RFL
Kigali

Perezida Kagame yashyimiye cyane inzego ziri guhangana n'ingaruka zatewe n'ibiza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/05/2023 8:20
0


Perezida Paul Kagame yashimiye byimazeyo inzego za Leta n'izindi ziri gukora cyane mu buryo bwo guhangana n'ingaruka z'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu turere two mu ntara y'Iburengerazuba, Amajyaraguru n'Amajyepfo.



Iyi imvura yaguye mu ijoro ryo ku munsi wejo bundi taliki 2 Gicurasi 2023, yateye ingaruka zikomeye kuko kugeza ubu abamaze guhitanwa n'ibiza byatewe nayo baragera kuri 129. 

Ibi biza byasize ingaruka nyinshi dore abantu benshi bitabye Imana, imihanda irasenyuka, amazu arasenyuka ndetse n'ibindi bikorwa remezo birangirika. Uturere twibasiwe cyane ni Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze ndetse na Nyamagabe. 

Kugeza ubu ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa ku baturage bagizweho ingaruka n'ibi biza ndetse himurwa abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure mu gihe imvura ikomeje kugwa. 

Ku munsi w'ejo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yihanganishije imiryango y'ababuze ababo n'abakomerekeye muri ibi biza ndetse anavuga ko nawe ubwe abikurikiranira hafi.

Perezida Kagame kandi yanashimiye byimazeyo inzego ziri guhangana n'ingaruka zibi biza. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yanditse ati: "Reka nshimire inzego z'umutekano wacu n'ingabo zacu hamwe n'abaturage ndetse n'ibindi bigo birimo cyane cyane abanyamadini ku bikorwa bidasanzwe bagiye bakora amasaha yose kugira ngo bafashe mu guhangana n'ingaruka mbi zatewe n'ibiza ku munsi w'ejo kandi bigikomeza !!! Ubumwe buri gihe tuzatsinda !!".


Perezida Kagame ashimira inzego ziri guhangana n'ingaruka zatewe n'ibiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND