Umuraperi Michael Owusu Addo uzwi mu muziki nka Sarkodie wubatse ibigwi bikomeye mu muziki w’Afurika, yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze mu myaka umunani ishize, yishimira ko u Rwanda rwishyuye umwenda wa $400M ( Ararenga Miliyari 400 Frw).
Kuri uyu wa
Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, The East African yasohoye inkuru ivuga ko u
Rwanda rwabashije kwishyura umwenda wa Miliyari 400 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ku wa 3
Kanama 2021, ni bwo Guverinoma yashyize ku isoko ry’i Burayi impapuro z’agaciro
(Eurobonds), bituma ihabwa umwenda wa Miliyoni $620.
Uyu mwenda
wa Miliyari 400 Frw, Guverinoma yishyuye, ni uwo mu 2013 yari yahawe bivuye ku
mpapuro zo kuri iri soko ry’abashoramari i Burayi. Ntiyagombaga kurenza umwaka
wa 2023, uyu mwenda itarawishyura.
Izi mpapuro
cyangwa se ibizwi nka ‘Eurobonds’ ni amasezerano aha icyizere abashoramari i
Burayi bakaguriza Leta imari nini mu mafaranga y'amahanga ikazishyura ishyizeho
inyungu uhereye ku myaka 10 kuzamura.
Umwenda wa
Miliyoni $620 u Rwanda rwahawe ku wa 3 Kanama 2021, niwo yifashishije mu
kwishyura igice cy’umwenda wa Miliyari 400 Frw u Rwanda rwari rwafashe mu 2013.
Muri Kanama
2021, Minisiteri y’Imari n'Igenamigambi yavugaga ko igice cy’amafaranga azasigara mu kwishyura
umwenda wa Miliyoni $400 azifashishwa “mu mishinga yihutirwa yo kuzahura
ubukungu bwagizweho ingaruka na Covid-19".
Nyuma yo
kubona ko u Rwanda, rwabashije kwishyura uyu mwenda wa Miliyari 400 Frw,
umuraperi Sarkodie yasangije abamukurikira iyi nkuru, maze agira ati “Ni cyo
mba mvuga/ni cyo mba mbabwira.”
Uyu muraperi
w’imyaka 37 y’amavuko wamenyekanya mu ndirimbo ‘Illuminati’ yanagaragaje ijambo
ry’Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, aho yagarukaga ku buryo atangazwa n'ukuntu abakuru b'ibihugu
bya Afurika badahagaruka ngo bakorere abaturage, ahubwo bakarazwa ishinga
n'Inama zibahuza n'abayobozi b'ibihugu bikomeye ku Isi, bakaganira bakagaragaza
ibibazo bafite.
Muri iri
jambo, Perezida Kagame yavuze ko bitangaje uburyo abakuru b'ibihugu bya Afurika
badashobora kwicara hamwe, ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo abaturage
bafite, ahubwo bagatereza ko bajya mu nama i Paris kuba ari ho baganirira ibi
bibazo.
Iri jambo,
Perezida Kagame yarivuze ubwo yari Nama ngaruka mwaka ya 49 yateguwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) yigaga ku iterambere ry’ubukungu bwa
Afurika, yabereye i Kigali wa 20 Gicurasi 2014. Yakurikiwe n’ibiganiro byahuje
abayobozi mu nzego zinyuranye; Perezida Kagame agaruka ku nshingano z’abayobozi
ba Afurika.
Sarkodie ni
umwe mu baraperi beza umugabane wa Afurika wagize. Izina rye ryatumye umuziki
w’igihugu cy’amavuko cye, Ghana kimenyekana. Yavukiye kandi akurira mu gace ka Koforidua
mu Mujyi Tema muri Ghana, ku wa 10 Nyakanga 1988.
Ni
umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuraperi ushyize imbere gutanga ubutumwa bugaruka
ku buzima busanzwe, kwishimra n’ibindi. Amaze guhatanira ibihembo birimo nka Vodafone
Ghana Music Award, The Headies Award for African n’ibindi.
Uyu mugabo
uvuka mu muryango w’abana batanu, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza [Bachelor’s] mu bijyanye na ‘Graphics Design’.
Afite kandi album
ziriho indirimbo ziryoshye nka: Makye (2009) Rapperholic (2012), Sarkology
(2014), Highest (2017), Black Love Album (2019), Mary (2015) Alpha (2019), ndetse
na ‘No Pressure (2021)’.
Mu 2022,
ikinyamakuru Glusea cyo muri Ghana, cyatangaje ko Sarkodie atunze Miliyoni $18
yakuye mu bikorwa binyuranye by’umuziki birimo nko kugurisha album, ibitaramo
yaririmbyemo n’ibindi.
Ku wa 17
Nyakanga 2018, uyu munyamuziki yarushinze n’umukunzi we Tracy Owusu Addo bamaze
kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Adalyn Owusu Addo ndetse n’umuhungu
witwa Michael Nana Yaw Owusu Addo Jnr.
Sarkodie ukurikirwa n’abarenga miliyoni 5 kuri Instagram, yagaragaje ko yatewe ishema no kuba u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rukishyura umwenda wa miliyari 400 Frrw
Sarkodie yasangije abamukurikira ijambo Perezida Kagame yavuze mu myaka umunani ishize, aho akangurira abayobozi ba Afurika gukorera abaturage batabibwirijwe
Sarkodie yabaye umuraperi w’icyatwa muri Afurika nzima ndetse n’iwabo muri Ghana
Sarkodie amaze iminsi mu ruhererekane rw’ibitaramo byabereye mu Bwongereza n’ahandi
KANDA HANOU REBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME UMURAPERI SARKODIE YIFASHISHIJE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ILLUMINATI’ YA SARKODIE YAKUNZWE MU BURYO BUKOMEYE
TANGA IGITECYEREZO