Mu Karere ka Rubavu ho mu Murenge wa Rugerero benshi babuze ubuzima harimo umuryango wari ugizwe n'abantu umunani (8), bane (4) muri bo bapfuye bishwe n'inkangu yabagwiriye mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.
Umukuru
w'uyu muryango, Munyarukiko Sumaine yabwiye InyaRwanda ko imvura nyinshi yatangiye kubasenyera
ahagana saa cyenda z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023.
Yagize ati “Ibi
byabaye saa cyenda z'ijoro, barimo ari abantu 8. Ubwo imvura yarwaga rero
umukingo waridutse ukubita inzu barimo ndetse n’iy'umuturanyi nayo ijyana
n'indi bari begeranye.”
Umugabo n'abana
3 bahise bava mu buriri, umudamu n'abana 3 nabo bahita bagwa muri Koma ubu bari
ku bitaro. Kuva nabimenya saa kumi n'imwe maze gusenga ntabwo nigeze nongera
gusubira mu buriri, ubwo turi hano dutegereje gushyingura.”
Sumaire
waganiriye na InyaRwanda yagaragaje ko icyatumye bahura n’ibi byago, ari uburyo
bari batuyemo dore ko bari batuye mu manegeka.
Ati “Icyateye
urupfu rw'aba bantu (bane), aho bari batuye ubutaka bwanyweye amazi, maze urutare
ruramanuka. Muri make ni amazi yabiteye ubutaka bumaze gutema (cyangwa se
gusoma amazi).”
Yasabye ko
umuryango w'abo wahabwa ubutabazi na cyane ko uyu muryango ntabushobozi wari
ufite kandi hari n'abajyanywe kwa muganga badafite uko baritabweho.
Mushiki wa
nyakwigendera, Nyirandeziryayo Cecile na we yatangaje ko ibyabaye bibabaje
yunga mu ry'umukuru w'umuryango nawe asaba ko bahabwa ubufasha mu gihe cya
vuba.
Uretse aha
kandi abantu benshi bakomeje guhungisha imiryango yabo ndetse n'ibyabo dore ko
amazu yarengewe n'amazi arimo gusenyuka nyuma y’uko bayivuyemo. Uyu muryango wari
utuye mu Karere ka Rubavu mu Akagari ka Rusongati.
Mu butumwa,
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yanyujije kuri
konti ya Twitter yavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo,
abakomeretse ndetse n’abasenyewe.”
Kandi “Irakora
ibishoboka byose ngo ubutabazi bw’ibanze bugere ku basizwe iheruheru n’ibi
biza.”
Imibare ya
saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yerekanaga ko
abahitanwe n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru bamaze kuba 115.
Munyarukiko Sumaire, umukuru w’umuryango wapfushije abantu bane, yasabye Leta kubafasha
Ibiza
byibasiye Intara y’Uburengerazuba ndetse n’Intara y’Amajyaruguru
TANGA IGITECYEREZO