Ngendahayo Jérémie wakinnye ku giti cye ni we wegukanye isiganwa rya Race to Remember, rigamije kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabire Diane aba uwa mbere mu bagore.
Iri
siganwa ngarukamwaka ryabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Mata, risozwa ku
mugoroba. Ni isiganwa ryabaye mu byiciro 4 harimo Abasheshakanguhe, Abana
bakiri bato, Ingimbi n'Abangavu, ndetse n'Abakinnyi bakuru. Aba bose bakoze
intera ya kirometero 3.9, ariko bakazenguruka inshuro zitandukanye bigendanye n’imyaka.
Duhere mu Ngimbi n'Abangavu, Nizeyimana Fiacre ukinira Nyabihu Cycling Club, niwe
wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe iminota 20 n'amasegonda 43, akurikirwa na
Ntirenganya Moses, Byusa Pacifique aba uwa gatatu bose banganya ibihe n'uwa
mbere.
Nizeyimana Fiacre niwe wabaye uwa mbere mu ngimbi
Mu
Bangavu, Iragena Charlotte ukinira Bugesera Cycling Club yabaye uwa mbere
akoresheje isaha imwe, iminota 37 n'amasegonda 50, akurikirwa na Byukusenge
Marthe na Mutoni Sandrine bose bakinana muri Bugesera Cycling Club.
Ingabire Diane wabaye uwa mbere mu bagore
Nyuma
y'aba bakinnyi bakiri bato hahise hakurikiraho, abantu bosea bari bategeje abakinnyi bakuru aho bagombaga kuzengura kirometeri 3 na metero 900,
bakazenguruka inshuro 30 zingana na Kirometeri 117. Ku ruhande rw'abakinnyi
bakuru harimo ibihembo bigera kuri 5 byatangiwe mu muhanda, bigendanye n'intego
zashyizweho.
Ngendahayo Jérémie yaje kugera ku murongo ari uwa mbere, akoresheje isaha imwe iminota 44 n'amasegonda 57, akurikirwa na Muhoza Eric ukinira Bike Ain wabaye uwa kabiri, Tuyizere Etienne ukinira Benediction Club aba uwa gatatu bose banganya ibihe.
Ngendahayo
Jérémie yakinnyi nk'umukinnye umwe ku giti cye kuko amaze iminsi nta nkipe
afite, gusa akaba anyuzamo agakora imyitozo mu ikipe ya May Star.
Aganira
n'itangazamakuru, Ngendahayo yavuzeko iri siganwa yari aryiteguye cyane. Yagize
ati "Byanshimishije cyane, naherukaga gutsinda nkiri mu bakinnyi bato, ubu
aha niho ha mbere mbaye uwa mbere mu bakuru. Nari niyizeye kuko na Perezida
nari naramubwiye ko nzaba uwa mbere. Nari mfite imyitozo ihagihe cyane ndetse
n'icyizere cy'uko nzaba uwa mbere".
Kugeza
ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda
(FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze
kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bakinnyi bakiri bato mu bakobwa, Iragena niwe wabaye uwa mbere
Niyotwizera Lambert niwe wabaye uwa mbere mu bana bakiri bato b'abahungu
TANGA IGITECYEREZO