Kigali

Mbere yo kujya mu Bubiligi, Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo azafatiramo amashusho ya album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2023 17:23
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukora igitaramo azafatiramo amashusho y’indirimbo zigize album ye nshya, ni mbere y’uko afata urugendo ajya mu Bubiligi aho azataramira abahatuye.



Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze. Uyu muhanzi w’igikundiro cyihariye, yavuze ko iki gitaramo kizaba ku wa 19 Gicurasi 2023 mu Intare Conference Arena.

Ni igitaramo avuga ko kwitabira bisaba kuba ufite 'Invitation' kandi zizahabwa abantu 1000. Ati “Uyu muzingo nzawumurikira mwebwe inshuti zanjye muzaba mwabonetse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, hari ama invitation 1000 gusa.”

Israel Mbonyi avuga ko izi ndirimbo agiye gufatira amashusho zigize album ye ari ‘Ibihimbano by’umwuka byinshi bishya’ Imana yamushyize ku mutima.

Yavuze ko buri wese ushaka kwitabira iki gitaramo ‘Album Pre Launch’, akwiye gushaka uko abona invitation ye hakiri kare.

Ati “Niba wifuza kubana natwe muri iyi ‘Live Recording’ fata iyawe (invitation) vuba kare maze muzaze dutarame.”

Ku wa 3 Mata 2023, Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko ataranzura indirimbo zizaba zigize iyi album, ariko ko mu minsi iri imbere bizaba byasobanutse.

Uyu muhanzi ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa, bizabimburirwa n’igitaramo azakora ku wa 11 Kamena 2023 mu Mujyi wa Brussels. 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki babarizwa muri uyu Mujyi ko yiteguye kubasusurutsa.

Ibi bitaramo byateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bibiligi ihagarariwe na Justin Karezi.

Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w’u Rwanda, nyuma y’uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.

Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n’abandi.

Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y’imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be.

Ni igitaramo cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo album ya kane yise ‘Icyambu’ yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.

Album ye ya kane yise ‘Icyambu’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko ‘ari ubuhamya bw’ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y’Imana.’

Ati “Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa ‘Mbonyicyambu’ Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy’abantu benshi kuri iyi si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…”

Hari kandi album ya gatatu yise ‘Mbwira’ yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise ‘Number One’ yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise ‘Intashyo’ yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.


Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukora igitaramo azafatiramo amashusho ya album ye ya Gatanu


Israel Mbonyi avuga ko ataramenya neza indirimbo zizaba zigize album ye nshya


Israel Mbonyi yatumiye abantu 1000 muri iki gitaramo azakorera mu Intare Conference Arena

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAKUBABARIYE' YA ISRAEL MBONYI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND