RFL
Kigali

Ella winjiye mu muziki wa Gospel afite indoto zo kuba umuhanzi ku rwego rw’isi n'umushoramari ukomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/05/2023 10:14
0


Ella ni izina rishya mu matwi y'abakunzi b'umuziki nyarwanda, gusa ni izina ryo kwitega bitewe n'impano ikomeye afite. Yinjijwe mu muziki n'indirimbo "Warankijije" yashibutse ku buhamya bwe.



Ella Stella Kacukuzi niyo mazina ye asanzwe, gusa yahisemo gukoresha Ella mu ruhando rw'umuziki. Ni umukobwa uri kuminuza mu bijyanye n'ubukerarugendo (Travel and Tourism Management), akaba asengera muri Sons of Korah Ministries [Bene Korah].

"Warankijije" ni yo ndirimbo ya mbere ya Ella, ikaba yaragizwemo urahare n'abanyamuziki b'abahanga basanzwe bafasha ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko yamuhenze cyane bitewe n'uko yayikoze mu buryo bugezweho bwa Live Recording.

Uyu muhanzikazi wo kwitega muri Gospel, yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, ariko ubu ni bwo atangiye gushyira hanze indirimo ze bwite. Ni urugendo yifuza gukomeza mu buzima bwe bwose aho arangamiye "kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo".

Ella Stella atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba avuka mu muryango w'abantu bakunda umuziki by'umwihariko umubyeyi we. Avuga ko yakundishijwe umuziki na Se kuko aho umubyeyi we yabaga ari hose habaga hari kuvuga indirimbo.

Icyakora avuga ko byamugora kuvuga umuhanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki kuko "hari benshi ndeberaho bitewe na style [ubwoko bw'umuziki] cyangwa ibyo nshaka kumenya mu byerekeye imiririmbire cyangwa icyo ari cyo cyose mu muziki".

Aganira na inyaRwanda, Ella yavuze ko "Warankijije" ari yo ndirimbo ye ya mbere muri nyinshi ziri inyuma. Yahishuye ibihe yari arimo ubwo yayandikaga, avuga ko ari inkuru mpamo. Ati " 'Warankijije' harimo ubuhamya bwanje bw'uko Imana yankijije uburwayi".

Ella wabwiye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ko hari izindi ndirimbo ziri kuza inyuma ya "Warankijije", avuze ibi, nyuma y'uko iyi ndirimbo ye yakiriwe neza cyane, benshi bakamusaba gukora n'izindi. "Ni nziza cyane", "Yankoze ku mutima", ni ko bamwe bamubwiye.

Ella ni muntu ki mu buzima busanzwe?


Mu buzima butari umuziki, Ella ni umunyeshuri, akaba anafitiye urukundo rwinshi ibijyanye n'Imideli (Imyambarire no kurimba). Avuga ko abikurikiranira hafi cyane. Yifuza kuzashinga kompanyi icuruza imibavu (Parfum), akambika n'abantu "kuko nkunda kubona abantu basa neza banahumura".

Uyu muhanzikazi wakiranywe yombi mu muziki usingiza Imana nk'uko bigaragara mu bitekerezo biri ku ndirimbo ye kuri Youtube, yabwiye inyaRwanda.com indoto afite mu muziki yinjiyemo. Ati "Indoto zanjye ni ukuba umuhanzi ku rwego rw’isi nkanaba umushoramari (Business woman)".

Avuga ko mu myaka 5 iri imbere yifuza kuzaba ageze kure mu muziki we aho azaba afite imizingo y'indirimbo. Ati "Mu myaka itanu ndifuza kuzaba mpagaze neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Imana nibinshoboza naba mfite Albums maze gukora Concert n'ama Tours".


"Amashimwe ni ayawe ibihe byose, warankijije sinzasubirayo" Ella mu ndirimbo ye ya mbere


Umunyempano Ella yifuza kuba umuhanzikazi uri ku rwego rw'Isi mu muziki wa Gospel


Ella Stella avuga ko akunda kubona abantu bambaye neza kandi bahumura


Mu myaka 5 iri imbere yifuza kuzaba yarakoze ibitaramo byinshi na za Album ndetse afite na kompanyi ikomeye yambika abantu ikanacuruza imibavu

REBA HANO INDIRIMBO "WARANKIJIJE" YA ELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND