RFL
Kigali

Paris Saint-Germain yahagaritse Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/05/2023 21:29
0


Ikipe ya Paris Saint-Germain ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa, yahagaritse Lionel Messi ndetse inamuca amafaranga nyuma y'uko afashe urugendo agasiba imyitozo atasabye uruhushya.



Uyu mukinnyi w'imyaka 35 yakoze ibi nyuma y'uko ikipe ye itsinzwe na FC Lorient ibitego 3-1 ku Cyumweru, yafashe urugendo yerekeza muri Saudi Arabia kandi adasabye uruhushya umutoza we Christopher Galtier arangije asiba n'imyitozo yo ku munsi w'ejo. 

Mu minsi yashize byagiye bivugwa cyane ko uyu mukinnyi ashobora kujya gukina muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hilal ikamuha amafaranga akubye 2 aya Cristiano Ronaldo, ariko nubwo ku munsi w'ejo yerekeje muri iki gihugu ntabwo ari cyo cyari kimujyane.

Nk'uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Lionel Messi yari agiye muri Saudi Arabia kubera ko yamamaza ubukerarugendo bwo muri iki gihugu.

Yasinyanye amasezerano na "Visit Saudi Arabia", ikigo gifite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo muri Saudi Arabia.

Ku cyumweru nijoro Lionel Messi yashyize ubutumwa kuri Instagram ye bwamamariza ubukerarugendo bwo muri Saudi Arabia. Yanditseho ati "Ninde wari waratekereje ko muri Saudi Arabia hari ibimera byinshi? Nkunda gusura ahantu ntari niteze igihe cyose mbishoboye".

Paris Saint-Germain yafatiye ibihano Lionel Messi byo kumuhagarika ibyumweru 2 ndetse bakamuca n'amafaranga, gusa ntabwo iyi kipe irabitangaza mu buryo bweruye.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukinnyi ari mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe bitewe n'uko amasezerano ye agiye kurangira kandi bikaba bivugwa ko atazayongera.


Lionel Messi yamaze guhagarikwa na Paris Saint-Germain ibyumweru 2 adakina 


Messi ntabanye neza na PSG muri iyi minsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND