Kigali

Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango y’abibasiwe n’ibiza byishe abagera kuri 127

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/05/2023 17:45
0


Perezida Paul Kagame yihanganishije ababuze ababo bitewe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye mu ntara y’Ibirungerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo.



Mu butumwa bwaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu kuri iki gicamunsi buragira buti: "Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yihanganishije imiryango y'ababuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaraguru n’Amajyepfo mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127".

"Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa"..

"Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage. Inzego bireba zirakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe".

Ubutubwa bwa Perezida Kagame busoza bugira buti: "Turashimira abaturage bari mu duce twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo tubabungabungire ubuzima”.


Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha imiryango yabuze abayo n'abakomerekeye mu biza byatewe n'imvura nyinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND