Rayon Sports yongeye kwisubiza igitinyiro kubera intsinzi zitaziba, ariko inzu yuzuye ntabwo irasigwa irangi neza, bigendanye n'ibitego biri gutuma ibara nabi mu minota ya nyuma.
Imikino
ibaye myinshi Rayon Sports ibona amanota atatu, haba mu mikino ya shampiyona,
ndetse no mu gikombe cy'Amahoro, ariko mu minota ya nyuma y'umukino ugasanga
iyi kipe iri kurwana n'ubuzima.
Rayon ubu iri muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro ndetse ikaba ku mwanya wa kabiri muri shampiyona aho ibi bikombe byose iyi kipe ishaka kubitwara.
Mu mikino ibiri ya 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, Rayon Sports yatsinze Police FC igiteranyo cy'ibitego 6-4 aho buri mukino warangira nta nkuru ku bitego 3-2.
Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu minota ya kare, ariko umukino ujya kurangira bamaze kuyishyura ibitego 2 ndetse ubona ko ishobora no kurya ikindi.
Mu mukino wo kwishyura, nabwo Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2 mu gice
cya mbere, ariko umukino ujya kurangira nayo yatsinzwe ibitego 2.
Ntabwo
ari mu gikombe cy'Amahoro gusa, kuko no muri shampiyona Rayon Sports ikunze
nabwo gutsindwa igitego mu minota ya nyuma. Urugero rwa hafi ni umukino
uheruka kubera i Rusizi, aho iminota 90 yarangiye Rayon Sports ifite ibitego
2-0, gusa mu minota y'inyongera Espoir FC ikayibonamo igitego.
Kuki Rayon Sports iri gutsindwa mu
minota ya nyuma?
Ubu
Rayon Sports mu minsi ya nyuma ya shampiyona nibwo ifite abakinnyi bayo hafi ya bose ndetse iri gukina umukino mwiza ugoye ko amakipe bahuye yapfa kuyiganza.
Abakinnyi 11 Rayon Sports iri gukoresha,
harimo abadafite igihaha
Rayon
Sports ifite abakinnyi beza mu kibuga ariko harimo abadafite igihaha kibemerera
gukina iminota myinshi. Ku mukino
ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga, igice
cya mbere cyagiye kurangira, ubona ko yarushye ndetse akenewe gusimbuzwa kandi
akenshi usanga agora amakipe yahuye na Rayon Sports.
Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel
ntabwo bari gukina iminota 90
Ubu
bwugarizi, ntabwo bwakunze gukorana muri uyu mwaka w'imikino ariko ubu bari
kumwe ndetse bari gukorana. Aba bakinnyi babiri, bose ntabwo bamaze igihe
kinini bavuye mu mvune, ari bimwe mu bituma bafite imwuka udatuma bakina
iminota yose bameze nk'uko batangiye umukino.
Ndizeye Samuel kuva yava mu mvune ntabwo ari gukina igice cya kabiri neza kubera imbaraga nke
Akenshi
usanga ikipe yokeje igitutu mu gice cya kabiri, bigora aba ba myugariro, ndetse
ugasanga kuvugana bya hafi birabacutse, ndetse n'ubwitange bari bafite
bukagabanyuka kubera imbaraga.
Haringingo Francis atinda gusimbuza
Umutoza
wa Rayon Sports akenshi akunze gutinda gusimbuza, ndetse abakinnyi bamwe
bakagaragaza ibimenyetso bw'umunaniro, ariko umutoza ntagire icyo akora.
Rayon Sports iri gukina nta basimbura
ifite bahindura umukino
Rayon
Sports iri gutangira umukino neza, ndetse ikabona ibitego hakiri kare, ariko
yajya gusimbuza ugasanga abakinnyi bari ku ntebe ni abasanzwe. Nk'urugero ku
mukino wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro Tuyisenge Arsene yagiye mu kibuga
ubona ko urwego rwe ruri hasi kure y'abakinnyi baba babanje mu kibuga.
Ibi
byose bituma mu minota y'igice cya kabiri Rayon Sports itangira gutsindwa
ibitego, kuko imbaraga ziba zabaye nkeya.
Luvumbu ntabwo ari gukina iminota irenze 50
Haringingo arimo aratinda gusimbuza bituma ikipe yugarizwa mu gice cya kabiri
Rwatubyaye ari kuva yava mu mvune, iminota 90 irajya kurangira nta nkuru
TANGA IGITECYEREZO