RFL
Kigali

UCL: Inzovu z’ingore nazo zahanuwe hutihuti mu giti na Wolfsburg

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/05/2023 1:12
0


Ikipe ya Arsenal y’abagore kuri uyu wa mbere yari yakiriye ikipe ya Wolfsburg womens. Ibyabaye kuri Arsenal ni agahumamunwa kuko yari yizeye ko iza gukomeza ku mukino wa nyuma.



Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije mu gihugu cy’u Budage ibitego bibiri kuri bibiri. 

Ibi byatumye abakinnyi ba Arsenal bataha bakubita agatoki ku kandi ko ikipe ya Wolfsburg bazayisezerera mu mukino wo kwishyura.

Ibyo abakinnyi n’abafana ba Arsenal batekerezaga siko byagenze kuko Wolfsburg byarangiye itsinze Arsenal ibitego bitatu kuri bibiri. Ibi byatumye Arsenal isezererwa na Wolfsburg ku giteranyo cy’ibitego bitanu kuri bine.

Wolfsburg yasezereye Arsenal 

Uyu mukino, wabereye kuri stade ya Emirates stadium. Wasifuwe na Lina Lehtovaara. Watangiye abakobwa ba Arsenal bafite ishyaka ridasanzwe. Ku munota wa 11 wonyine, inkumi yitwa Stina Blackstenius yari yamaze gutsindira Arsenal igitego cya mbere.

Jill Roord yaje kwishyurira ikipe ya Wolfsburg ku munota wa 42 maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe kuri kimwe. Ku munota wa 58, Alexandra Popp yatsindiye Wolfsburg igitego cya kabiri.

Beattie yaje kwishyurira Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 75 maze amakipe yombi aba anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Arsenal na Wolfsburg 

Ni gutya umukino waje kurangira amakipe yombi anganya igiteranyo cy’ibitego bine kuri bine. 

Ibi byatumye hitabazwa iminota 30 izwi nka prorongation. Ku munota w’119 Pauline Bremer yatsindiye Wolfsburg igitego cya gatatu muri uwo mukino maze aba ari nawe ushyira akadomo ku rugendo rwa Arsenal.

Ikipe ya Wolfsburg isanze ikipe ya FC Barcelona ku mukino wa nyuma. Barcelona yabigezeho nyuma yo gusezerera Chelsea nayo yo mu Bwongereza. 

Bivuze ko amakipe yo mu gihugu cyavumbuye umupira w’amaguru, nta n’imwe ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma muri UEFA Womens Champions League.

Byasabye iminota 30 y'inyongera 

Inzovu z'ingore nazo hahanuwe mu giti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND