Umuhanzi uzwi mu bihangano binyuranye mu Rwanda no hanze, Mani Martin yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ‘Nomade’ aherutse gushyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki no mu bitangazamakuru.
Mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo Mani Martin yifashishije
imbuga nkoranyambaga ze yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki we, ko agiye
gukora igitaramo cyo kubamurikira ku mugaragaro iyi album ye nshya, kizaba ku
wa 26 Gicurasi 2023.
Uyu muhanzi
amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n’umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu
kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance. Muri iki gihe, ari
gukirakirana amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s’.
Ni urugendo
aherekeresheje kumenyekanisha album ye ya Gatandatu yise ‘Nomade’. Yabwiye
InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo ‘mu rwego rwo kongera kwiyereka abakunzi
banjye cyane ko hari hashize igihe nabakorera ibitaramo’.
Mu mwaka wa
2017, nibwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu bice
bitandukanye by’u Rwanda. Icyo gihe yahuye n’abakunzi be abamurikira album ye
ya Gatanu yise ‘Afro’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mu 2019, uyu
munyamuziki yataramiye mu gihugu cy’u Buyapani mu ruhererekane rw’ibitaramo 23
yise ‘Mani Martin Japan Peace Tour’
Martin avuga
ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo n’ibindi bitaramo
Mpuzamahanga yiteguraga kwitabira mu Rwanda no hanze yarwo.
Akomeza ati
“Ubu nibwo ngo nsubukuye ibitaramo byanjye bwite aho nzataramira imbonankubone
mu nzu ndangamuco y'u Rwanda n'u Bufaransa, Centre Culturel Francophone
Rwanda.”
Ku Rubuga rwa
Instagram rw'iki kigo cyizwi nka Institut Francais gisanzwe kinateza imbere
abahanzi ba muzika by'umwihariko abafite umwimerere udasanzwe bagaragaje ko
batewe ishema no kuba Mani Martin yarahahisemo nk'ahantu yakorera iki gitaramo
cyo kumurika Album ye ya gatandatu.
Muri iki
gitaramo Mani Martin azacurangirwa n’itsinda rya Kesho Band, kandi kwinjira ni
10,000 Frw.
‘Nomad’
yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo n’iyo yakoranye
n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.
Iriho kandi
indirimbo imwe yafatanije n'umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul
Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016,
ndetse n'indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.
Mu 2017, uyu
muhanzi yasohoye Album yise ‘Afro’, mu 2008 ashyira hanze iyitwa 'Isaha ya 9',
'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero y'amahoro' yo mu 2011 na 'My Destiny' yo mu
2012.
Mani Martin yatangaje ko ku wa 26 Gicurasi 2023, azakora igitaramo cyo kumurika album ye yise ‘Nomade’
Martin avuga
ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kongera kwiyereka abakunzi be
Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora byinshi mu bitaramo yari kwitabira mu Rwanda no mu mahanga
Mani Martin aherutse gusohora album ya Gatandatu yise 'Nomade' iriho indirimbo esheshatu
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YOSE ‘NOMADE’ YA MANI MARTIN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NOMADE’ YA MANI MARTIN
TANGA IGITECYEREZO