Bakwiye icyubahiro no kwitabwaho! Menya uko wakwita ku mubyeyi urwaye

Ubuzima - 02/05/2023 10:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Bakwiye icyubahiro no kwitabwaho! Menya uko wakwita ku mubyeyi urwaye

Ababyeyi ni ipfundo ry’umuryango ndetse bari mu bintu by’agaciro umuntu wese aba afite. Bakwiye icyubahiro, kwitabwaho, ariko menya uko waguyaguya umubyeyi wawe urwaye cyangwa umubyeyi ukurera.

Ababyeyi uko bakura bagenda basaza ariko kandi n’ibitekerezo byabo byiyongera, bityo no guhangayika kukaba kwinshi. Akenshi bakunze no kurwara bitewe no gutekereza cyane cyangwa guhangayikira ahazaza h’abana babo.

Kuba umubyeyi yahumurizwa n'abana be, byatuma akira atabonye imiti. Igihe umubyeyi wawe atameze neza cyangwa arwaye, menya ko n'umukorera ibi azamera neza.

1.     Musure: Ababyeyi hari ubwo bakumbura abana babo bakaba bakwiyumva nabi cyangwa bakumva barwaye, bityo bakaba bagukeneye hafi yabo. Ababyeyi nibo bantu bakunda abana babo ku buryo banabitangira.

Igihe umuvugishije ukumva atameze neza, gerageza umugereho umusure akubone, umukorere ibyo akunda azahita yoroherwa, cyangwa umuganirize kandi wirinde kumuhahamura umubwira bimwe mu bibazo waba ufite ahubwo umuhe icyizere kugeza ameze neza.

2.     Gerageza aseke: Akenshi ibyishimo by’ababyeyi byiyongera bitewe n’ibyishimo by’abana. Guseka ni kimwe mu bintu bituma umuntu akira zimwe mu ndwara zirimo agahinda gakabije no kwiyanga.

Igihe ugize amahirwe yo kumugeraho arwaye, mubwire inkuru zijyanye no kwishima, umuhe icyizere cy’ubuzima, umuganirize ibyiza wagezeho wirinde kumubwira bimwe bikuraza ijoro byakunaniye ugihangana nabyo.

3.     Muhobere kenshi umubwire ko umukunda: Urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana ruba ruhari nubwo batabibwirana, ariko iyo umwe afashe iya mbere akabwira undi ko amukunda biba ibyishimo ku mpande zombi.

Akenshi iyo umubyeyi arwaye atekereza ko agomba gukomera ku bw’umwana we, ndetse akumva ko agomba gukira kubera inshingano zo kurera afite. Ikindi gitangaje n'iyo wakuze, aba yumva agifite inshingano yo kukurera, ibyo bikagaragaza isano idasanzwe iri hagati y’umwana n’umubyeyi.

Kumubwira ko uhari ku bwe, kumuhobera ukamubwira ko umukunda bishyigikira igitekerezo cye cyo gukomera ku bwawe cyangwa ku bw’abana be, bityo agakira vuba akongera akumva atakirwaye.

4.     Murwaze: Akenshi abana bakunze kujya kure y'ababyeyi kubera ubuzima cyangwa baragiye gushakisha. Iyo arwaye akitabwaho n’abaturanyi cyangwa abantu b’ahandi, bituma yumva ko wamutaye cyangwa wakuze urukundo umukunda rugashira.

Igihe umubyeyi wawe yagize ikibazo akarwara, gerageza abe ari wowe umurwaza, maze ajye akubona kugeza igihe akiriye.

Niba bitakunda bitewe n’impamvu zitandukanye, gerageza akanya kose ubonye umuhamagare wumve ko ari gukira umenye n’uburyo ari kwitabwaho.

5.    Girana nawe ibihe bidasanzwe niyoroherwa: Benshi bakunze gufata ababyeyi babo bakabasohokana ahantu heza cyangwa n'iyo haba hasanzwe ariko bagatemberana.

Ubwo ni uburyo budasanzwe bwo kurema ubushuti bukomeye, ndetse no kongera urukundo hagati yanyu, kandi iyo akirwaye ahita akira vuba kubera kunezerwa.


Hari ubwo barwara kubera bakumbuye abana bao, niyo mpamvu kubageraho bituma bakira


Murwaze kandi umube hafi umuganiriza kugeza yorohewe cyangwa akize


Mujyanire indabo cyangwa se umubwire ko umukunda burya biramukiza cyangwa mu burwayi bwe akaba yishimye


Barahangayika burya iyo bakumbuye abo babyaye cyangwa abo bareze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...