RFL
Kigali

David Kega, ishyiga ry'inyuma muri El Shaddai choir yaririmbye "Cikamo" yatangiye kuririmba ku giti cye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2023 7:04
0


"Yarabisohoje" niyo ndirimbo yinjije mu muziki David Kega nk'umuhanzi wigenga, nyuma yo kuba azwi cyane muri El Shaddai choir yamamaye mu ndirimbo "Cikamo".



David Kega usanzwe ari Umuyobozi w'Indirimbo muri El Shaddai, ubu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite atangirira kuri "Yarabisohoje" yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Nicolas naho amashusho ayoborwa na Producer Musinga.

Kega wakiranywe yombi mu ndirimbo ye ya mbere, asengera mu rusengero rwitwa ISOKO IBOHORA ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yaminuje mu bijyanye na "Development Studies" muri ULK mu 2020. Avuga ko yinjiye mu muziki "kubera ko umurimo wa Data ari mugari cyane, kandi ni cyo numva nahamagariwe gukora".

Aganira na inyaRwanda, David Kega yabajijwe niba atagiye gutera umugongo El Shaddai, asubiza ko El Shaddai ari umubyeyi we. Yagize ati 'Nk'uko umuntu iyo ashinze urugo rwe bidakuraho kwita ku babyeyi be ni nako El Shaddai nkiyifite mu nshingano zanjye nk'uko byahoze!!".

Uyu muhanzi ukiri ingaragu, yavuze ko indirimbo ya mbere asohoye "Yarabisohoje" yayanditse agamije kwifatanya n’abari bafite amasezerano y’ibyo Imana yari yarabavuzeho ikabisohoza mu gihe babonaga ko bidashoboka.

Avuga kandi ko harimo ubutumwa ku bafite amasezerano aho abasaba kugarurira Imana icyizere nubwo babona ko atinze kuko ari Imana y’Inyangamugayo "ni cyo kidukomereza umutima!. Bibiliya yaravuze ngo nubwo tutakwizera yo izahora ariyo kwizerwa kuko itabasha kwica isezerano".

David Kega uri mu nkingi za mwamba za El Shaddai, akaba umuhanzi w'impano itangaje umuziki wa Gospel wungutse, yatangaje ko ari gukora Album yitwa "IZUBA RYA NIJORO" igizwe n’indirimbo hagati ya 7 n’icumi. Ati "Uyu mwaka hasohoka 5 Imana idufashije".

Uyu muramyi yizera ko Imana ari yo ireba inyota n’inzara by’abayo ikabahaza. Ati "Ndizera ko aduhamagaye mu gihe gikwiriye aduha n’ibikwiriye!!. Ndizera ntashidikanya ko azaduhesha umugisha ubwoko bwe kandi afite byinshi byiza bizanezeza bikanahumuriza imitima y’abantu be".

Ku bijyanye n'umwihariko we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjiyemo nk'umuhanzi wigenga, yavuze ko "Umwihariko nta wundi ni uko nzi neza ko Kristo ahora ari mushya mu kanwa k’abo yahaye kumuvuga!!".


David Kega ni umuririmbyi ngenderwaho muri El Shaddai choir yamamaye mu ndirimbo 'Cikamo'


Avuga ko kuririmba ku giti cye bitazamuvana muri El Shaddai afata nk'umubyeyi we


Mur uyu mwaka wa 2023, yiteguye gushyira hanze indirimbo 5 mu zigera ku 10 ziri kuri Album ye ya mbere


Kega yinjijwe mu muziki n'indirimbo yise 'Yarabisohoje' yakoreye amashusho mu buryo bwa Live Recording

REBA INDIRIMBO "YARABISOHOJE" YA DAVID KEGA ARI NAYO YE YA MBERE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND