RFL
Kigali

UNESCO yahisemo iserukiramuco 'Ikirenga' mu mishinga y’ibihugu 25 izatera inkunga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2023 21:05
0


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), ryahisemo iserukiramuco ‘Ikirenga’ mu mishinga y’ibihugu 25 n’Imiryango itegamiye kuri Leta izasaranganya inkunga y’arenga Miliyari 1 Frw kugira ngo bakomeze guteza imbere Inganda Ndangamuco n’ubuhanzi muri rusange.



Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, ni bwo UNESCO yatangaje imishinga 25 yahisemo irimo umushinga w’umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta “Ikirenga Art and Culture Promotion” usanzwe utegura iserukiramuco ‘Ikirenga Culture Tourism Festival’ ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere mu Rwanda umwaka ushize wa 2022.

Uyu mushinga ni wo watoranyijwe mu Rwanda gusa mu mishinga irenga ibihumbi 12 yari yatanzwe. UNESCO ivuga ko yahisemo imishinga 13 y’Ibihugu ndetse n’imishinga 12 y’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta igamije guha urubuga ubuhanzi mu ngeri zinyuranye z’ubuzima.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeza rivuga ko aya mafaranga azahabwa za Guverinoma azabafasha gushyiraho amategeko n’amabwiriza, ubujyanama, abafashe mu kuzamura ubuhanzi, guhanga imirimo no guteza imbere umuco.

Ibihugu bizahabwa iyi nkunga birimo Argentina, Côte d’Ivoire, Chile, Djibouti, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Niger, Mongolia, Senegal na Zimbabwe.

Imishinga y’imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta yahawe inkunga irimo Valerian Gunia Union of Young Theatre Artists (Georgia), Instituto Pensar (Brazil), CICADA (Cambodia), Association for the Defence of Women and Peoples (Angola), Culture-Developpement (Togo), Ikirenga Artistic Freedom Initiative (Rwanda), Meemz Arts Initiative (Yemen), Action for Hope (Sudan, South Sudan) n’indi.

Umuyobozi w’Umuryango ‘Ikirenga Art and Culture Promotion’, Hakizimana Pierre yabwiye InyaRwanda ko ‘kuba UNESCO yahisemo umushinga wanjye mu Rwanda hose akaba ari njye bahitamo ni ikintu gikomeye mbashije kugeraho’.

Uyu muyobozi yavuze ko bazaterwa inkunga na UNESCO mu gihe cy’umwaka umwe, ariko no mu y’indi myaka y’ibikorwa ‘byawe bakomeza kugushyigikira’.

Pierre yavuze ko umushinga we wahize indi yose mu Rwanda bitewe n’impamvu nyinshi zirimo no kuba ‘nta munyango utegamiye kuri Leta wamenyekanishaga inganda ndangamuro muri rusange, kandi mu buryo bwagutse’.

Yavuze kandi ko kuba asanzwe afite ubumenyi mu gutegura imishinga biri mu byamufashije mu gutuma umushinga we uhabwa amanota menshi.

Ubwo yatangaga uyu mushinga, yanagaragaje ko azafatanya n’abantu b’abahanga barimo abafite impamyabumenyi z’ikirenga basanzwe bafite ubumenyi mu gukora ku mishinga nk’iyi, kandi bakerekana ko kuwushyira mu bikorwa byoroshye.

Ati “N’uburyo naberetse ko umushinga ushoboka biri mu byatumye mpita mpabwa amanota ya mbere, umushinga wanjye uba uratsinze.”

Iri serukiramuco ritegurwa na 'Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije guhuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n'ubwiza nyaburanga.

Iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.

Mu bikorwa biranga iri serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba firimi zigisha umuco n’amateka y’urwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mumuco nyarwanda n’ibindi byinshi.

Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda ufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

 

Umuyobozi w’Umuryango ‘Ikirenga Art and Culture Promotion’, Hakizimana Pierre yishimiye kuba umushinga we wahize indi yose mu Rwanda ukaba ugiye  guhabwa inkunga na UNESCO


Umwaka ushize iri serukiramuco ryatanze ibyishimo ku banya-Musanze ndetse n’abari bitabiriye inama ya CHOGM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND