Kigali

Papa Sava yihanganishije Clapton na Bamenya nyuma y'uko abahigitse muri The Choice Awards-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2023 17:02
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina anyuranye arimo Papa Sava, yabwiye bagenzi be Clapton na Bamenya bari bahataniye igihembo muri The Choice Awards gukomera, kuko nawe bari bamaze igihe bamuhigika.



Nyuma yo kwegukana igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa Filime [Best Actor of the year] mu bihembo The Choice Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, Niyitegaka [Papa Sava] yavuze ko anezerewe ariko kandi yihanganisha bagenzi be batabashije kugira aya mahirwe.

Uyu munyarwenya wabiciye bigacika yateruye ijambo rye yisunze iryavuzwe n'umuraperi Calvin Cordozar Broadus [Snoop Dogg] wigeze gutangira imbwirwaruhame ye abanza kwishimira, avuga ko iki gikombe agicyesha kuba yarakoze cyane.

Niyitegeka yashimye abamufasha umunsi ku munsi mu rugendo rwe rwa filime, cyane cyane abo bahuriye muri filime Papa Sava itambuka kuri Youtube ndetse na Seburikoko imaze imyaka irindwi itambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Yihanganishije Mugisha Emmanuel [Clapton] amubwira ko kuba amuhigitse kuri iyi nshuro biteye ishema kuri we kuko nawe umwaka ushize yatwaye igikombe nk'iki. Ati "Kibonke yihangane ubushize yaragitwaye [Umwaka ushize]." Yanavuze ko na Bamenya aherutse gutwara igikombe 'Cya ‘Best Creator Award’ mu bihembo bya Rwanda International Movie Award.”

Ati 'Turasangira, twese ko turi ab'umukire umwe reka nanjye nyikubite mu kabati babibone."

Mu 2015, nibwo ‘Papa Sava’ yinjiye mu rugendo rwo gukina filime nyuma yo gutanga ibaruwa asezera akazi ko kuba umwalimu.

Muri Nyakanga  2021, yabwiye BBC ati “Ntanga ibaruwa isezera abantu baravuze bati 'wa muntu we abantu bararangiza ari benshi bakabura akazi, wowe ufite akazi ka leta none uragasezeye?', bati 'ubanza warasaze'”

"Ndavuga nti 'reka njye gusarira hanze aho kuzasarira mu ishuri'. Ngenda uko, ni uko." 

Nyuma yo kwegukana igikombe, Papa Sava yishimiye avuga ko yashyize itafari rye ku rugendo rwa cinema mu Rwanda


Papa Sava yihanganishije Clapton amubwira ko amutwaye igikombe yari yegukanye umwaka ushize-Aha bari kumwe na Angel wo mu itsinda Angel na Pamella 

Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ari kumwe na 'Nyambo' uzwi muri filime nka 'The Messege' wegukanye igikombe cy'umukinnyikazi wa filime w'umwaka [Best Actress of the year] 

Umusizi Rumaga Junior yashimye Papa wahigitse bagenzi be akegukana igikombe cya 'Best Actor of the year' 

Uhereye ibumoso: Phiona uzwi muri filime Indoto, Aisha Inkindi ndetse na Benimana Ramadhan [Bamenya] utabashije kwitwara neza muri ibi bihembo

REBA HANO UKO IBYAMAMARE BYASERUTSE MURI IBI BIRORI

">

REBA HANO AGACE GASHYA KA FILIME 'PAPA SAVA' YA NITEGEKA GRATIEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND