Kigali

Minisiteri y’Urubyiruko yavuze ku mishinga iri gutegura izafasha urubyiruko n’abahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2023 14:32
0


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait, yatangaje ko iyi Minisiteri ishyize imbere gukora ibishoboka byose urubyiruko rugahorana ibyishimo, kandi abahanzi bakagira uruhare mu guhanga akazi bikagera no ku rubyiruko muri rusange.



Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Awards wabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu.

Ni ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bitanzwe. Hagamijwe gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'abahanzi mu ngeri zinyuranye, bashimirwa ibikorwa byiza baba barakoze. Abahawe ibihembo ni abahize abandi mu bikorwa mu mwaka wa 2022.

Mu ijambo ye, Busabizwa yashimye Isibo Tv ku bwo gutegura ibi bihembo bihuriza hamwe cyane cyane urubyiruko, ashima ababitwaye nk'umusaruro w'ibyo bakoze.

Yavuze ko udashobora gushimirwa igihe utakoze, ariko kandi abatatwaye ibihembo byabateye imbaraga zo gukora cyane kugirango n’abo umwaka utaha bazashimirwe.

Avuga ati "Buriya igihembo ntabwo cyizana, ababonye ibihembo (Award) n'uko babikoreye. Barabikoreye kandi ni imbaraga kuri bo, ndetse n'imbaraga ku bandi, kuko ubu nabo bagiye gukora kugirango umwaka utaha, aho tuzasubira guhurira nabo babe bahembwa."

Uyu muyobozi yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko yishimira ibimaze gukorwa mu Inganda Ndangamuco, asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugirango 'turusheho kubiteza imbere ndetse duhange imirimo duhe urubyiruko akazi'.

Busabizwa yavuze ko muri Minisiteri y'Urubyiruko bafite imishinga myinshi yo gukoraho ijyanye no gutuma urubyiruko rugira ubuzima bwiza kandi bakiteza imbere, asaba buri wese kuzagira uruhare muri izi gahunda'.

Yanasabye ibitekerezo abahanzi kuri gahunda ijyanye no guhanga imirimo urubyiruko rukisangamo.

Ati “Rwose turahari, dufite imishinga myinshi, turifuza y'uko mutugana ariko natwe tugira kugira uko dushoboye kose kugirango tubagezeho iyo mishinga dufite kugirango mwisangemo, namwe muzitange, muze tubiganireho tubateze imbere, duhange imirimo ndetse mukomeze guha imirimo urubyiruko."

Yavuze ko bashyigikiye imyidagaduro, kandi nka Minisiteri barifuza gukorana na buri wese uri muri iyi ngeri y'ubuhanzi kugirango 'dukomeze gushimisha urubyiruko'.

Busabizwa avuga ko 'urubyiruko rugomba kwishima', agasaba imbaraga za buri wese mu guteza imbere imyidagaduro binyuze mu bitaramo n'ibindi.

Ati "Duteze imbere imyidagaduro, duteze imbere ibitaramo, muze dufatanye turebe ukuntu twarushaho gushimisha urubyiruko rwacu."

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe Leta iri kureba uko yakomeza guteza imbere imyidagaduro, urubyiruko rusabwa gukomeza kurangwa n'indangagaciro, kandi 'bakabungabunga ubuzima bwabo' birinda ibyonona ubuzima bwabo. 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait yasabye abafite imishinga myiza yabateza imbere ikanateza imbere urubyiruko kubagana 

Busabizwa yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo, avuga ko ababyegukanye babikoreye


Busabizwa avuga ko bafite gahunda yo gukora uko bashoboye urubyiruko rukiteza imbere


Busabizwa Parfait niwe washyikirije Bruce Melodie igihembo cya ‘Best Male Artist of the year’

KANDA HANO UREBE UKO IBYAMAMARE BYATAMBUTSE KU ITAPI ITUKURA

">


Kanda hanourebe amafoto menshi yaranze itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND