Kigali

Iburengerazuba: Abantu 95 bishwe n'imvura

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/05/2023 8:14
2


Abantu 95 ni bo bimaze kumenyekana ko bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye mu ntara y'Iburengerazuba.



Nk'uko Umuyobozi w'iyi ntara y'uburengerazuba, François Habitegeko yabyutse abitangariza Radio Rwanda, iyi mvura yaguye ijoro ryose yibasira cyane uturere twa Karongi, Rubavu, Nyabihu, Ngorero na Rutsiro.

Yatangaje kandi ko bari gutanga ubutabazi bw'ibanze ku baturage, naho abamaze kubarurwa ko bitabye Imana ni 95.

Amashusho mato ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uko ibintu bimeze muri iyi Ntara y'Iburengerazuba, imihanda yarengewe, imivu iri gutemba ndetse n'ibiti byagiye birimbuka bikagwa mu muhanda.

Ibi bibaye nyuma y'uko ku munsi w'ejo Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, gitangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi hateganyijwe imvura nyinshi isanzwe igwa muri uku kwezi.

Imibare y'agateganyo y'abahitanwe n'ibiza ikomeje kuzamuka. Kugeza ubu abamaze kumenyekana bishwe n'iyi mvura ni 104 barimo 90 bo mu Ntara y'Iburengerazuba na 14 bo mu Ntara y'Amajyaruguru. Byatangajwe n'ubuyobozi bw'izi ntara.


Imvura yaguye mu ijoro ryacyeye yishwe abantu bagera kuri 69






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayishimiye eric1 year ago
    nimwihagane kuko iyimvura haribinu byishi ikwajyiza natwe mukare karwamagana imezenabi
  • Muhawenimanafrancoise 1 year ago
    RIP Imana yakire mu bayo izi nzirakarengane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND