Kigali

Ibitaramo bya Seka Live bigiye kongera kuba mu isura nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2023 10:03
0


Sosiyete ya Arthur Nation yatangaje ko igiye kongera guhuriza hamwe abanyarwenya bo mu Rwanda n’abo mu mahanga binyuze mu bitaramo bisusurutsa ibihumbi n’ibihumbi by’abakunzi b’urwenya bizwi nka ‘Seka Live’.



Ivuga ko ku wa Gatanu w’iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2023, ari bwo bazatangaza mu buryo burambuye umunyarwenya Mukuru uzataramira Abanyarwanda mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be, kizaba ku wa 28 Gicurasi 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Nkuris Arthur utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko buri gitaramo cya Seka Live kizajya kiba cyahariwe umunyarwenya umwe ariko afite abandi bamugaragiye bazafatanya n’abo gususurutsa abantu, ariko ariwe kitiriwe.

Ati “Turashaka ko ibi bitaramo biba urubuga rwihariye ku banyarwenya, ku buryo tuzajya dutegura igitaramo tukakitirira umunyarwenya runaka yaba uwo mu Rwanda cyangwa se mu mahanga twahisemo, akaba ariwe munyarwenya mukuru agakora ibizwi nka ‘On man Show’ ariko afite abanyarwenya bamugaragiye.”

Nkusi yavuze ko izi mpinduka muri ibi bitaramo zigamije gukomeza gushyigikira no guteza imbere abanyarwenya. Yatanze urugero avuga ko ubwo bateguraga igitaramo cyahariwe n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick cyabahaye ishusho y’uko abanyarwenya bakeneye gukora ibitaramo byabo bwite.

Ibi bitaramo bigiye kuba nyuma y’amezi ane yari ashize bitaba. Igitaramo giheruka cyabaye ku wa 3 Ukuboza 2022, icyo gihe cyari cyahariwe umunyarwenya ‘Atome’, ariko cyagaragayemo n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center. Icyo gihe abanyarwenya barimo nka Patrick Salvador, Loyiso Gola, Fally Merci n’abandi batembagaje abantu.

Mu 2022, Nkusi Arthur yabwiye InyaRwanda ko mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere bashaka ko ibitaramo bya Seka Live 'biba urubuga ruhuriza hamwe abanyarwenya, yaba abo uzi n'abo utazi kugirango ubamenye'.

Icyo gihe yavuze ko gutegura ibi bitaramo ahanini byaturutse ku bitaramo bajyaga bakora badahozaho, biyemeza noneho gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi mu rwego rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi.

Nkusi yavuze ko mu gihe ibi bitaramo bimaze biba, byatinyuye benshi kandi bigaragaza imbaraga buri munyarwenya afite. 

Ati "Buri munyarwenya abona imbaraga ze akaba arizo akoresha. Navuga ko Seka Live ari imwe mu bitaramo byamaze guha abanyarwenya batandukanye uburyo bwo kwigaragaza cyangwa se kwisobanukirwa."

Ibi bitaramo bya Seka Live bigiye kongera kuba mu gitaramo kizaba ku wa 28 Gicurasi 2023 

Umunyarwenya Patrick Salvador yasigiye ibyishimo abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 3 Ukuboza 2022 

Umunyarwenya Fally Merci amaze imyaka ibiri atangije ibitaramo by’urwenya yise ‘Gen-Z’, kandi ni umwe mu bagaragara muri Seka Live 


Umunyarwenya Patrick Rusine yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Seka Live yari yahariwe

 

Umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y’igihe kinini 

Ibi bitaramo bihuriza hamwe abakunzi b’urwenya mu ngeri zinyuranye z’ubuzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND