Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yashinje abakinnyi be kwitsindisha no kugurisha imikino bityo akaba yarafashe umwanzuro w’uko bamwe muri bo azabirukana.
Ibi
yabigarutseho mu kiganiro ‘Rirarashe’ cya Radio/Tv1 cyo kuri uyu wa Kabiri
tariki 2 Gicurasi 2023.
Muri iki
kiganiro, KNC yatangiye avuga ko yumvise umunyamakuru wavuze ko ikipe ye
itagihemba ariko arangije yibaza impamvu abanyamakuru batajya bavuga ko ikipe
ye ariyo itanga agahimbazamushyi kenshi mu Rwanda kandi akaba ari nayo igatangira
ku kibuga.
Perezida wa
Gasogi United yakomeje asobanura impamvu ikipe ye itagihemba ndetse anavuga ko hari
abakinnyi bagiye kwirukana kubera kwishora mu 'mwanda' wo kwitsindisha no gutanga
amanota.
Yagize ati
"Hanyuma rero haduka umuco mubi twebwe tugomba kwamagana, bakunzi ba
Gasogi United muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo
kwishyira mu mwanda wo kujya gutanga imikino no kuyigurisha".
Yakomeje
agaruka ku byabereye ku mukino bahuriyemo na Etincelles. Ati “Mwabonye ibyabaye
ku mukino wa Etincelles, mwarabibonye ku buryo umuntu arekura ibitego 4 mu
minota 10 kugira ngo umuntu agere ku mwanda we.”
KNC
yanakomoje ku mukino wa Rayon Sports. Ati “Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon
Sports, abantu bamwe bigwisha nkaho ari ibishashi bajugunye.”
“Abandi mubona ukuntu bikoresha ‘Comedy’ batanga ibitego bidasobanutse. Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro umuntu ahiga undi kugira ngo penariti iboneke. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira agacunga bagenzi bazamutse akanyuzamo umupira hagati.”
“Mwabonye ibyabaye
ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe umuntu abibona ariko wenda agaceceka
akavuga ati wenda amakuru nayabuze ariko ndabona harimo ikintu.”
KNC yavuze ko ari umuntu ubabara kandi akanishima, avuga ko yiteguye kubahana kandi bazicuza.
Ati “Njyewe Kakooza Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi United ntabwo
nkora nkabandi bantu wenda runaka, ndababara kandi nkanishima. Ibyo byarabaye
mbwira abakinnyi banjye n’abatoza nti ‘icyo mukunda ndakibona ariko muri mwe nzi
amakuru yanyu, ngiye kubahana ubwanyu ku buryo muzicuza mukavuga muti tugiye
kwiyunga nawe.”
Mu bindi,
KNC yashimye umukinnyi wa Gasogi United, Kevin Ishimwe wakoze akazi gakomeye n’ubwo
atigeze abivugaho birambuye.
Yanavuze ko aka gahinda akamaranye iminsi bitewe n’ukuntu abantu bashobora gukinira muri Miliyoni 17 Frw za buri kwezi atakaza.
KNC yashinje abakinnyi ba Gasogi United kudatanga umusaruro baba bitezweho
TANGA IGITECYEREZO