Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), ryahisemo iserukiramuco ‘Ikirenga’ mu mishinga y’ibihugu 25 n’Imiryango itegamiye kuri Leta izasaranganya inkunga y’arenga Miliyari 1 Frw kugira ngo bakomeze guteza imbere Inganda Ndangamuco n’ubuhanzi muri rusange.
Kuri uyu wa
Kane tariki 4 Gicurasi 2023, ni bwo UNESCO yatangaje imishinga 25 yahisemo irimo
umushinga w’umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta “Ikirenga Art and
Culture Promotion” usanzwe utegura iserukiramuco ‘Ikirenga Culture Tourism
Festival’ ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere mu Rwanda umwaka ushize wa 2022.
Uyu mushinga
ni wo watoranyijwe mu Rwanda gusa mu mishinga irenga ibihumbi 12 yari yatanzwe.
UNESCO ivuga ko yahisemo imishinga 13 y’Ibihugu ndetse n’imishinga 12
y’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta igamije guha urubuga ubuhanzi mu
ngeri zinyuranye z’ubuzima.
Iri shami
ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeza rivuga ko aya mafaranga azahabwa za
Guverinoma azabafasha gushyiraho amategeko n’amabwiriza, ubujyanama, abafashe
mu kuzamura ubuhanzi, guhanga imirimo no guteza imbere umuco.
Ibihugu
bizahabwa iyi nkunga birimo Argentina, Côte d’Ivoire, Chile, Djibouti, Ghana,
Kenya, Malawi, Namibia, Niger, Mongolia, Senegal na Zimbabwe.
Imishinga
y’imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta yahawe inkunga irimo Valerian
Gunia Union of Young Theatre Artists (Georgia), Instituto Pensar (Brazil),
CICADA (Cambodia), Association for the Defence of Women and Peoples (Angola),
Culture-Developpement (Togo), Ikirenga Artistic Freedom Initiative (Rwanda),
Meemz Arts Initiative (Yemen), Action for Hope (Sudan, South Sudan) n’indi.
Umuyobozi
w’Umuryango ‘Ikirenga Art and Culture Promotion’, Hakizimana Pierre yabwiye
InyaRwanda ko ‘kuba UNESCO yahisemo umushinga wanjye mu Rwanda hose akaba ari
njye bahitamo ni ikintu gikomeye mbashije kugeraho’.
Uyu muyobozi
yavuze ko bazaterwa inkunga na UNESCO mu gihe cy’umwaka umwe, ariko no mu
y’indi myaka y’ibikorwa ‘byawe bakomeza kugushyigikira’.
Pierre yavuze
ko umushinga we wahize indi yose mu Rwanda bitewe n’impamvu nyinshi zirimo no
kuba ‘nta munyango utegamiye kuri Leta wamenyekanishaga inganda ndangamuro muri
rusange, kandi mu buryo bwagutse’.
Yavuze kandi
ko kuba asanzwe afite ubumenyi mu gutegura imishinga biri mu byamufashije mu
gutuma umushinga we uhabwa amanota menshi.
Ubwo
yatangaga uyu mushinga, yanagaragaje ko azafatanya n’abantu b’abahanga barimo
abafite impamyabumenyi z’ikirenga basanzwe bafite ubumenyi mu gukora ku
mishinga nk’iyi, kandi bakerekana ko kuwushyira mu bikorwa byoroshye.
Ati
“N’uburyo naberetse ko umushinga ushoboka biri mu byatumye mpita mpabwa amanota
ya mbere, umushinga wanjye uba uratsinze.”
Iri
serukiramuco ritegurwa na 'Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije
guhuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze
mu muco warwo, ururimi, n'ubwiza nyaburanga.
Iri
serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse
no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu
Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.
Mu bikorwa
biranga iri serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho,
kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba
firimi zigisha umuco n’amateka y’urwanda, ubusizi ndetse n’imikino
n’imyidagadura yo mumuco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Ikirenga Art
and Culture Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda ufite
intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha
urubyiruko kwihangira imimo by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Umuyobozi
w’Umuryango ‘Ikirenga Art and Culture Promotion’, Hakizimana Pierre yishimiye
kuba umushinga we wahize indi yose mu Rwanda ukaba ugiye guhabwa inkunga na UNESCO
Umwaka ushize
iri serukiramuco ryatanze ibyishimo ku banya-Musanze ndetse n’abari bitabiriye
inama ya CHOGM
TANGA IGITECYEREZO