantu bitabiriye iki gitaramo.

 

Yibanda cyane ku kuntu iwabo mu muryango ari bagufi kuburyo kuri we guterera ivi umukobwa bitamusaba ko apfukama. Ati “Nonese naguterera ivi mpagaze?”

Yakurikiwe n’umunyarwenya Admin Seka utahiriwe n’uyu munsi. Uyu musore yagerageje kureba mubyo yari yateguye ariko biranga. Ubwo yinjiraga ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ‘We sha’ y’umuraperi Papa Cyangwe.

Admin yateye urwenya ku muhangamideli Franco Kabano, anagaruka ku migani avuga ko abona itajyanye n’igihe. Ati “U Rwanda ruzira umwuga, kuki umwuga utazira u Rwanda.”

Avuye ku rubyiniro, Fally Merci yakiriye Gafotozi Kadafi amubaza ukuntu yiyita umugabo wa Miss Nishimwe Naomie. Ahawe umwanya, Kadafi yitaye cyane ku kuvuga uburyo abantu bamuserereza ngo avuga ko afite imodoka kandi atayigira, anagaruka ku kuntu yateye inkunga umusore wasabyekugurirwa imishani yogosha.

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Radio/Tv10, Taikun Ndahiro yateye urwenya ku gukundana n’umukobwa w’umuganga, amazina adasobanutse, uko abasirikare batereta, amazina y’inka ariko uvugamo abantu bakwambuye n’ibindi.

Ibi bitaramo ntawe biheza, kuko bahaye urubuga n’umunyarwenya ufite ubumuga bwo kutabona, wagarutse ku burwayi bwe, ubwiza bw’abakobwa b’i Kigali n’ibindi.

Rufendeke, umunyarwenya w’umunsi:

Uyu musore yamaze umwanya munini yitaruye bagenzi be ari gusubiramo ibyo yavugiye imbere. Yanyuzagamo akikura ikote, ubundi agakora ku kimenyetso cy’umusaraba.

Ni umwe mu bo mu muryango w’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime ‘Kanyombya’. Uyu musore yinjiye ku rubyiniro abyina, amaze asaba ko asubirayo akaba ariwe wiyakira ku rubyiniro mu rwego rwo kugaragaza ko ashoboye imirimo yose.

Buri rwenya yategeraga yabazaga niba abemeje, ubundi akabivanga no kubyina. Yateye ku rwenya anisunze ururimi rw’igifaransa mu ‘kumvikanisha y’uko uru rurimi nduvuga neza’.  

Yagarutse ku mibereho y’imiryango, uko yakuze akunda gukubagana, uburyo bitoroshye kubwira umubyeyi w’umunyarwanda ko umukunda, kwimyira n’ibindi byatumye uyu musore ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.

Bitewe n’uburyo yitwaye ku rubyiniro, Kadafi yamusanze ku rubyiniro amuhundagazaho amafaranga mu rwego rwo kumushimira.

Umunyarwenya mpuzamahanga Michael Sengazi ari nawe wasoje iki gitaramo, yateye urwenya ku mukobwa umaze iminsi uca ibintu ku mbuga nkoranyambaga agaragara asemurira nyina mu rusengero, akoresha cyane amagambo arimo nka ‘ko’ uyu mukobwa yifashishije cyane.

Yanagarutse ku bice bitatu bw’abakobwa; igice cya mbere ni umukobwa mukundana wumva wamwereka imiryango, igice cya kabiri ni umukobwa mukundana ariko ukaba utamwereka imiryango, igice cya gatatu ni ‘umukobwa umeze nk’umugore wa Platini’.

Yateye urwenya ku kuntu yatereswe n’umusore mugenzi we ariko akabaza kumwangira.

Abitabiriye igitaramo cya 'Gen-Z Comedy' bafashe umwanya wo kuzirikana abahitanwe n'ibiza mu Majyaruguru, Amajyepfo n'Uburengerazuba 

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime 'Bamenya' yagarutsweho cyane muri iki gitaramo cy'urwenya 

Umuhanzi akaba n'umusizi Rumaga yabajijwe aho akura kuvuga Ikinyarwanda cyumutse 

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo 

Umunyarwenya Bamenya yasetse arihirika, umuhangamideli Kabano Franco nawe bigenda uko 

Abarimo 'Mama Sava', 'Kamaro' n'abandi ntibacitswe n'iki gitaramo cy'urwenya 

Abanyarwenya bagarutse ku ngingo zinyuranye zatumye abantu baseka barihirika 

Intwari Christian yagarutse ku rugendo rwo gushinga 'Our Past Initiative' mu kiganiro yagiranye na Fally Merci 

Umusore uzwi nka 'Ntama w'Imana' kuri Twitter uherutse gufungurwa, ntiyacitswe n'iki gitaramo 

Umunyamakuru Dj Diddyman yifashishije telefoni ye yafashe amashusho y'urwibutso rw'iki gitaramo 

Umunyarwenya Admin yagerageje kumvisha abantu urwenya yateguye ariko ntibyagera ku kigero yifuzaga


Umuhanzi Chriss Eazy ari kumwe na Dyelan Kabaka usobanura filime bahuriye muri 'Giti Business Group' 

Abanyamakuru ba Isibo Tv, Zaba Missed Call na Lynda ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo 

Gafotozi Kadafi ari kumwe na Rocky Kirabiranya uzwi mu basobanura filime 

Fally Merci asuhuzanya n'umuhanzi Chriss Eazy wamwigishije kubyina indirimbo 'Edeni'








Intwari Christian washinze umuryango ‘Our Past Initiative’ yavuze aho yakuye igitekerezo n’imishinga ibaraje ishinga 


Umunyamideli Kabano ni umwe mu bakunze kwitabira cyane ibi bitaramo


Fally Merci avuga ko yishimiye kuba abantu bitabiriye igitaramo cye nyuma y'uko yimukiye aho azajya abikorera mu buryo buhoraho 

Umunyarwenya Fally Merci yateye urwenya ku ndirimbo z’Abadventiste ndetse no mu barokore 

Umunyarwenya Muhinde yongeye kwigwizaho abafana. Amaze igihe atanga ibyishimo ku bitabiriye ibitaramo bya Gen-Z Comedy 

Umunyarwenya Admin Seka uri mu batanga icyizere, ntiyahiriwe cyane na Gen-Z Comedy yo kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023 


Junior Giti washinze Giti Business Group yagarutsweho cyane muri ibi bitaramo



Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Radio/Tv10, Taikun Ndahiro


Umunyarwenya Kwizera ufite ubumuga bwo kutabona yagarutse ku buzima bwe



Mbere yo kwinjira wabanzaga kwerekana ko waguze itike ikwemerera kwinjira 


Chriss Eazy yigishije Fally Merci kubyina indirimbo 'Ideni' ikunzwe muri iki gihe



Rufendeke yahawe amafaranga n'abarimo Kadafi bamushimira kubashimisha


Rufendeke yashimye Junior Giti ku bwo kumushyigikira mu rugendo rwo gutera urwenya





Fred Rufendeke yagaragaje ko gutera urwenya atari ibintu ashakisha


Kadafi yagaraje ko mu bijyanye no gutera urwenya ari mu batanga icyizere 


Umunyarwenya Mpuzamahanga, Michael Sengazi yateye urwenya yibanze ku mvune abasore n'inkumi bahura nazo


Umuyobozi w'Ikigo Songa Logistics, Senga Jean Bosco yitegereza abanyarwenya barimo Fred Rufendeke yafashije mu rugendo rwo gutera urwenya












Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Gen-z Comedy

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael- INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND