Ishyirahamwe SS Entreprise ritegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Burundi, ryasohoye amafoto agaragaza abakobwa 26 bahatanira kuvamo uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023.
Ni nyuma y’uko
ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, bakoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa 26
mu 124 bari biyandikishije bagomba kuzavamo umwe uzegukana ikamba.
Muri aba
bakobwa harimo uwitwa Uwera Ricky Tricia wanditse amateka yo kuba mukobwa wa
mbere wo mu bwoko bw’abatwa witabiriye Miss Burundi.
Sultan
Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, aherutse
kubwira InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa
bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk’urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.
Avuga ati “Ni ubwa mbere mu mateka y’Igihugu, umukobwa w’umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi."
Ubwo ijonjora ryabaga, abakobwa bose bari bahatanye banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje
ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n’ibindi binyuranye.
Hitawe cyane
ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura,
uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y’imbaga
n’ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.
Abakobwa 26
bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella,
Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza
Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia,
Irakoze Erica Aimée Carolle;
Ishimwe Ange
Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna,
Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa,
Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle
Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na
Uwimana Ange Belyssa.
Umuyobozi
muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana
Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Burundi,
ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n’ubuhanga ‘bw’abakobwa b’abarundi’.
Uyu muyobozi
yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza
icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi
zabo.
Ni ku nshuro
ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w’u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba
azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.
Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.
Uwimana Ange Belissa, umukandida Nimero 26 uhagarariye Intara ya Bururi
Uwera Ricky Tricia, umukandida Nimero 25 uhagarariye Intara ya Kirundo. Ni we wa mbere wo mu bwoko bw’abatwa witabiriye Miss Burundi
Rukundo Ange Brunella, umukandida Nimero 24 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Ngabire
Carly Delice, umukandida Nimero 23 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Ndayizeye
Lellie Carelle, umukandida Nimero 21 uhagarariye Intara ya Bubanza
Mugisha Elsie Amandine, umukandida Nimero 20 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Mizero
Annick, umukandida Nimero 19 uhagarariye Intara ya Kayanza
Kezimana
Melissa, umukandida Nimero 18 uhagarariye Intara ya Kirundo
Keza
Blandine, umukandida Nimero 17 uhagarariye Intara ya Muramvya
Kenguruka Clara, umukandida Nimero 16 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Kanziza Olga
Charruella, umukandida Nimero 15 uhagarariye Intara ya Makamba
Kaneza Ackissa Yvana, umukandida Nimero 14 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Iteriteka Ainne Noria, umukandida Nimero 13 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Ishimwe Netty Louange, umukandida Nimero 12 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Ishimwe Ange Bertille, umukandida Nimero 11 uhagarariye Intara ya Makamba
Irakoze Erica Aimée Carolle, umukandida Nimero 10 uhagarariye Intara ya Bururi
Irakoze Cyntia, umukandida Nimero 9 uhagarariye Intara ya Rutana
Iraganje Roxana Rania, umukandida Nimero 8 uhagarariye Intara ya Mwaro
Ingabire
Rolyca Ornella, umukandida Nimero 7 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Igiraneza
Beraca, umukandida Nimero 6 uhagaragariye Intara ya Bujumbura Mairie
Igiraneza
Ange Charlène, umukandida Nimero 5 uhagarariye Intara ya Cibitoke
Bwitonzi
Grâce Aurore, umukandida Nimero 4 uhagarariye Intara ya Ngozi
Bazahica
Tania, umukandida Nimero 3 uhagarariye Intara ya Rutana
Barungura
Lyne Chella, umukandida Nimero 2 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie
Akimana
Linda, umukandida Nimero 1 uhagarariye Intara ya Bubanza
TANGA IGITECYEREZO