RFL
Kigali

Kirehe: Abangavu bagitinya udukingirizo, intandaro y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA n’inda zitateganijwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2023 12:38
0


Benshi mu bangavu bo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, baracyatinya gukoresha no kugura udukingirizo, bikabaviramo ingaruka zikomeye zirimo kurwara SIDA no gusama inda zitateganijwe.



Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA mu rubyiruko kiri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho imaze iminsi izenguruka uturere dutandukanye two mu Ntara y’Iburasirazuba yigisha urubyiruko inaruha udukingirizo.

Iki gikorwa cyakomereje mu kagari ka Nyakarambi mu murenge Kigina ho mu karere ka Kirehe. Urubyiruko rwo muri aka gace rwitabiriye ubu bukangurambaga bigishirizwamo uburyo bunyuranye bwo kwirinda no kurwanya HIV/SIDA banahabwa udukingirizo n’ibitabo mfashanyigisho ku kurwanya iki cyorezo.

Uru rubyiruko by'umwihariko abangavu, bagaragaje ko kuba benshi muri bo bagitinya kugura no gukoresha udukingirizo ari byo biri kuviramo bamwe muri bo kwandura Virusi itera SIDA, abandi bakanatwara inda zitateganijwe ndetse bigatuma bata amashuri bakagana umwuga w’uburaya.

Byukusenge Aline w’imyaka 24 wo mu murenge wa Kigina yatangarije InyaRwanda ko abakobwa benshi bo muri aka gace bakitinya ku bijyanye no gukoresha agakingirizo. 

Ati: ‘Abakobwa ba hano ntabwo baratinyuka iyo bigeze ku gukoresha udukingirizo. Batinya kujya kutugura mu maduka ngo batabaseka kandi ni byo kuko iyo ugiye kubaza umucuruzi agakingirizo usanga asigaye akuvuga mu bandi ko uri umusambanyi. Bituma tubitinya rero’’.

Yakomeje agira ati: "Hari n’abatinya kudukoresha bitewe n’uko bumva bavuga ko abadukoresheje tubabuza kwishimira imibonano, abandi bagatinya ko tubaheramo. Niyo mpamvu usanga bamwe bemeye gukora imibonano idakingiye ugasanga bahuriyemo n’ibibazo byo gutwara inda no kurwara SIDA’’.

Undi mwangavu witwa Mutesi Paula w’imyaka 23, yatangaje ko ubwandu bushya buri kugaragara mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa buri guterwa n’uko bataratinyuka kujya kwigurira udukingirizo mu maduka cyangwa bamwe batazi n’uko batukoresha.

Yagize ati: "Hari abataratinyuka kuba bajya kugura udukingirizo kuko bibatera isoni ugasanga iyo bananiwe kwifata bakora imibonano idakingiye kuko n’abasore benshi nabo usanga ntatwo bafite. Ikindi hari n’abakobwa batazi uko dukoreshwa, ariyo mpamvu usanga ubwiyongere ku bakobwa barwaye SIDA ariho buri guturuka".

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere, yatangaje ko iki kibazo kigihari ariko hari gukorwa ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo rutinyuke runagire ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry’agakingirizo.

Mu magambo ye yagize ati: "Ni byo hari abangavu bataratinyuka kuba bakwigurira udukingirizo ariko dukora ubukangurambaga mu mashuri no mu mirenge yose hamwe no mu nkambi ya Mahama. Turabigisha kugira ngo basobanukirwe bihagije ku kwirinda n’ikoreshwa ry’agakingirizo’’.

Mukandayisenga Janviere yakomeje agira ati: "Dukangurira ababyeyi kwigisha abana babo kandi tukanahuriza urubyiruko muri club zo kurwanya SIDA aho bakura ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo n’uko bakirinda. 

Ku bufatanye na HDI irabahugura ikanabaha udukingirizo. Turizera ko uko ubu bukangurambaga bukomeza ari na ko buzafasha abangavu gutinyuka’’.

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko mu karere ka Kirehe karimo abantu 3800 bafite ubwandu bwa SIDA barimo n’urubyiruko rwitabwaho mu bijyanye n’imirire aho babafasha kubaha ifunguro ryuzuye ribafasha guhangana n’icyorezo cya SIDA.


Mukandayisenga Janviere umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y'abaturage


RBC yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA muri Kirehe


Bakiniwe ikinamico ijyanye ko kwirinda virusi itera SIDA


Umuhanzi Platini nawe yasusurukije urubyiruko rwa Kirehe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND