Kigali

Umumotari mu muziki! Ubuhamya bubabaje bwa Niyo Claude utwara abantu kuri moto-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/05/2023 11:20
0


Umumotari witwa Claude yakuriye mu buzima bubabaje, akurira mu muryango utamukunda, nyuma aza kwirukanwa nk’utagira umuryango, ariko yaje guhinduka umunyempano zitandukanye binyuze mu buhamya bwe bubabaje.



Claude umumotari wo mu mujyi wa Kigali yagarutse ku buzima yanyuzemo buhora bumusharirira, akomoza ku buzima yaje kugira nyuma yuko yirukanwe n’ababyeyi be mu cyaro akaza mu mu mujyi, nubwo naho atahise ahagirira ubuzima bwiza.

Niyo Claude ukomoka mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Intara y’Amajyepfo, yakuriye mu muryango batavuga rumwe, aho yaje kwirukanwa n’ababyeyi be bamuziza ko ari inshuti ya nyirakuru ubyara se ndetse ko bahuza.

Ubwo Claude yirukanwaga, yerekeje iya Kigali aho murumuna we yari atuye, ariko ikibabaje ni uko nawe yamwirukanye. 

Ubwo umuvandimwe yamwirukanaga, yagiye gushaka akazi ko mu rugo, ahura n’ikibazo cyo gucumbikirwa n’umusore w’umutinganyi, akajya amusaba ko baryamana umusore abyanze nabwo arirukanwa.

Niyo Claude bimaze kumuyobera ashobewe, yerekeje kwa nyirarume wari utuye i Remera aramucumbikira. Ni bwo yaje gushaka ibyangombwa bimwerera gutwara moto, aza kubibona atangira gutwara no kwibeshaho byoroheje.


Akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto

Uyu musore ubarizwa mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, avuga ko yakundaga kuririmba ariko atazi ko nabyo biri mu mpano afite zidasanzwe. Ubwo yaje kugana muri sitidiyo, akoze indirimbo ikundwa na benshi ndetse asanga iyo mpano nayo yayikoresha.

Avuga ko akiri muto yaririmbaga mu ma korari ariko bikarangirira aho, nyuma akaza kumenya ko burya nabyo abishoboye. Ubwo yari akimenya ko azi kuririmba, yegereye abakinnyi ba filime aho yaje gukina asanga burya nabyo arabishoboye.

Yagize ati “Nari nsanzwe ndirimba ku ishuri nyobora na korari zo mu kigo, ariko ubu mbona ari impano ikomeye mfite”. Akomeza avuga ati “Naje kubona amafaranga ngiye muri studio nsanga mbizi cyane”.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko izo mpano zose atari yarigeze amenya ko azifite, ndetse ko yazikora neza. Yavuze ko yaje gukina muri filime ikundwa na benshi, iyo akaba ari “Impanga Series”.

Uyu musore wanyuze mu bigeragezo bingana gutya, ubu aritunze ndetse ni umumotari mu mujyi wa Kigali ushobora kwiha icyo akeneye nubwo hari byinshi yifuza kugeraho birimo no gushaka uko yazamura izo mpano zose yasanze afite.

Niyo Claude ashimira umuntu wese wamubaye hafi mu gihe yari muri ibyo bihe bikomeye, akaba asaba abantu gushyigikira ibihangano bye, ndetse akagira inama abamotari bagenzi be kwigirira icyizere kandi bakubaka ahazaza habo heza, dore ko hari mu biganza byabo.

Niyo yaje kubona perime none ubu ni umumotari mu mujyi wa Kigali


Ashima Imana ko yaciye inzira akava mu buzima bubi yakuriyemo, ndetse akababazwa bikabije


Claude azi gutwara moto, kuririmba, gukina filime kandi yaje kuvamo umuntu witunze 

Claude ubu abarizwa mu Karere Gasabo, umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya


Aarashima Imana yamuhinduriye amateka, ubu akaba yitunze binyuze mu myuga akora irimo ubuhanzi, sinema no gutwara abanu kuri moto

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA NIYO CLAUDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND