Kigali

Hong Kong: Umwana yari atwite abavandimwe be babiri igihe avuka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/05/2023 10:24
0


Umwana muri Hong Kong yavutse atwite impanga, ibintu by’imbonekarimwe mu binyejana by’imyaka.



Ibi bintu byabaye kuri uyu mwana, ubwo yavukaga nawe atwite abana babiri, babyita ‘Fetus-in-fetu’, ibintu by’agatangaza bidakunze kuboneka, ngo byibuze bibaho ku rubyaro rumwe mu mbyaro 500,000. Ikibitera nacyo kikaba kitaramenyekana.

Nk'uko bitangazwa na Usadailybrief ducyesha iyi nkuru, umuganga witwa Dr. Draion Burch, yagize ti: “Ibintu by’amayobera biba byihuse, ikihuse ni ugutwita kwabayeho tutigeze dusobanukirwa”.


Abaganga bita kuri uyu mwana batangaje ko aba bana babiri basanzwe mu nda y’uyu mwana, ari abavandimwe be babiri b’impanga basigaye mu gihe cyo gutwita.

Undi muganga witwa Dr. Yu Kai-man, umubyaza ku bitaro by’umwamikazi Elizabeth biri muri Hong Kong, yavuze ko umwana akekwaho kuba afite icyitwa ‘Tumor’ cg ‘teratoma’, ibitangazwa na none n’ikigo gishinzwe ubuzima ku isi (World Health Organization).

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko nawe yakomeje kumva uburemere budasanzwe atwite uwo mwana, ariko kubera ko abaganga babonaga umwana umwe, ntibabashaga gusobanukirwa aho ubwo buremere burimo guturuka.

Nyuma umwana baje kumubaga ubwo yari agize ibyumweru bitatu, abaganga baza gusanga abana babiri hagati y’ibihaha n’impyiko bye.

Umwana umwe basanze apima amagarama 9.3, naho undi bamusangana amagarama 14.2. bavuga ko babarirwa hagati y’ibyumweru 8 n’ 10.

Umwana kubera yari muto cyane kuba yatwita abandi, abashakashatsi batangaje ko yagombaga kuvukana n’abandi babiri bakaba batatu. Ariko biza kurangira babiri bigiriye mu mubiri w’umwe.

Abo bana bandi bagaragara nk'aho ari bazima ndetse bagikomeza no gushaka gukura, ariko ikibazo ni uko badashobora gukurira neza mu mubiri w’uwo mwana muto nk'uko Dr Burch abitangaza.

Dr. Burch akomeza avuga ko bakeneye nyababyeyi bisanzuyemo kugira ngo bakomeze bakure.

Dr. Burch akomeza kandi avuga ko ibikunze kubaho cyane mu gutwita impanga, ari igihe umwe mu mpanga amirwa akabura, igihe yinjiye mu mubiri w’uwundi. Ati: “Iyo urimo kubyaza ukabona indi nyababyeyi, uhita umenya ko bakagombye kuba bavutse ari impanga”.

‘Fetus-in-fetu’ bimaze gutangazwa inshuro zigera kuri 200 mu buvuzi. Muri 2006, umudogiteri muri Pakistan yatangaje ko yakuye abana babiri mu mwana w’umukobwa wari umaze ukwezi avutse witwa Nazia.

Nk'uko tubikesha NBC News, muri 2011, umwana w’umuhungu w’imyaka 18 nawe yakuwemo abana babiri bari baramusigayemo, abazwe. Nkuko tubikesha The Seattle Post-Intelligencer.


UMWANDITSI: NIGABE Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND